
Ibyo wasize utarimbuye bizakubera umutego imbere
Imana yatoranije abisirael ikagenda ibasaba kwita no kwitondera amateka n’amategeko yayo kugira ngo…….
bazagere mu gihugu cy’isezerano ariko abatarabyitondeye bose yarabishe ntibagerayo(abalewi10:7). Imana kdi yabasabye kurimbura ibishushanyo byose bibajwe no guhirika insengero zo ku tununga kugirango babe amahoro(kubara33:50-56). Imana ikeneye kudukoresha twamazeho ibigirwamana(ibyo turutisha imana) byose ahubwo tukayiringira yonyine.guhindura gakondo yawe bisaba kurwana kdi ibyo usizemo bikubera nk’amahwa ahanda mu mbavu. Efurayimu yasizemo ubwoko kunyungu ze yatekerezaga ariko bamumaramo imbaraga amera nk’umutsima wahiye uruhande rumwe(hoseya7:8).
Imana yabwiye yosuwa kurimbura asigaza imigi itatu(gaza:delila,gati:goriyati,ashidodi:abafiristiya) ariko abahaturutse nibo barwanye nabo mu buzima bwabo bwose bababera nk’amahwa ahanda mu mbavu nkuko Imana yari yarababwiye bituma batagera ku mwuzuro w’icyo Imana yabateguriye(yesuwa11:21-22).ibyo wasize utarimbuye bikubera umutego imbere, nyuma yaho abisirael batakiye Imana yabavukishirije umunaziri samusoni akoreshwa ibintu bikomeye(kwica intare,ingunzu 300,arwanisha urwasaya rw’indogobe)ariko kubera kutagenzurana amakenga igihe cye kdi kubera ingaruka z’urugamba barwanye nabi ntibarimbure gaza delila amubera umutego wo gusohoza umugambi w’Imana(abacamanza14,16).
Nubwo warwana bikomeye satani ntakangwa n’amateka y’intambara warwanye ahubwo samusoni akwiye kugira amakenga kuko delila adatinya amateka y’intambara zose yarwanye.iyo usanze delila akunogora amaso akakugira umusyi ugahusha umugambi w’Imana.Imana yasabye sawuli kumaraho abamaleki arangije we n’abari kumwe basigaza umwami Agagi n’amatungo amwe n’amwe y’indobanure(1sam15:9) maze Imana imuca ku ngoma. Imana ishaka ko tumaraho byose kgo tugere ku kigero cy’igihagararo cya kristo twigana Imana nk’abana bakundwa(abefeso5:1). Goriyati w’igati yazengereje abisirael imyaka igera kuri 20 kubera kutaharimbura(1sam17).
Imana ishaka gukoresha wowe yigishirije mu butayu ngo urangize urugamba rwananiranye mu bisirayeli. Abandi bamenyeranye na goriyati,niyo mpamvu bibera mu myobo barwanisha amagambo ariko shama wo mu ntwari za dawidi we ngo yihagarariye mu karima k’udushyimbo Imana imuha kunesha abafiristiya(2sam23:12)Imana ishaka kurwana nta kindi wishingikirijeho ugafatira position mu dushyimbo aho bose bakureba,Imana ikeneye gukoresha dawidi watojwe n’idubu,intare…bizamworohera kunesha goriyati nk’uwica imwe murizo, kuko akoresha tekinike zo mu butayu afite udushya tutazwi n’abari kumwe n’abinadabu ndetse na goriyati kuko azagenda uko ari afite ibuye mu muhumetso gusa.kdi abafiristiya ntibarwanisha ibuye keretse muri isirael niho hari ibuye rikomeza imfuruka.
Ningombwa kurwana urugamba utambaye imyenda y’umwami ahubwo wambaye iyo yesu yaguhereye ku musaraba irimo intsinzi y’amaraso ya yesu.uwiteka akohereza mu izina rye kuko nta gihe afite cyo kubonana na goriyati,iyambure imyenda yesu atakwambitse ugende mu izina rya yesu uzanesha, iyo dawidi agarukanye igihanga cya goriyati ntasubira mu ntama ahubwo akomereza ibwami.
Abisirayeli bambuwe isanduku n’abafiristiya b’ashidodi kubera kutaharimbura ndetse no kubera bene Eli babangikanyaga ubutambyi n’ubusambanyi.ningombwa rero kumaraho kuko abisirael batsinzwe n’abafiristiyababicamo4000,eli akuba ijosi arapfa,…byose byatewe no kwimura Imana biturutse kukutarimbura imigi itatu nkuko Imana yari yarabibategetse.
Mukristo ,mugenzi uri murugendo rugana mu ijuru birakwiye ko urwana intambara nziza kristo ni imbaraga zawe(ind205)urimbure byose usigare wihariwe na yesu kugirago ibyo usigaza bitazakubera umutego imbere mu rugendo.
DUTEGUZE IMITEGO IZINA RYA YESU
IMANA IBAHE UMUGISHA
EV.HABAGUHIRWA MAOMBE THEOGENE