Gushimwa n’Imana by Ev Enock Rukundo

“ Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye
kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” 2Timoteyo 2:1

Uwo ni Pawulo wabwiraga umusore muto yatoje witwa timoteyo ati “ Ujye ugira
umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa”. Iri jambo rirakomeye rwose, tugiye
tureba buri ngingo iri gize twasanga tugifite umukoro ukomeye rwose. Ngo ujye
ugira umwete wo kwishyira Imana! Uyu mwete wo ntitwawubuze rwose muri iki
kinyejana cyacu, cyane ko muri ibi bihe havuzwe ko hazabaho ibihe birushya, nta
mpamvu rero yatuma abantu badashaka ubutabazi. Usanga guhera kuwa mbere
kugeza kuwundi wambare abantu bari mu nsengero ku bwinshi rwose. Si aho gusa,
uzabasanga mu butayo bw’imisozi, ibibaya n’amazi nahandi hose watekereza ko
hatagerwa. Kandi burya bose baba bari kugerageza kwishyira Imana! Ibyo
tubishime rwose! Ariko twibaze ikibazo nanone, abantu bose bayishyiriye ni ko
ibashima?

Ni ibisanzwe ko umuntu akora neza agashimwa! Waririmba bikagenda neza,
wabwiriza abantu bagafashwa, wanakora n’ibindi byiza ukuba wanabishimirwa.
Ariko hari ikigenzi tudakwiriye kwibagirwa burya! Ugushima uwo ninde?
Ntekereza ko Uwiteka ariwe wibanze.

Reka twibukiranye ibyo mu muryango wo
kwa yesayi wabyaye abahungu umunani hari mo na Dawidi umugaragu
w’Uwiteka. Igihe cyarageze Uwiteka ashima ko muri uwo muryango hava mo
umwami, ibi yabikoresheje umugaragu we Samweli. Ngo bamuzanire uwitwa
Eliyabu, Imana ibyanga hakiri kare kandi ingingo yatumye gushidikanya gushira ni
uko yavuze ngo Uwiteka ntareba ibigango nkuko abantu tureba. Abinadabu nawa
se siko byagenze se! Abasore barindwi bose Imana igira iti “ ntumurebe ibigango
n’ikirere cye uwo namugaye.” Ibaze habayeho amahitamo y’umuntu watumwa
n’Imana ubwayo ariko korari yose ikabwirwa iryo jambo iti “ntubarebe uko
baririmba, n’uko bashashagirana mu myambaro nabagaye, ntubabone babwiriza
njye nabagaye, ntubabone ngo abadiyakoni ariko njye Uwiteka ndabagaya. Byaba
bibabaje. Kandi aho tugeze muri iyi minsi y’imperuka birashoboka cyane rwose.

Dawidi ni we wavuzweho nayo ko afite umutima umeze nkuko ishaka.
Aho rero duhita tugira ikibazo gikomeye, twibaza tuti “ ni iki cyatuma itadushima
kandi twashyizemo akabaraga kacu kose mu kuyishyira?”
Icya mbere cy’ibanze ni uko utizera adashobora kunezeza Imana, kuko uwegera
Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. (abaheb 11:6). Ibi
ubyumvise wagira ngo ni ibyabantu batari bakizwa. Ariko hariho abasanga Imana
bitotomba,n’abayisenga ntakizere bayifitiye. Ibyo rero ntibinezeza Imana namba.
Icya kabibiri ni uko Uwiteka atishimira uruvange.

Iyo dusomye mu gitabo cya
Yesaya aho Uwiteka agira ati “Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye
ko muza kundibatira urugo? Ntimukongere kuntura amaturo atagira
umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no
guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera
bikurweho. Yeasaya 1:12-13. Twibaze aho Uwiteka agera avuga ngo amteraniro
yanyu yera ndayahaze? Biba bibaje kandi biteye ubwoba, ariko ikibitera nta kindi
ni imirimo y’umucyo abantu bavanga n’iyumwijima ari byo byiswe ibyaha bivanze
n’amateraniro yera.
Icya gatatu navuga ni uko Uwiteka adakunda ibintu bidashyitse. Igihe cyose

Uwiteka yashakaga ibitambo biza ku rusengero rwe yashaka ibishyitse gusa.
Ibimugaye, ibirwaye n’ibindi bifite ubumuga ubwo ari bwose ntibyemerwaga.
Ariko natwe iyo twihaye Imana mu buryo butuzuye, mbese budashyitse
nibiyinezeza habe namba. None se iyo tuje gusenga imitima yacu ikigumira muri
bya bikorwa twikorera bya buri munsi, mugize ngo tuba twihaye Imana mu buryo
bwuzuye?

Abefeso 5:10 haragira hati “ Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima”.
Gushakashaka Uwiteka ntibigira uko bisa, ariko kandi no kumenya ibyo ashima bikaba byiza
kurutaho. Mu gihe tugiye gutamba ibitambo byuko turi amahoro, tujye tubikora mu
buryo butuma twemerwa. (Abalewi 19:5)
Mbifurije imigisha yose iri mu gakiza k’Imana, ibonerwa muri Kristo Yesu.
AMEN

-->