Gucungurwa kwacu abakijijwe by Pastor Uwambaje Emmanuel

Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya. 18Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, 19 ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo. 1 PETERO 1:17-19

 

Ubundi gucungura ni ijambo ritari irya bibiliya gusa ahubwo ni ijambo rikoreshwa no mukinyarwanda akenshi nk’iyo ikintu cyawe cyari cyajyanywe (kibwe) hanyuma ukajya kugikurayo ucyambuye abari bakigutwaye.Iyo bakwibye ibintu maze abantu bagutwaye ibintu bakakubwira ko ugomba kubaha  amafaranga runaka kugira ngo ubisubizwe, iyo uyatanze kuko ubikunda uba ubicunguye.Burya utanga amafaranga yo kubigarura kugirango ubisubizwe kuko ubikunze.Ntago wacungura ibyo udakunda.

 

Habaho gucungura muburyo butatu hari igicungurwa,ikiguzi utanga kugira ngo ucungure icyo kintu.Ikiguzi kandi kiba kiri hejuru kuko siwowe ukishyiriraho gishyirwaho n’uwugomba kubiguha kuko niwe uhitamo kenshi aba ashyiraho amananiza,ndetse nawe ucungura.Bibiliya rero iti kuko ibyo twacunguwe ngo muve mu ingeso zanyu mbi atari ibyangirika nk’ifeza n’izahabu ahubwo mwacungujwe amaraso ya Yesu.Umucunguzi ubwo ni yesu ikiguzi ni amaraso abacunguwe nitwebwe.Rero abacunguwe ntibitwara uko bishakiye,hari uko uba ugomba kwitwara nkuwa cunguwe kuko uwacunguye agomba kwitwara nk’uwamucunguye.Wowe rero uri umuntu Imana yacunguye. Ibi byombi  3 nibyo byitwa Pasika iyo bijemo amaraso bihinduka.

 

Mubuzima bwa gikristo rero hariho pasika 2:hari Pasika yambere tubona mu kuva 12:21 iyi niyo pasika yambere igaragara muri biliya. Hano hari habaye iki?aha abisiriyari bari muburetwa kwa Farawo  ugereranywa na satani ndetse muri Egiputa hagereranywa n’isi.Rero Imana igambirira gukurayo ubwoko bwayo ngo ibucungure.Burya kuba umukirisitu si ibintu byoroshye wowe nubwo wabona ko ari ibintu byoroshye ariko ntukabifate minenego ahubwo imbaraga Imana yakoresheje ngo zingana namaboko yimbogo.Rero imbaraga yakoresheje  ziratangaje kandi ni nyinshi zitagereranywa jya ubiha agaciro kandi ubyubahe ubyubahishe.Kandi reka nkubwire burya iyo uri kwa Farawo uko waba uri kose ntaba ashaka ko ugenda ngo umuveho kuko aragukoresha kandi ataguhemba rero ntaba ashaka ko wagenda.

 

Rero kugira ngo ubyumve neza ukuntu agakiza ari akagaciro cyane, ibuka ko abantu bose bavutse ari ubwambere(imfura) ndetse n’ikintu cyose kitwa imfura cyarapfuye ariko kugirango abantu bayo bave mububata bwa Satani(Farawo). Imana  yabonaga ko  iyi ariyo ntwaro ishoboka kugirango ubwoko bwayo burekurwe muve kwa Farawo.Kugira ngo abantu bacungurwe.N’umusaza wavutse ari imfura ihene umwana byose byabaye ibitambo abo bose barapfa ngo icungure abantu bayo abakure kwa Farawo.

Rero ntago agakiza ari ikintu ukwiye gusuzugura uko wiboneye ahubwo ubihe agaciro kenshi kandi bikubemo rwose.Hai igihe usanga abantu bakijijwe bari kwiganyira ngo ntabintu bafite bariraaaa,ariko ikingenzi ni ako gakiza kuko karahenze cyane. Ndetse unezezwe n’Imana muri wowe

Aha Imana ibakurayo yararwanye bigera n’aho nyine abo bantu bapfa nkuko twabivuze.Urupfu rero rwageze muri iki gihugu ariko kirimo nabisirayeli kandi Imana yatumye umurimbuzi kurimbura izo mfura ariko Imana ibwira abisirayeli iti kuko nshaka kubacungura mwebwe ni mubage umwana wintama maze amaraso y;uwo mwana muyasige kunkomanizo z’umuryango wanyu maze murye muhagaze izo nyama.Aha rero ndabinginze namwe ubwo mwakijijwe ntimugasubire mubyaha pe!Aba nabo ntago bongeye kwicara ahubwo barahagaze basoje baragenda!Ntagahunda yo kongera gubira inyum(Kwicara)

