Ibintu 8 Umukristo asabwa kugiramo umwete

 

Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana,
kwihangana mukongereho kūbaha Imana, kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data,
gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo,
bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye
bya kera. Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato (2 petero 1:5-10)

 

Petero yandika uru rwandiko yibutsa abakristo ko bagomba kugira umwete anabereke uruhererekanye rwibyo bagomba kugiramo umwete kuko iyo byose byuzuzanya bituma umukristo adatakaza ibyiringiro.

Kwizera

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo
tutareba ko ari iby’ukuri. Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite (Abaheburayo 11:1-2).
 Umukristo ntagomba gucirwa integer nibyo ari kunyuramo byuburyo butari bumwe ahubwo iteka agomba kugira kwizera ko Imana iri kumwe nawe kandi akamenya ko ibyo acamo ibizi kandi itamureka ngo bimwice.

Ingezo nziza

Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye,
afite ubugwaneza n’ubwenge (Yakobo 3:13) Umuntu wese Imana Imusaba kugira umwete wo kugira ingezo nziza mubyo akora, haba mukazi gasanzwe ka buri munsi, mu Itorero asengeramo ndetse nahandi hose yaba ari mubantu ndetse nigihe ari wenyine.

Kumenya

Umukristo aba agomba kumenya no gushishoza akemya aho intege nke ziba akabasha kuzihisha umwanzi. Iyo abantu bari murugamba uko barwana buri umwe arwana ashaka uko yabona ahari intege nke zundi kuko niho ahera amunesha, uko niko no kumukristo bimeze. Satani arwana ashaka akantu kose yakoresha kagatuma utagira ingezo nziza niyo mpamvu Bibiliya ivuga ko ari ngombwa ko kumenya uburyo bwo kwirinda

Kwirinda

Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira
umwete wo gusenga (1Petero 4:7) Umukristo wese asabwa kwirinda inzira mbi zose kandi inzira mbi umuntu atangira kuzijyamo ari uko yagize intege nke cg yeretse umwanzi integer nke, niyo mpamvu uburyo bwiza bwo kwirinda integer nke ari ugusenga. Umukristo wese asabwa kwirinda ibintu byose byamubuza cg byamwibagiza gusenga.

 

Kwihangana

Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu…(Ibyahishuwe 1:9) Kwihanga ni umuco wabakristo kuva cyera nkuko na Yohana yabyanditse kuko bury na Yesu akiri mu isi yarihanganaga kandi ari umwami wacu. Umukristo akwiye kugira umwete wo kwihanganira buri kimwe ahuye nacyo.

 

Kubaha Imana

Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha
Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none (Tito 2:11-12) mugihe cyo umukristo amara mu isi aba agomba kukimara yihangana kuko kwihangana niko abisi babuze bigatuma batubaha Imana, ariko kubw’ubuntu Imana igira umukrsto wese agomba kugira kwihangana kumutera kubaha Imana.

 

Gukunda bene data

Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we (Abaroma 12:10). Nkuko umuntu akunda umuvandimwe bavukana munda niko natwe abakristo dukwiye gukundana ndetse birenze.

 

Urukundo

Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe
bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko
wikunda (Luka 10:27)
Hejuru yo gukunda Benedata duhuje ukwizera dukunde nabandi bose kandi tutaryarya kuko Urukundo ari itegeko riruta yanadi yose kuko Umwami wacu yasize abidutegetse.

 

Ukwiye kuba Umukristo muzima.

-->