GUSENGA NO KWIYIRIZA UBUSA – CELL WEEK

CELLS MU KWIGA KUBIGENDANYE NO GUSENGA NO KWIYIRIZA UBUSA

Guhera ku wa mbere taliki ya 17/10/2022 kugeza ku cyumweru talikiya 23/10/2022, Muri CEP UR Nyarugenge twari mu cyumweru cy’amacellule (cell week). Aho mu macellule yose uko ari cumi n’abiri(12) aba muruyu muryango wa CEP UR Nyarugenge yararimo yiga ku ngingo ivuga ku gusenga no kwiyiriza ubusa.

Ushobora kwibaza uti ese kwiyiriza ubusa ni iki kandi se bimaze iki?

Tugendeye kandi ku magambo yagiye avugwa n’abahanga nka Rick Warren wavuze ngo kwiyiriza ni umuco w’abanyamwuka twigishwa na bibiliya” Fasting is a spiritual discipline that taught from bible. Rick Warren”. Tugendeye kandi kuri bibiliya ijambo ry’Imana ubundi Gusenga no kwiyiriza ubusa ni igikorwa cyo kugabanya cyangwa kureka burundu ibyo wakundaga( ibyo kurya nibindi) mu gihe runaka ubundi ugasenga muri icyo gihe “Danieli 10:3” uru ni urugero rwiza Daniel yatanze rwo gusenga kandi twiyirije ubusa. Iki gikorwa tugomba kugikora kugirango tubone Imana, nubwo bwose abantu benshi babikora bagirango babone ibyo Imana itanga ariko sibyo ahubwo tuba tugomba gusenga twiyirije ubusa kugirango tubone Imana kandi iyo tumaze kubona Imana burya tuba tubonye n’ibyo Imana ifite.

Matayo 17:14-21(” Bageze mu bantu umuntu araza aramupfukamira ati “Mwami, babarira umuhungu wange kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi. Namuzaniye abigishe=wa bawe ntibabasha kumukiza.” Yesu aramusubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza, Nzageza he kubana namwe ? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.” Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira. Maze abigishwa begera Yesu bihereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?” Arabasubiza ati ni ukwizera kwanyu guke: Ndababwira ukuri kyuko mwaba mufite kwizera kungana n’alabuto ka sinapi, mwambwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. [Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.]”.

Hari impamvu nyinshi zituma abantu basenga kandi biyirije ubusa. Urugero rundi dusanga muri bibiliya ni igihe Abayuda bari bwicwe ubwo Hamani yari yamaze kubasaba umwami, kandi umwami nawe yabyemeye, bafashe iminsi itatu barasenga kandi basenga biyije ubusa muri iyo minsi itatu nta kurya nta no kunywa maze Imana irabumva irabatabara.(Esiteri 4:16)

Ese abasenga ni bande?

Abantu basenga ni abana b’Imana gusa, dusenga kubwo gushaka kubona Umwami Imana atari ibyo tuyishakaho (ibyo dushaka ko Imana idukorera). Cyane ko mu gihe cyose tubonye Imana kandi nayo ikatubona tuba tunafite ibyo itanga kuko yarirahiriye ko ntacyo izima intore zayo ziyitakira ki manywa na n’ijoro.

Mu isezerano rya kera abantu bigomwaga( barekaga ibyo kurya ) bakiyiriza ubusa kubwo uko bavuye mu masezerano bashaka kugirango bongere kwiyunga n’Imana.

Mu isezerano rishya, gusenga no kwiyiriza ubusa ni urugero rwiza twahawe n’umwami wacu Yesu kugirango twegerane n’Imana

Ese kwiyiriza ubusa birashoboka?

Yego, kwiyiriza ubusa birashoboka kuko Hari intwari zatubanjirije abo nibo batubereye urugero(ikitegererezo) barimo Daniel aho yamaze iminsi asenga nkuko bigaragara muri bibiliya, Daniel 10:3 Hano hagaragaza uburyo Daneil yasenze iminsi 21 yararetse ibyo yakundaga, Ndetse na Yesu Kristo ubwe wamaze iminsi mirongo ine(40) Asenga kandi yiyiza ubusa bikanamugirira umumaro nkuko bibiliya ibigaragaza muri Matayo 4:1-11 .

Ese umuntu yakwiyiriza ubusa ate?

Hariho uburyo bugera kuri butatu(3) bwo kwiyiriza ubusa:

1.Kwiyiriza ubusa byuzuye. Iki ni igihe umuntu asenga nta kintu na kimwe haba icyo kurya cyangwa icyo kunywa yafashe. ubu buryo tubusanga no muri bibiliya urugero: Ezira 10:6, Ibyaozwe n’intumwa 9:9.

2. Kwiyiriza ubusa bisanzwe. Hano ni igihe umuntu yaretse ibyo kurya(ibiryo) ariko akaba yasenga anywa nk’amazi, juice, cyangwa ikindi cyo kunywa.

3. Kwiyiriza ubusa by’igice. Ubu buryo bwo kwiyiza ubusa by’igice bukorwa cyane nabantu batangiye gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa ari ubwa mbere aho uwiyirije ubusa agabanya ingano y’ibyo kurya afata cyangwa akaba yakwimura amasaha yabifatiragaho (urugero ushobora kuba waryaga saa sita ukayimura ukarya nka saa kumi) . N.B: Ibi byitwa kwiyiriza ubusa mu gihe wabikoze wabipanze kandi urimo gusenga.

Inama:Mu gihe ugiye kwiyiriza ubusa ari ku nshuro ya mbere ntabwo ari byiza ko utangira wiyiriza utangiriye ku masengesho yigihe kirekire utarya biba byiza iyo utangiutangiriye ku masengesho yoroheje.

Uburyo bwiza bwo kwiyiriza ubusa Yesu yaduhaye bugaragara muri Matayo 6:16-18( “kandi niwiyiriza ubusa ntimukabe nkank’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragazaumubabaro kugirango abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri ko bamaze kugororerwa ingororano zabo. ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso , kugirango abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azabagororera.”)

N.B: Burya gusenga wiyiriza ubusa ntabwo ari ukwiyicisha inzara gusa ngo igihe wihaye nikirangira uvuge ngo Mana narindi mu masengesho yo kwiyiriza none ararangiye. Hoya, ahubwo mu gihe uri mu masengesho jya ufata akanya usenge maze wiyereke Imana mu gihe runaka nubwo bwose waba hari nibindi urimo ariko ukagerageza ukagira igihe gihagije wihererana n’Imana ubundi ugasenga.

Nkuko twabibonye gusenga ndetse kwiyiriza ubusa ni byiza kubw’impamvu zitandukanye twabonye hano haruguru. Burya gusenga twiyirije ubusa bigaragaza agaciro twahaye ibyo tuba turimo gusengera, Rero turusheho gusenga kandi tujye turusheho gusengesha umwuka wera w’Imana iteka mu buryo bwose bwo gusenga kuko “Gusenga ni ubuzima kandi Gusenga ni imibereho”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *