Handover and Farewell Ceremony in CEP UR NYARUGENGE

Byari ibirori bitangaje kuri iki cyumeru muri CEP UR NYARUGENGE byo guherekanya ububasha kubayobozi bacyuye igihe ndetse n’abahuye igihe muri muri CEP UR NYARUGENGE (HONDOVER), ndetse no gusezera kubanyeshuri bari kurangiza amasomo (finalist).

Ni ibirori byitabiriwe n’abant batari bake, biganjemo abanyamuryango ba CEP UR NYARUGENGE, abarangije kwiga banyuze muri CEP UR NYARUGENGE (aba Poste), abashyitsi baturutse muyandi matsinda y’ivugabutumwa muri UR Nyarugenge Campus, ndetse nabaturutse hirya hino hatandukanye. hari hatumiwe n’umuhanzi ukunzwe na benshi Danny MUTABAZI

Danny MUTABAZI muri CEP UR NYARUGENGE

Umushyitsi mukuru ari nawe mwigisha w’ijambo ry’Imana yari Umushumba mukuru Pastor Isaie.

Pastor Isaie yigisha ijambo ry’imana muri CEP UR NYARUGENGE

Pastor Isaie yigishije neza, abari aho twese twongera kongererwa imbaraga mu mutima. intego y’ijambo ry’imana yagiraga iti “guharanira ikamba ryawe.” Pastor Isaie yasomye ijambo ry’Imana ribaneka mu Abafiripi 3,12 haragira hati “12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. 13 Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, 14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

Pastor Isaie yakomeje atwigisha ko ikamba riharanirwa; ndetse aduha ingero zabaharaniye ikamba ryabo nka Dawidi ndetse na Esiteri. hari ibintu bigera kuri birindwi bamenyeraga kuri Dawidi aribyo:

1.Ni umucuranzi w’umuhanga

2.Ni umugabo w’imbaraga

3.Ni intwari

4.Ni umurwanyi

5.Aritonda mu byo avuga

6.Ni umuntu w’igikundiro

7.Uwiteka ari kumwe na we

Ndetse na Esiteri yarangwaga no Kunyurwa ndetse no Kugira ubuhamya bwiza. Ese wowe bakumenyera kuki?Nibyingenzi guharanira ikamba ndetse tukagira ubahamya buza nkubwarande abatubanjirije.

Ushobora gukurikira inyigisho yose kuburyo burambuye unyuze hano: https://www.youtube.com/watch?v=v5rS441HOak

Pastor Isaie yigisha uko waharanira ikamba ryawe

-->