 

Igitangaza rero Imana yarababwiye iti niba hari umunyamahanga ushaka kurokokana namwe abanze akebwe nkamwe maze nawe asige amaraso ye ku inzu.Nawe niba ushaka gucungurwa banza wezwe ukizwe kandi ukizwe ndetse niba ushaka no kujya ku igaburo ugomba kubanza gukizwa kuko ni ibyabakijijwe,rero malayika yarazaga akanyuraho ku inzu isize amaraso iyi ninayo yaje kwitwa Pasikayambere. Iyo rero Imana ikubonaho amaraso, akunyuraho atakurimbuye ntakujya muri twinshi ngo arebe ibiri imbere mu inzu ahubwo apfa kukubonaho amaraso gusa,witwa umukiranutsi

 

Wakibaza uko aya maraso atubonekaho ate? 1abakorinto 5:7.Natwe dufite intama yacu yabazwe. Pasikayambere twayirangije kuko wari umuco wabayuda wo kwibuka ko Imana yabakuye muri Egiputa.Burya hari igihe cyageze Imana ibaho ari iyabisirayeli gusa abandi ari abantu bari aho gusa ntasezerano narimwe bagira cyane abanyamahanga.Yesu rero mbere yo gupfa kwe habanje kubaho gusangiraAha ndashaka ko mwibuka ko mbere yo gusangira kwa Yesu n’intumwa ze basenze kabiri bitegura pasika y’abayuda ariko hagombaga kubaho guhererekanya ububasha kw’ama pasika yose.

Maze mbere yo kuya habanza umwe muribo arasenga asenga avua ati²Mwami Imana turagushima ko wadukuye muri EGIPUTA,ubu tuksbs tugiye gusangira pasika iyi²Mbega arasengaa ariko ubona ko arimo kuzanamo ibyakera.Ariko Yesu we wari waraje kugirango pasika nshya ibeho nawe arasenga abanza gusenga mbere yo kurya maze umutsima arawushimira,Hanyuma umutsima awita umubiri we utambwa kubw’abamwizera bose ndetse n’igikombe nacyo aragishimira ati aya ni  amaraso yanjye nayo ni ayazameneka kubamwizeye bose byose kugirango bizaheshe ubugingo buhoraho kubazanyizera. byose byari iby’abantu bagombaga kumwizera kuko abamwemeye bose bakamwizera bahawe kuba abana b’Imana.Allelluya.Imana ishimwe.

Muge mukunda Yesu.Pasika yacu rero ninzira cyane kuko Yesu we yabaye umucunguzi wacu aba n’incungu mbega yabaye n’ikiguzi cyo gucungurwa kwacu.Amaraso ya Yesu rero aruta ayintama kandi ni meza.Aya maraso rero si ibindi yaducungije ahubwo ni amaraso yo mu mutima yayandi y’aho bacumise icumu maze hakavamo amaraso.Ayo niyo atwoza akatweza.Mbega Imana nziza!!!!!!!Ayo niyo atwoza kandi akatweza ibyaha n’ibicumuro byacu.Ayo niyo yuzuye urukundo adukunda yabaye igitambo aba n’umutambyi.

 

Abandi batambiwe intama nkintama riko twe twambiwe umwana w’ intama w’Imana.Yesu rero yarazutse ubu ariho ubu arikumwe nabanyetorero. Pasika yacu rero yaratanzwe ubu natwe twejejweho ibyaha.Nigute se umuntu yezwaho ibyaha,iyo umuntu yemeye Yesu akana mwizera kandi ukanamwizera urezwa.Rero ukwiye kumwizera kandi ukaba uwejejwe muri we,Igihe cyose rero utejejwe muriwe maze ukajya no kwigaburo uba ugiye kwiciraho iteka kuko ukwiye kubikora wejejwe kandi burya iyo uriye wejejwe bivura indwara. Kurya bakora ikintu bakavuga nuko kigomba gukoreshwa kugapapuro inyuma,natwe niko kurya igaburo kwacu handitseho ko urya apfuye kurya aba yiciriyeho urubanza rwiteka kandi apfa kurwaragura ibirwara bitandukanye.Ariko Iyo uriye ukijijwe(wejejwe) uba urya amaraso y’Umwana w’Imana kandi mu ijuru bapima DNA yaho bakabona ko uri umwana w’Imana.

 

Imana iguhe umugisha kandi igukomeze niba udakijijwe wemerere Yesu abe muri wowe nawe ukizwe neza kandi niba waraguye ufatanye n’umwuka uguhata gusenga Imana uyisabe imbabazi kandi ikweze igutungunye ndetse iguhe imbaraga zo gukizwa rwose.

 

Imana ibahe umugisha

-->