Ibanga ryo gutumbirira yesu mu muraba

Matayo14:30  : ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati: databuja nkiza.

Bene data, ncuti z’umusaraba dufatanije urugendo rugana isiyoni, nifuje kubasangiza iri jambo Imana ishyize ku mutima wanjye rivuga’ibanga cg imbaraga zituruka mu gutumbira yesu uri mu kaga,mu muraba ariko ntiwite ku ngano yawo n’aho uturuka ahubwo UGATUMBIRA YESU WENYINE.

Bakristo ni kenshi, bibiliya idusaba gukomerera mu makuba yacu duhura nayo umunsi ku wundi; pawulo yandikira abakorinto yaravuze ngo hashimwe Imana y’umwami wacu yesu kristo ariyo na se, ari nayo data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose iduhumuriza no mu makuba yacu yose kgo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana. Kuko nk’uko ibyo kristo yababajwe byadusesekayeho cyane niko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na kristo(2kor1:1-5). Ibitwihebesha n’ibidutera ubwoba bikatugora bidusesekayeho cyane inyuma ariko kunesha no gutsindishirizwa no guhumurizwa muribyo kristo yatukwinjijemo imbere kdi ikiturimo gifite imbaraga zo gutsikamira ikituriho kko kidapfa ahubwo ari impano y’Imana imanuka iva mu ijuru.

Bibiliya itwereka urugendo abigishwa bakoze mbere batari kumwe na yesu, kdi ni ingorane zikomeye iteka iyo ugiye,ufashe umwanzuro,ukoze utari kumwe na yesu uhura n’akaga,uyoba inzira kdi uhusha umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Abisirael bagendaga bayobowe n’inkingi y’igicu,yahagarara bagaharara, yagenda bakagenda intambwe ku ntambwe. Imana ishimwe ko tudapfa kugenda nk’abatagira ubwenge batazi iyo bajya bahagurutse bazi aho bagiye bavuganye na nyir’urugendo. Mukomere kdi mukomeze nubwo nyir’urugendo atagaragara ariko arahari. Abigishwa bamaze kugenda yesu avuganye nabo yigiriye ku musozi nimugoroba gusenga abagenderera mu nkoko ariko mbere yavuganye nabo ngo bagende. Benedata imana ishaka ko tuba mu buzima bwo kubana n’ijambo ivuganye natwe mu rugendo tukabana naryo nk’aho ari nyiraryo uhari kuko we ibidutunga mu rugendo abitubikira mu ijambo tugendana kuko angana na ryo kdi ari uwo kwizerwa(yhn1:1).

Bageze imbere bahuye n’ikibazo cy’umuyaga uturutse imbere maze ubwato butereganwa n’umuraba bagira ubwoba; biragorana iyo mu buzima dutewe n’umuyaga uturutse imbere utubuza kureba imbere,tukagira ubwoba,tukabura icyerekezo cy’urugendo,tukabona ubuzima buhagaze,tukabura uburyo aho twari tubwiteze,aho abandi babonera tukahaburira, tukabona nta nzira ariko uwavuganye natwe mbere y’umuyaga adusaba gukomeza n’iyo inzira itagaragara hakaba mu kabwibwi we ari kumwe natwe no mu rukuta agusaba gukomeza ngo harimo inzira. Niba mwaravuganye reka kumva ko uri wenyine bitewe n’impamvu z’umuyaga uturutse imbere mu bo mukorana,aho waruteze amaramuko ahubwo menya ko nta kibasha kurogoya imigambi y’Imana(yobu42:2).

Icyo utumbiriye nicyo urigitamo kdi nicyo kikubera imbaraga,Petero yatumbiriye yesu bimuhesha ubushobozi bwo kugenda hejuru y’amazi azengurutswe n’umuyaga kdi umuraba ari mwinshi ariko amukuyeho amaso ayahanze ku ngano y’umuyaga ahita arengerwa. Kura amaso ku muyaga urimo ukubuza amahwemo ukarengerwa ugahungabana mu kwizera ugata ibyiringiro ukabatwa n’ubusimoni(urubingo rusadutse) uhungabanwa n’umuyaga maze uyahange kuri yesu kristo ariwe buye rikomeza imfuruka kdi nutumbira yesu uzaba nkawe. Benedata birashoboka no mu muraba gutumbira yesu akaguha imbaraga zo kuba muriwo ariko utawumva ahubwo amaso y’umutima ahweze umenye ibyo wiringizwa n’iyaguhamagaye(efeso1:18) kdi izakugeza no mu ijuru Amahoro, amen.

IMANA IBAHE UMUGISHA.                 E.V  Maombe Theogene

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *