Ibimenyetso bine bizagaragaza ko watewe na satani.

 

Hariho ibimenyetso byinshi byerekana ko umuntu yatewe na satani ariko hano turaganira kubimenyetso bine byibanze bigomba kukumenyesha ko watewe n’imyuka mibi ya Satani n’uburyo ugomba kurwana iyo ntambara mugihe umwanzi Satani aguteye.

 

Abefeso6:12-13 Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.13 Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

1.Kumva ntagaciro ufite cg Kumva ntacyo umaze.

Bimwe mubintu byingenzi bitera satani kuguhiga biza mugihe wanesheje icyaha gikomeye cyane, uba wagize igihe kintsinzi kandi no mugihe uri kugeza ubutumwa bwiza kubantu, ubabwira inkuru nziza y’agakiza kazanwa no kwihana ibyaha ibi bibabaza satani cyane.Iyo uri gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no gukora indi mirima y’Imana satani abona atagishoboye kukunesha ahubwo akakuzanira ibitekerezo bibi biguca integer bikubwira ngo uri nde ko ugayitse? Ko utari intyoza mu magambo? Ukorera Imana ute n’ibyaha wakoze? Ni Gute uvuga ko Imana ikora imirimo kandi tukikubona m’ubuzima bugoranye? Ariko kurundi ruhande abakomenye n’abakire n’abo satani ntabatinya ababwinrango ibi byo kubwiriza ni ibyabantu b’abakene birumvikana ko k’umpande zombi ahatera kandi afite ibyo kubabwira gusa nawe ujye umwibutsa aya amagambo .Ibyahishuwe20:10 kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.  Reka nongere mbabwirengo” Satani nabibutsa ibyakera(ibyaha) namwe mujye mumwibutsa ibyigihe kizaza kimutegereje dukurikije uko ijambo riboneka hejuru ryatubwiye”.

2.Igihe cyo Kudasenga

Satani aguteza intege nke zo gusenga ndetse akabakumvisha ko uri umunyabyaha ntanimbabazi wahabwa ariko ntugahe umwanzi urwaho ngo ubure kwatura ibyaha byawe ngo ubabarirwe kandi ugomba gutegura ibihe bikomeye byo kwegerana n’imana ikakongerera imbaraga kuko iyo akwambuye intwaro yo gusenga aba akuyeho ubusabane bwawe n’imana koko iyo dusenga Satani agira ubwoba cyane kuko gusenga kuritura ibihome bya Satani.

-Iyo abonye uteguye gusenga aguteza ibi bikurikira:                                                                                ·        kubona abashyitsi badasanzwe.                                                                                                         ·        Kwakira telephone zigutumira mu ibirori n’abakuvugisha mu gihe uri gusenga.

·        Kububatse ingo atangira guteza ibibazo hagati mu abana kugirango uvuge nabi abaone aho agufatira.

·        Akwibutsa ibyama project yawe n’izingi gahunda n’ibindi bintu bigufitiye umumaro kugirango wibagirwe gusenga, benshi kuri iyingingo baraneshwa kuko bitiranye kwisonzesha no gusenga kuko bamwe bareka ibiryo ariko umunsi cg ikindi gihe biyemeje kumara basenga bakakirangiza badasenze ahubwo biyicishije inzara, ariko uburyo bwiza ni ugusoma ijambo ry’Imana mu bihe byo gusenga kuko rigufasha kuritekerezaho cyane rigakumira imitekerereze iturutse kuri satani bikagufasha gusenga neza wuzuye imbaraga z’Imana ufite n’ibihamya biva mu ijambo ry’imana.

Kumvishwa na Satani ko Tutari abo kubabarirwa.

Iyi yenda gusa no kwisuzugura ariko biratandukanye . Dushobora gutekereza ko tutari aba kristo kuko twagiye kure y’ubwiza bw’Imana, iki n’icyo gihe dukeneye kongera kwegera ubwiza bw’Imana tukihana tukanahamiriza Satani tugendeye ku byanditswe byera .Abaroma 8: 37-39,37.Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,38.kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi,39.cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.Aha ndakubwirango ntukizer ibitekerezo byawe ahubwo wizere ijambo ry’Imana n’imbaraga zayo..

Inzara y’ijambo ry’Imana.

Iki ni ikintu gikomeye kuko Satani atera umuntu akamubuza ibihe byo gusoma bibiliya , kuko azi neza ko mu ijambo ariho honyinye haboneka imbaraga zifatika z’Imana no gukora kwayo , mugihe wumva udafite imbaraga zo gusoma ijambo ujye umenya ko aricyo gihe urikeneye cyane. Shaka imbaraga z’Imana ,Soma ijambo ry’Imana, buri munsi kuko ariryo rizagushoboza kunesha satani nkuko Yesu yariko resheje mugihe yaravuye mu masengesho y’iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. Luka 4:1-13Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n’Umwuka mu butayu, 2amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.3Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.”4 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ ”5Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, 6aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. 7Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.”8 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”9Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi,10 kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’,11 kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”12 Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”13Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.Reka nsoze mbabwira aya magambo yo gusengesha umwuka iteka,gutwara intwaro zose z’Imana no kwizera bikomeze bidufashe mukurwana na Satani kandi kuko Kristo yanesheje natwe tuzahora tunesha.Abafeso6:10-18.10Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.11Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.12Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.13Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,15 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza,16kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, 18musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Prepared by Evangelist DUSENGIMANA Japhet

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *