Hari icyo Yesu yakora ku mvune n’ibikomere watewe n’amateka n’ibihe by’umubabaro wanyuzemo by E.v KANZAYIRE Denyse

Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. 6“Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.(Yobu 27:3-6)

Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. 7 Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. (2 timoteyo 4:6-7)

………….. 16 Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.” 17 Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka. (1 Samweli  2:12)

 

Tubonye ubuhamya bwa Yobu wahuye nibintu bikomeye cyane ariko  yitangira kuba inyangamugayo,agira umutima ukiranuka ahiga kutikuraho kuba inyangamugayo ndetse  ahiga kutazava mu byukuri ndetse no gukiranuka

 

Na Pawulo nawe tubonye ibyo yasize avuze uwo amaze kubawe,arihamiriza yarwanye intambara nziza,kandi avuga ko yarinze ibyo kwizera agahamya ntawahinyuye izina rye kubw’amakosa wenda yaba yarakoze.Yihamiriza ko yahumuriye neza mu buryo bw’Umwuka abo babanye n’abo bahuye kuko hose yahasize ubutumwa bwiza ndetse n’imyitwarire myiza.

Nawe rero ukwiye kuzirikana impamvu uriho ndetse uri naho hantu uri ubu.Ukamenya ko ari ukugira ngo ukorere Imana kandi ukayikorera uri inyangamugayo kuko bigufasha gusiga umurage mwiza kandi muzima nkuwo Pawulo yasize kubakijijwe.Ukwiye gusiga wandikishije amateka meza nkuko Paulo nawe yasize amateka meza kandi akwiye.Ibyo byose rero bishingiye ku gukizwa uri inyangamugayo kandi ugendera mukuri.

 

Iyo ugize amateka mabi bigira ingaruka kuri wowe n’igihugu,bene Eli bagize umurengwe bakajya batura ibitambo muburyo butaribwo baba batambye igitambo bakajya bajabura inyama zibitambo mbega bakikorera ibyo bashaka kubitambo by’Imana bituma abantu bazinukwa ibitambo,Imana ibicira rimwe n’abana babo bibageraho kubera ibyo ababyeyi babo bari barakoze,.

Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho, (Amaganya ya Yeremiya 5:7). 9 Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.” 10 Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye. (1 ingoma 4:9).

 

Yeremiya yari yarababaye cyane kuko Imana yari yarahannye Abisiriyaeli yeremiya umutima we wari waravunitse kuko abantu  bacyera b’iwabo bari baranze kumva ibyo Imana  yababwiraga maze irabahana hanyuma aza kuvukira rero muri ubwo buribwe butamworoheye. Yesaya 61:1 1 Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.

Burya rero mubyukuri umutima ujya uvunika kandi namwe murabizi,ubundi nkiyo umuntu yavunitse igufa ntashobora kugenda,Yeremiya rero imvune yari afite nuko ababyeyi be bari barakoze ibibi maze Imana irabahana kubera ibyaha bya base.

Genocide yakorewe abatutsi rero mu wa 1994 mu Rwanda usanga yaratewe nuko twagize abantu mu itorero bakagombye kumurikira abandi urumuri rwiza rw;urukundo ariko kubera imyitwarire yabo mibi  ndetse no Kuba mu inzu y’Imana batari  inyangamugayo n’ukuri kwari kwaramaze kubura muri bo doreamahano yabaye mu gihugu cyacu,natwe turi guhangana n’ingaruka zabyo,nguko uko yeremiya na we  yari afite ibikomere byo kumutima we kubw’imyitwarire y’abantu bari badafite gukiranuka mubihe byabo.

 

Natwe abatubanjirije babuze ubunyangamugayo kandi nyamara bari mu inzu y’Imana aribyo byatumye tuba uko ibintu bimeze ubu aho abenshi bafite ibikomere nyamara byakabaye bitariho iyo abantu bo muri kiriya gihe baza kuba inyangamugayo kandi bagakomeza inzira nyabagendwa y’abakijijwe ariyo kwirinda ikibi no gukiranuka .Ukwiye kuba mu inzu y’Imana kandi uri inyangamugayo.

Yabesi nawe yari yaravukiye mu muryango ufite ibikomere  kandi anafite umubyeyi uvunitse umutima maze rero umubyeyi nawe abyitirira umwana we amwita gahinda.Ibi rero ntago byabereye byiza Yabesi kuko ntakiza yabonaga yahoraga abihiwe,Iyo umuntu avunitse umutima ntakiza abona ahora abona ibintu byose ari bibi kuko aba arushye mu mutima yumva murwe nta byishimo ashobora kugira,

Yabesi rero amaze kurambirwa ibyo byose bivanzemo ibikomere yabaga afite  ahitamo kujya gusenga Imana kugirango wenda abone ko yayiboneraho uburuhukiro. Asenga Imana asaba ko yamuha umugisha,asaba kandi koimurinda ibyago ntibimubabaze.Hari igihe umuntu avukira mu mateka bikamutera ipfunwe  akumva ntanubwo yifuza no kuvuga aho akomoka.Nawe yari yaravukiye mu muryango ari mu imbago z’ipfunwe ryamateka yabayemo. Ngibyo ibyamubayeho.

 

Rero umuntu ufite umutima uvunitse kandi ukomeretse nawe arakomeretsa ndetse ntago yabasha gutanaga ibyiza kandi ntago abasha gukora umurimo w’Imana akiranuka ndetse no kuba inyangamugayo neza ntago bimworohera cyeretse iyo abaye nka Yabaesi agasanga Imana kugira ngo Imana iguhe umgisha kandi ikuvure ibikomere byo mu mutima ndetse imuhindurire amateka.Wowe rero ntacyo wakora ngo uhindure amateka yawe ahubwo icyo ukwiye gukora ni ukwibuka ayo mateka ukayigiraho gukora ibyiza kandi ukayigiraho kwiteza imbere mubuyo bwose bwiza,kandi ugasenga Imana ikagufasha.Kandi ibyo byose bikuvuna umutima uzirikane  ko Yesu yaje kuvura imvune zo mumutima

 

Rero uko wabayeho kose imvune zose ufite ihangane kandi ufate neza ndetse uzirikane cyane wongereho no kumeya ko ari Yesu Wabasha kugukiza no kukomora ibikomere byose ufite  kandi neza.Rero kizwa kandi neza wirebere neza niba hari icyo urusha abadakijijwe maze wegere Yesu kuko muri we niho hari ikizere cy’ubuzima bwa none n’ubuzaza nabwo..Mbifurije kuba mu inzu y’Imana muri abagabo nyabagabo kandi mukijijwe rwose.Kandi uharanire gusiga amateka meza ayo abantu basigara bakwigiraho.

 

Imana ibahe umugisha kandi ibakomeze

-->