Gira Icyitegererezo by Ev. Alpha Jibu Buntu

Emera ufatire urugero nkubakubanjirije gukizwa

ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye ugikomeresha kwizera n’urukundo ruboneka muri kristo Yesu (2Timoteyo 1:13)

aya ni amagambo pawulo yandikiye Timoteyo murwandiko rwanyuma yamawandiye akiriho amuha urugero rwiza agomba kugenderaho nkumuntu yabyaje ubutumwa bwiza.

 

Aba Kristo bikigihe Imibereho yacu yo mugakizan’Imikurire yacu akenshi usanga idafite icyitegererezo, usanga umuntu akura mugakiza bitandukanye nabamubyaje ubutumwa kandi uko nawe agenda abyaza abandi ubutumwa niko usanga bafata w’amuco yakuranye mugukizwa kwe, kubera ikikubera ko Impamvu yamuzanye mu itorero si uko yahindutse umukristo ahubwo nukubera inyungu runaka.

 

Itorero ni iki? Itorero ni ihuriro ryabantu bahuje ukwemera cg imyemerero runaka nayo kandi ishingiye kubabanjirije, ntabwo rero kuza mu itorero runaka bivuze gukizwa, ahubwo gukizwa nyako uko wowe nyiri gukizwa uhinduka kandi ugafatira ingero kuba kubanjirije mugukizwa.

 

Abatubanjirije nibo dufatiraho icyitegererezo nuko tugomba kubaho mugakiza, nibo barabanje gukizwa na Yesu mbere tutarabaho cg tutarakizwa, niyo mpamvu Bibiliya yanditse muburyo butanga ingero zuko bagiye bitwa mugukizwa kabo, kugirango ubwo dusoma Ijambo ry’Imana tubonemo ingero twafatiraho icyitegererezo cyuko tugomba kwitwa mugakiza

 

Ikinto cyo ku isi cyigira icyo bita Dantum cg Refence yaho cyahereye, ibi ni ukugirango naho havuka abashaka kucyiyobya no kugihinduka ukundi abaherezo bazangahe hari umurongo bataye maze kigarurwe mucyerecyezo cyahozemo.

 

Igihe turimo cyamatorero menshi aho gukizwa ari umunyenga, ni igihe kidusaba gushyishoza kuko abenshi batanye reference bataye icyerekezo, niyo mpamvu wowe mukristo niba warakijijwe koko genzura reference yawe, ese uri mumurongo neza, ese uri nibande cyitegererezo cyawe? ese Bibiliya ugira umwanya wo kuyisoma ngo ushaka uko wayumva cg wumva ibyabandi basomye gusa cg bahanuye gusa

 

Muri Bibiliya habamo ingero zabantu bitwaye neza hakaba nizabitwaye nabi, Impamvu niyihe, nukugirango nujya kugwa mucyaha uboneurugero rukweruka undi muntu wahuye nibyo uhuye nabyo maze umenyeuko ubyitwamo, ninayo mpamvu kuva kera habagaho gutanga ubuhamya, umuntu akavuga ibyamuhaye kugirango aduhe urugero rutubera icyitegererezo muugihe kizaza ubwo natwe dushobora kugubwa gituma n’Ibigeragezo

 

Ikibazo gihari abakristo bikigihe ntitugikunda Bibiliya ngo tuyisomenya cyane tumenye izo ngero, usanga Bibiliya tuyisoma igihe dufite ibibazo gusa dushakamo imirongo yaduhumuriza itubwira ibyiza gusaaa, nikibazo benedata

 

Kutagira Ijambo ry’Imana muritwe ritwereka ingero z’abatubanjirije bituma umukristo adidira mumikurire yenono aho gukora mumurongo muzima agakura mubundi buryo bwe akabufata nkuburyo buzima bukaba ihame nabandi bakaba ariwe bafatiraho urugero gutyoooo ugasangadutaye umurongo.

 

Ibi nibyo byaza imvugo iviga ngo uko kera bakizwaga sikimwe nubu, cg ngo agakiza ni mumutima, cg ngo Bibiliya iba itubeshya kandi ibyo byose biterwa no kutayisoma ngo tuyihate tuyumve.

 

Bibiliya si umwandiko, si igisigo, sin’umugani yewe, hoya Bibiliya ni igitabo gikomeye kurenza ibindi bitabo bisaba kucyumva kandi ukacyitondera kuko kibitse uburyo Imana yageneye abakristo Bibihe byose niyo mpamvu Bibiliya idahinduka ngo bashyiremo izindi nkuru nkuko si films ngo barakoza ama serie hoya.

 

kudasoma Bibiliya ngo tuyumve nibyo biri kuzana gukizwa kudashyitse aho usanga ntaho dutandukaniye nabadakijijwe, kutumba Bibiliya no kuyifata nkikintu gikomeye nibyi biri gutera abahanga bisi kwibwira ko igomba guhinduka bakayivugurura, nyamara Bibiliya si inyubako ngo ivugururwe hoya ahubwo kuba bibwira gutyo nuko bakuze badakurikiza icyitegererezo cy’abatubanjirije cyane abir muri Bibiliya

 

Hindura Imibereho yawe yagikristo umenya Bibiliya kandi ufatire urugero kubakubanjirije kuko aribo bakubereye urugero. Erege inzira ucamo nabo niyo baciyemo nubwo uvuga ngo ni abacyera nta terambere ryari rihari ariko inzira nimwe nubwo igihe bayinyuriyemo gitandukanye nigihe uri kunyuramo kandi nasatani wabahigaga nawe niwe muhanganye Emera ufatire urugero kubakubanjirije

-->