Icyumweru cyaba Post cepien muri cep

UMUTWE W’IKIGISHO:Emera kunyura mu nzira Imana ikoyoboramo kuko aribwo izakwishimira.

Ku bantu batamenye Imana,Kwirata imbaraga zabo biremera , Ariko abantu bitiriwe izina ry’Imana ntibikwiriye kandi ntibishoboka ko Imana ibareka ngo birate imbaraga zabo. Ikindi kandi burya uburere umuntu aba yarahawe n’ababyeyi cg na societe arimo ntibuhagije kugera kukigero Iman ikwifuzaho.

Niyo mpamvu Imana iyo ishaka ko ugendana nayo,ikugerageza,ikakunyuza mubutayu kugirango ube umuntu ushyitse ufite kwihangana gushyitse. Burya Imana yo ntihinduka uko yagendanaga n’abisiraheli niko iba yifuza kugendana n’abantu bayo na bugingo n’ubu.

Kuva 3:8 ndetse dusome no mu 1Abakorento 10: 1-13

Urugendo cg inzira Abisiraye, ubwoko bw’Imana banyuzemo bava muri Egiputa kugera mu gihugu cy’isezerano, rufite icyo rushatse kuvuga ku buzima bwa buri munsi bw’umukristo mu buryo bw’Umwuka.

 

Natwe Imana yaduhaye uboshobozi bwo kuba abana bayo tumaze kwizera Umwana wayo Yesu Kristo(Yohana 1:12) kandi yatuvanye mu bwami bw’umwijima bwa Satani itujyana mu bwami bw’umucyo bw’Umwana wayo Yesu Kristo(Abakolosayi 1:13), kandi turacyari mu rugendo.

Igihugu cya Egiputa kigereranywa mu buryo bw’Umwuka n’ubwami bw’umwijima bwa Satani kandi igihugu cy’isezerano, kigereranywa n’Ubwami bw’Umucyo bw’Umwana w’Imana Yesu Kristo.

Tugarutse gato, reka turebe kunzira Abisilayeri banyuzemo ngo bagere I Kanani kandi turebe n’ibyo bahuriyeyo nabyo.

Kuva 3:8, haragira hati’’Kandi manuwe no kabakiza mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu kigari, cy’amata n’ubuki,gituwemo n’Abanyekanani n’Abaheti n’Abamori n’Abaferezi n’Abahivi, n’Abayebusi’’.

Kimwe mubigaragara n’ubwo Imana yababwiyeko izabajyana mu gihugu kiza hari amakuru yabimye. Ntabwo yababwiye amakuru y’urugendo, ibyo bazahuriramo nabyo kandi ntabwo byari ngombwa ko ibibabwira kuko nayo ubwayo yari kumwe nabo ikibazo cyose yari kugicyemura.

Abisirayeri batekerejeko Farawo n’ingabo ze aribo bari ikibazo gusa kandi babonyeko Farawo n’ingaboze zose Imana izibakijije zirengewe n’amazi ko rwose bo bakijijwe n’Uwiteka, bararirimbye bashima Imana,baranezerwa. Tarabisanga Kuva 15:1-21. Rwose batekerejeko urugendo rurangiye kandi ntakindi kizongera kubagerageza.

  • Ntabwo bibukaga ibyo kurya ko bishobora kubura
  • Ntabwo bari bazi ko bazabura amazi yo kunywa
  • Ndetse ubona ko Imana itababwiye kuby’ intambara bagombaga kurwana hamwe n’ibindi byabagoye.

Bageze m’ubutaya bwa Shuri babuze amazi yo kunywa (kuva 15:22),Mose atakira Imana irayabaha, bageze I Mara bagira inyota nyinshi babonye amazi nayo basanga ararura,barivovota ntibyashimisha Imana.

Kuba Imana yarabacishije munzira igoranye kuriya hari icyo yashaka kubigisha.

  • Imana yagirango ibigaragarize ibereke imbaraga zayo ko ishoboye byose(matayo 4:4)
  • Bige koyoborwa n’Imana (kubara 14: 24: ‘’Keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo’’)
  • Ibahindure mu buzima bwabo bwose kugirango babe ubwoko bwayo butandukanye n’andi moko yose yo mu isi(kuva 19,20).
  • Irebe ko babasha kwitondera amategeko yayo.

Gutakira Uwiteka cg gusenga babwira Imana ikibazo bahuye nacyo Imana yarabumvaga kandi igakora, ikabakiza. Ibi nibyo Imana idushakaho natwe ngo tuyitakire mu bitugoye kandi izadukiza.

Imana yari irimo kubigisha gusenga mu gihe bahuye n’ikibazo bakabibwira Imana nayo ikabatabara, ariko bo ntibibuke imbaraga z’Imana zabakijije ibyambere ko zabakiza n’ibindi, bo bakibagirwa imbaraga z’Imana. Ibi byababaje Imana cyane bituma itabishimira nahato kandi irirahira ko batazagera mu gihugu Imana yavuze (Guteg. 1:34-36)

Tuje kuri twe Abakristo, tubona ko bariya batubereye akabarore nk’uko tubisoma mu 1Abakorento 10: 1-13, kandi rimwe na rimwe tugaragaza imico nk’iriya yo kwivovotera Imana, iyo duhuye n’ibitugerageza kandi byatumye barimbukira mu butayu. Imana itubabarire kandi iduhe guhinduka twemere kunyura munzira ituyobora.

Ijambo ry’Imana ritubwira kutagira icyo twiganyira, ahubwo ibyo dushaka byose bimenywe n’Imana, tubisabiye, tubyingingira kandi dushimana (Abafilipi 4:6).

Paul yandikira Abakorinto yarababuriye ngo bareke kwifuza ibibi nk’uko bo babyifuje, be gusenga ibishushanyo, ntibagasambane, ntibakagerageze Umwami kandi ntibakivovotere Imana kuko Imana idakunda imico mibi yagiye ibitura ibihwanye n’ibyo bakoze.

Ibyo byatubereye akabarore kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe ngo tugire umwifato mwiza imbere y’Imana ngo twemere kuyoborwa nayo ni bwo tuzagera mu gihugu cy’isezerano kandi tukagumya kuyinezeza rwose.

Mbere yo gusenga tumenye twese ibi tuvana mu ijambo ry’Imana:

  • Imana ntizadusiga na hato kandi ntabwo izaduhana na hato (Abaheburayo 13:5);
  • Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza (Abaroma 8: 28,Itangiriro 50: 21);
  • Buri kigeragezo kikugeraho, ubufasha bw’Imana burahari ngo igucire akanzu ubashe kugisokamo ndetse no kukihanganira (1Abakorento 10:13).

Ikindi kandi nk’abakristo dukwiriye kumenya; Imana ntabwo ibereyeho kutubabaza, kuko Umukiza ashobora kutunezeza turi mu isi, Ibyo unyuramo wita ngo n’ibibi, Nibyo Imana inyuzamo cg ishingiraho ikuzanira ibyiza igusezeranya cyane cyane iyo witwaye nk’intwari mukigeragezo.

Nuko rero ba maso wikwitotombera Imana mu kigeragezo Imana Irabyanga, utaba nk’abisiraheli kandi Imana yarandikishije Ayo mateka kugirango batubere akabarore, Imana itwigishe.

Umwigisha:MUKAMA RUKUNDO Aimable

Tel : 0783005972/0725802144

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.