Ese waba uzi icyo usabwa kugirango ube umwigishwa wa Kristo

Ibyakozwe 4:20”kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Aya ni amagambo yavuzwe na Petero na Yohana imbere y’urukiko ubwo urukiko rwabasabaga guhagarika guhamya izina rya Yesu Kristo.


Ese twe dusabwa iki ngo tugire ubushizi bw’amanga kandi  tube abigishwa ba Yesu Kristo nyakuri?

1.Bisaba kuva mubyo wahozemo  ugakurikira Yesu

Ntushobora kuba umwigishwa cyangwa ngo ugire abantu abigishwa utimutse mubyo wahozemo  Iyo usomye Matayo4:18 hatubwira uburyo Petero na Yohana bahamagawe na Yesu bagahita basiga inshundura zabo,bagasiga imiryango bakamukurikira ntamarangamutima bashyizemo.
Condition ya mbere rero ni ukuva aho uri,kuva mubyo urimo,kuva mubyo wavukiyemo,kuva mubyo wamenyereye,kwivamo nawe ubwawe ugatandukana n’inarijye .Ntabwo ushobora kuba umwigishwa udafite ahantu wavuye.Matayo11:28 Yesu aravuga ati yemwe abarushye n’abaremerewe munsange ndabaruhura,Bigusaba rero gutera intambwe ukagira ibyo uzibukira
2.Bisaba  kandi kubana na yesu
Luka11:23 Yesu aravuga ati:”Uwo tutabana ni umwanzi wanjye,kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza” Aha yesu agaragaza neza ko Umuntu utari muruhande rwa yesu aba ari umwanzi we.
Burya impamvu kumukurikira aribyigiciro nuko n’ijambo rye ubwaryo ari ubuzima,n’ijambo rye ubwaryo ribeshaho. Yohana 6:68 Petero ati :”Databuja twajya kurinde ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho” Yesu   ntiwabana nawe ngo ubone n’umwanya wo kubana n’ibyaha Niyo mpamvu iyo utabanye nawe uba umwanzi we .

3. Bisaba kwikorera umusaraba wawe ukamukurikira
Ntabwo umuntu ashobora kuba umwigishwa wa Yesu mu gihe Atubura imitsima gusa ,ngo babane basangira igaburo,ngo babane ahagarika umuraba mu Nyanja ngo nagera kumusaraba amwihakane, Uwo kugirango abe  umwigishwa wa yesu biragoye, Niyo mpamvu  Pawulo yandikiye abakorinto arababwira ngo” Ijambo ry’umusaraba kubarimbuka ni ubupfu ariko kuri twebwe abakizwa n’imbaraga y’Imana ihesha umuntu wese gukizwa”. Impamvu nuko k’umusaraba ariho honyine abantu bose baboneye agakiza.

Ntitwahindura abantu kuba abigishwa natwe tutaraba bo,Hari imyitozo tugomba kubanza gukora kugirango dusohoze ijambo ryo muri matayo28:19.Nituba abigishwa hari naho tuzahagarara imbuto zacu ubwazo zonyine zigahindura abantu tutavuze
Ese waba waravuye iyo hahandi nawe uzi,Ese ntiwaba ugifite amatwara y’ingoma wahoze ukorera itekerezeho ufate umwanzuro mwiza.

By PASTEUR JEAN JACK              

[email protected] Media group cepkistkhi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *