Zimwe mu ntego z’ivugabutumwa harimo no guhumurizanya no komora ibikomere ku bantu bahuye n’ingorane kubahuye n’ingorane z’ubuzimma niyo mpamvu mu rwego rwo kuvuga ubutumwa mu mitima ifite amahoro, CEP UR Nyarugenge kimwe n’andi ma association ya gikristo akorera muri kaminuza y’uRwanda, yifatanije n’abanyeshuri bose muri rusange biga muri iyo kaminuza ishami rya Nyarugenge mu bikorwa bitandukanye muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka abanyarwanda b’inzirakarengane bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bazize uko bavutse.
Kuri uyu wa gatanu rero tariki 15/04/2016, nibwo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge (UR Nyarugenge Campus) habaye igikorwa cyiswe « ijoro ryo kwibuka » . Kitabiriwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abayobozi bakuru mu nzego za leta, abayozi n’abarimu ba kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abandi batandukanye. Umushyitsi mukuru wari uhari ni umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ uburezi.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri kaminuza y’u Rwanda, bagaca abahoze radio Rwanda, bagakomeza kuri pansion plazza bakagarukira kuri paroise sainte famille aho banasobanuriwe byinshi ku mahano yahabereye , urugendo rwakomeje kuzamuka mu mugi rwagati, no kuri Kigali city tower,bagaca minicofin, bagakomeza ahahoze radio Rwanda bakaruka muri kaminuza. Aha hose bagendaga basobanurirwa ibyabaye muri iki gihugu muri 1994, uru rugendo kandi rwakurikiwe n’ ijoro ryo kwibuka ryatanzwemo ubutumwa butandukanye aho prof. Coton yatanze ubutumwa buboneka muri Zaburi ya 23 « Uwwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi anjyana iru………… »
CEP UR Nyarugenge, nayo yitabiriye iki gikorwa kandi ikaba yanagizemo uruhari rukomeye mu guhumuriza abantu bafite ibibazo bituruka ku ngaruka za Genocide. Aha twavuga kuri Korale GILGAL imwe mu mashami ya CEP UR Nyarugenge, ikaba yariririmbye indirimbo itanga ihumure ku mitima ya benshi. Iyi ndirimbo yagiragai iti: « Imana niyo itubereye byose ntidutinye ibizaba irabizi, itubereye maso ntacyo tuzaba » bakaba bashakaga kubwira abantu ngo bahumure Imana irahari kandi n’ibyabaye ntibizongera kuba, Nkuko ijambo ry’Imana ribitubwira u gitabo cy’IBYAHISHUWE 21:4 «Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize ». Ntidukwiye guheranwa n’agahinda kuko twizera ko abo twabuze tuzongera tukababona niyo mpamvu dukwiriye kwiyubakaa no kwwizera imana kuko dushobozwa byose na kristo uduha imbaraga.