Hinduka Ubugingo buzima by Ev Alpha Jibu Buntu

Imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima (Itangiriro 2:7)

Imana irema ijya kukurema yakuremye igufiteho umugambi muremure kandi mwiza, yakuremye izi ko ugomba kubaha, izi neza ko ugomba mbere nambere kuvuka, ugakura uba mubuzima runaka ukarinda ugera aho ugeze ubu ariko umugambi kuriyo ari ntawundi ariko ugira ubugingo buzima.

 

twese abemera Bibiliya twaturutse kuri Adam umuntu wambere Imana yaremye ikamurema mumukungugu ikamuhumekeramo umwuka agahinduka ubugingo buzima nkuko twabisomye, adam amaze gukora icyaha yatakaje ubugingo buzima, abo abayaye bose bavukana uwo muvumo wo kutagira ubugingo buzima kandi umugambi w’Imana kuritwebwe abantu nuko tugira ubugingo buzima.

 

Imana yakomeje gushaka uburyo yaduha bwo kongera kubona ubugingo buzima, nyuma yinzira nyinshi Yesu kristo araboneka, atubera inshungu ahinduka inzira ituma umwizeye wese akamwakira muriwe ahinduka ubugingo bizima.

 

isi dutuyemo hari nabandi benshi bayituyemo ndetse hari nabandi bazayituramo ariko twese abari mu isi Imana yaduhaye amahitamo yo kugira ubugingo buzima. “abamwemeye bose bakizera izina ryayabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana” Yohana 1:12

 

Yesu kumwemera nikimwe no kumwizera ni ikindi, abantu benshi abajura, abasambanyi, abakora ibyaha bitandukanye baramwemera bakanabikubwira ariko ugasanga barabura kimwe aricyo kumwizera.

 

kwizera Yesu ni ukumwemerera akakubamo akagushoboza gukora ibyo Imana ishaka buri munsi ndetse ukabwira nabandi kumusanga akabaha ubugingo buzima

Imibereho y’umuntu ufite ubugingo buzima ni uko akora ibyo Imana Ishaka

Yohana 17:3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.

 

link: followjesus.rw/2018/05/06/hinduka-ubugingo-buzima

-->