
Ku cyumweru taliki ya 13 ugushyingo 2022 ni umunsi ukomeye kandi utazibagirana muri CEP UR Nyarugenge, niwo munsi aba cepien, aba post cepien ndetse n’abandi bantu benshi bari bategereje kandi bawutegerezanyije amatsiko menshi kuko hari haciye igihe uyu munsi witegurwa mu buryo butandukanye, none urasohoye.
Ushobora kwibaza uti mbese Handover and Farewell party niki?
Handover and farewell party ni ni igikorwa ngarukamwaka kiba muri cep ur nyarugenge aho abayobozi b’umuryango wa Cep ur nyarugenge bacyuye igihe ndetse nabayobozi bashya baguye igihe baba bahererekanya ububasha.
Kuri iyi nshuro uyu munsi wabereye nubundi muri kaminuza uyu muryango ubarizwamo muri sale yaho yitwa MUHABURA P001.
Ahagana ku isaha ya saa moya n’iminota mirongo itanu (7h50) Nibwo itsinda rikora umurimo w’Imana wo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa “Elimu and praise worship team” ryari rigeze ku ruhimbi batangiye kuramya no guhimbaza Imana ndetse abantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa boose bari batangiye kwinjira muri iyi Sale.
Igikorwa cyakomeje kugenda neza ndetse ahagana mu masaha y’isaa mbiri, nibwo umuyobozi wa Cep ur nyarugenge ushinzwe ivugabutuma n’amasengesho ucyuye igihe yari yatangije gahunda ku mugaragaro. Itangizwa no gusenga twiragiza Imana ahita anakira Nazir kugirango baririmbire Imana ndetse banaririmbira abari bitabiriye bose.
Hanyuma yo kuririmba kwa Nazir choir, umuyobozi w’umuryango yakiriwe ku ruhimbi kugirango yakire abari bamaze kugera muri iri teraniro. Muri uyu mwanya president yakiriye abantu bose mu byiciro bitandukanye dore ko iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu bo mungeri zitandukanye harimo abayobozi bo muzindi CEP zitandukanye zo muyandi makaminuza. Muri uyu mwanya kandi kandi umuyobozi w’umuryango yakriye ku ruhimbi umushumba wo kuri paroisse ya sumba ngo yakire abo bazanye harimo na chorale yitwa “ISEZERANO Choir” ikorera umurimo wImana nubundi muriyo paroisse ya Sumba.
Nkuko byari biteganyijwe kandi nubundi hakiriwe umuyobozi ushinzwe ushinzwe discipleship
Abantu bose bamaze kwakirwa mu iteraniro nibwo chorale Gigal ikorera umurimo w’Imana wo kuririmba muru uyu muryango wa CEP yakiriwe ku ruhimbi ngo baririmbire Imana ndetse n’abantu bari bitabiriye iteraniro.
Ahagana mu masaha y’isa yine niminota mike nibwo umuyobozi wa gahunda yakiriye ku ruhimbi ISEZERANO CHOIR kugirango batarmire Imana ndetse n’abantu bayo mzae bati Imana irinda abisiraheri ihora iri maso ntisinzira.
Isezerano choir yaririmbye indirimbo nziza zakunzwe cyane nabakunzi biyi chorale ndetse zagiye zikomeza kunyura ndetse no guhembura imitima yabazumva. Murizo ndirimbo harimo nkiyitwa “Ijuru, Muri iyi bati ijuru ni iry’Imana nabantu bayo bati kandi Imana izategeka abamariyika ibabwire iti nimwugurure, Ishyanga rikora ibyo gukiranuka ryinjire” nindi yitwa “Inkuru ziyeriko“.

Nyuma yo kuririmba kwa chorale y’abashyitsi hakurikiyeho ijambo ry’umuyobozi w’abanyeshuri ‘Grid President’. Umenyeshuri uhagarariye abandi yashimiye cyane imikorere ndetse nimikoranire ya CEP nandi matsinda ya gikristo mu kuzamura imyitwarire myiza yabanyeshuri.
Nyuma y’ijambo ry’umuyobozi w’abanyeshuri hakurikiyeho Umwanya wo gushima Imana hamwe na ELIMU AND PRAISE WORSHIP TEAM. Mbere ya ELIMU yahanje umugabo w’umupost cepien ashima Imana avuga amagambo komeye y’ibyo Imana yamukoreye maze ahumuriza cyane abantu bakorera Iaman bataryarya kandi batiyoberanya bayikorera nkuko ishaka ko bamera. Yavuze ko ari umugabo wo guhamya ko Imana ibasha gukora ibikomeye abanyamaboko batakora.
Ijambo ry’Imana.
Umwanya w’ijambo ry’Imana hamwe na Ange Victor UWIMANA
Mbese uri umwigishwa cyanwa uri umufana?
Matayo 28:19-20, 5:6-7.
Ibintu bine biranga umukristo nyawe nyakuri
- Gushorera imizi mu ijabo ry’Imana.Yohana 8:31-32. Abakristo benshi usanga bafite ubukene bwinshi mu ijambo ry’Imana kuko usangaakenshi tudakunda kandi tugira ubunebwe mu gusoma ndetse no gusobanukirwa
- Imbuto . Yohana 13:34, 15:8. kuko kandi byanditswe ngo mukore imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze so wo mu ijuru. Burya ikintu kingenzi si ibyo umuntu akora ku murimo w’Imana (kuririmba kubwiriza, gufasha ndetse nibindi) Ahubwo ikintu kingenzi ku bwoko bw’Imana ni ugusa na Yesu kandi Uagakora ibyo ashaka ndetse ashima. Abahin
- Kwiyanga( kwikorera umusaraba wawe maze ugakurikira Yesu). Luka 14:25
- Guhindurira abandi kuba abigishwa. Burya umuntu ntabwo yaba umwigisha atari umu kristo , ahubo umuntu abanza kuba umukristo hanyuma akaba umwigisha. Nyuma yo kumva ndetse no gusobanukirwa neza.

