Kuwa 20 Nzeri 2022, muri UR Campus ya Nyarugenge nibwo hakozwe amateraniro ya mbere ya CEP-UR NYARUGENGE mu gihembwe cya kabiri, mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022. Amateraniro yayobowe na MBAGOROZIKI Yves.
Ni amateraniro yitabiriwe mu buryo bushimishije n’abanyamuryango ba CEP-UR NYARUGENGE, inshuti z’umuryango ndetse n’abashyitsi;

Ndetse n’amakorari akorera umurimo muri CEP-UR NYARUGENGE yari yabukereye kandi yaririmye neza cyanee! Nazir choir bati “isi ikwiye kumenya ko Yesu yapfuye akazuka, abantu bakamenya ukuri” Gilgal choir nabo bati “uwo musozi uri imbere yawe, kubwo gusenga Imana ni ukuri uzika!“


Nubwo abitabiriye amateraniro bari bafashijwe n’indirimbo za abaririmbyi, baje gutuza kugirango bakurikirane ijambo ry’Imana. Ev.Aaron NSHIMIYIMANA yigishije neza ijambo ry’Imana ryari rifite intego igira iti “KWITOZA KUBAHA IMANA.”

Muri iyisi tubaho mu buzima bwo kwitoza gusa. Umuntu avuka atazi kuvuga, kugenda, gusoma, kwandika n’ibindi; Ibi biratwereka neza ko tubaho mubuzima bwo kwitoza gusa. kwitoza kubaha Imana n’ ukwitoza kurwana n’ibyaha kandi ukabinesha hanyuma ukagaraga imbere y’Imana ukiranutse.
Ibyanditwe:
1 timoteyo 4:8-13
Aha Pawulo yahuguraga Timoteyo amuhugurira kubaha Imana kuko kubaha bigira umumaro kuri byose ,bifite isezerano ry’ubugingo bwa none nubuzaza nabwo , naho kwitoza kumubiri bigira umumaro kubyubu gusa, aha Pawulo yagize ihishurirwa nkiryo umubwiriza nawe yagize ubwo yahishurirwaga ko ko ubu buzima tubamo bujya burangira hanyuma bimutera kurushaho kugira umwete wo kwitoza kubaha Imana.
harigihe satani akwereka ibitukura arko n’iby’igihe gito ntibigatume uteshuka ngo ureke kubaha Imana.



Ibintu 5 biranga umuntu uri mu nzira yo kwitoza kubaha Imana (2 Petero 1:5)
1.Kwizera: aha uba ugomba kwizera Imana udashidikanya
2.Gusenga : iyo umaze kwizera Imana uba ugomba gusenga kugirango wongere ubusabane bwawe nayo.
3.Kumenya : uburyo bwiza bwo kubaha Imana n’ukuyimenya ,ukamenya ibyo ikunda n’ibyo yanga bikagutere kuyishimisha umutima utunganye , kuko bumwe muburyo bwo kudacumura ku mana n’ukwiga ijambo ryayo.
4.Kugira ingeso nziza : wubaha Imana uba ugomba kugira ingeso nziza kugirango ube ikitegererezo.
5.Kubaha Imana: (1abakorinto 15;33 )ntimuyobe kwifatanya nababi byonona ingeso nziza aha dusangamo isomo ryo kwirinda impanvu uyu munsi ukora ibyiza ejo ukabireka biterwa n’ikibazo cyo kutirinda, ikigero ugezeho wubaha Imana kigaragazwa n’igihe ufata ugaragara imbere yayo kuko aho utinze usa naho ibyo umutima wawe utinzeho nibyo uri kwitoza ariko bene data bakundwa dukwiriye kuzirikana ko imirimo ya nyuma ariyo izahesha iyambere agaciro nuko dukomeze dushyire umwete mukurushaho kubaha Imana
ibi bintu byose nta muntu ubivukana ahubwo barabyitoza paulo nawe yatangiye bimugora ubwo yavugaga ngo ngerageza gukora ibyiza ariko ibibi bikantanga imbere arangije aza kugera igihe aravuga ati nimunyigireho kuko nanjye ntera ikirenge mucya kristo aha yarafite aho amaze kugera mubijyanye no kubaha Imana niyo mpanvu yababwiye ngo munyigireho.
kwirinda iyo wakoze ikintu cg umushinga uko waba umeze kose ntushyireho uburyo bwo kubirinda ntactyo byaba bimaze , bimeze nk’umuntu wuriye umunara muremure cyane cyane hanyuma ugahanuka , aha niho ikibazo kiri , aha niho abantu benshi bakunda kugwa Yozefu yageze kubyasezeranyijwe kubgo kwirinda no kurinda ibyasezeranyijwe , abantu benshi bakora ibyaha bigenda by’isubiramo ariko ikibazo n’uko batimuka ngo bave aho ibyo byaha bikorerwa .
Mwene data uri gusoma iyi nkuru ndakwibutsa ko ubu buzima tubaho ari nkuburabyo ntabwo butinda bityo rero dushishikarire gukora ibitazadushyirisha murubanza twubahe Imana uko bikwiriye .
Imana ibahe umugisha!
Imana ibahe umugisha kudusangiza ibi byiza!