Amashimwe yabafinaliste
Nkuko kandi byari biteganyijwe ku murongo w’ibyigwa hari umwanya wo gushima Imana ku banyeshuri bari mu myaka isoza amashuri Abo bita abafinaliste.
Amashimwe yabo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo gutanga impano bari bateganyirije umuryango (CEP) ndetse n’umuvugo bise “IGISHYIKAMUTIMA” ndetse n’indirimbo ziganjemo amashimwe bashimira Imana ko yabanye nabo mu myaka yabo yose ikabatsindishiriza muri kaminuza ndetse ko yabanye nabo muri byose.
Ijambo ry’umuyobozi w’umuryango ucyuye igihe(x-president)

Umuyobozi w’umuryango usoje ishingano yafashe Umwanya wo kugaragaza ndetse no husobanura ibyakoze na cmmitte ya cep icyuye igihe ndetse na budget y’ibikorwa nuko bagiye bikora, ibyarangiye ndetse nibitarangira ndetse anasobanura byimbitse imikorere ya cep ya buri munsi ndetse anasobanura mu buryo burambuye ibikorwa bitandukanye ndetse n’imishinga yinjiriza inyungu umuryango wacu. Imwe mu mishinga y’umuryango harimo Papeterie, Decolation no kwambika abageni, Intouch sms ndetse nindi mishinga itandukanye. Yasobanuye uko umuryango ukora buri munsi mu bikorwa byo gufasha ndetse nibikorwa by’urukundo nibindi ndetse yasobanuye gato ku ma cellule( amatsinda mato aba muri cep aho buri munyamuryango aba afite cellule abarizamo).
Umuyobozi w’umuryango usoje ishingano kandi yagize umwanya w’ihariye wo gushimira abantu batandukanye kubw’ibikorwa bitandukanye bagiye bafatikanya na commite yari ayoboye.
Nyuma y’ijamo ry’umuyobozi usoje ishingano yahise yakira ku ruhimbi umuyobozi mushya w’umuryango hanyuma amuha inkoni y’ubushumba nkuko igikorwa cyari giteganyijwe cyo guhererekanya ububasha, si inkoni y’ubushumba gusa kuko yamuhaye nibindi bikoresho byose umuyobozi w’umuryango aba afite mu ishingano n’icyindi bizamufasha mu gihe cyose azamara ayoboye ubwoko bw’Imana.

GUSHIMIRA COMMITTE ICYUYE IGIHE YA CEP UR NYARUGENGE
Umushumba mukuru wa Adepr mu Rwanda, Senior Pastor Isaei NDAYIZEYE yashimiye cyane committe ya cep icyuye igihe kubw’ibikorwa bitandukanye babashije kugeraho mu gihe cyose bamaze ku ngoma nkuko byari bimaze gusobanurwa na x-president.

GUSENGERA COMMITTE SHYA YA CEP UR NYARUGENGE

Nkuko byari biteganyijwe ko habaho gusengera(kwimika) abayobozi bashya, Nubundi umushumba mukuru. Yabasomeye ijambo ry’Imana riri mu butumwa bwiza bwa Yesu kristo nkuko bwanditswe na Matayo 9:36, 28:19. Maze abaha impamba ikomeye y’urugendo batangiye nyuma yo guhabwa inshingano ababwira uko bakwiye kwitwara ndetse abaha n’umurongo bakwiriye kugenderaho. Asaba cyane kandi n’abayoborwa nabo abasaba kutagorana ahubwo bakwiye kumva no kumvira ababayobora.
Izi ni Zimwe mu mpanuro umushumba mukuru w’itorero Adepr yahaye committe nshyaya CEP UR Nyarugenge Yababwiye ibintu bine(4) abantu bakwiye kugenderaho.
- kugira urukundo. Aha yabasabaga gukunda umuryango ndetse nabo bayoboye
- Gukunda igihugu kandi bagakunda kugikorera kandi bakagisengera.
- Gukunda itorero.
- Gukunda imiryango yabo.
Ibi ngibi byose yabibabwiriye kugirango abamenyeshe ko bakwiye kugira ndetse no gushimangira urukundo. umushumba yasoje asabira umugisha abayobozi bacyuye igihe ndetse nabandi bantu bose bari bitabirye iri teraniro. Umushumba ati “Uwiteka akomeze abagire umwuhariko mwese.
Ijambo ry’umupost cepien uhagarariye abandi
umuyobozi w’abasoje kwiga muri kaminuza ya Nyarugenge yafashe umwanya asobanura ibikorwa bitandukanye bikorwa nababantu baba barasoje
Ubutumwa bw’umushumba wa ADEPR Mu Rwanda
Umushumba yari yageneye abari bitabiriye ubutumwa kandi bw’ingenzi ku bakristo ba ADEPR.
Yatangiye agaragaza ishusho ngari ya ADEPR Mu Rwanda, Ibikorwa byo Adepr yakoze, ibyo irimo gukora ndete nibyo iteganya gukora mu gihe kizaza.
Uko umukristo wa Adepr agomba kuba ameze.
Agomba kubayubakiye kuri kristo kandi agendera kuri gahunda igihugu cyifuza kandi agomba kuba afite ingeso nziza ku mahame ya Gikristo.

Byari byiza Kandi abo bayobozi bashya tubashyize mubiganze byimana izabashyigikire