Kuri uyu wa kane taliki ya 23, mutarama 2023, ku itorero rya ADEPR BIRYOGO nibwo hari hateganyijwe igitaramo cy’amasengesho. Ni igitaramo kandi NAZIR Choir ikorera umurimo w’Imana muri CEP_UR Nyarugenge yari yatumiwemo gukoramo umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.
Ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba nibwo Nazir Choir yari igeze ku itorero rya Biryogo aho yari ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu gitaramo cy’amasengesho cyari cyateguwe niri torero rya ADEPR Biryogo.
Iki gitaramo cyatangijwe no gusenga Imana tuyiragiza abari aho bose kugirango Imana ikomeze kubana natwe muri uyu mwanya wose twari buhamare dutaramiye Imana. Hanyuma hakurikiyeho indimbo zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana hamwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera umurimo w’Imana kuri iri torero rya Biryogo
NARADA CHOIR || ADEPR BIRYOGO
Narada choir ni choorale ikorera umurimo w’Imana ku itorero rya ADEPR Biryogo, rero nyuma yo kwakirana iteraniro ryose rimaze guhabwa ikaze n’umuyobozi w’itorero nibwo umuyobozi wa gahunda yakiriye iyi chorale kugirango ize iririmbire Imana ndetse nabari bitabiriye bahembuke. Narada choir yaririmbye zimwe mu ndirimbo zayo nziza zakunzwe cyane n’abakundi bayo ndetse nabandi mu bari bitabiriye maze imitima yabo iranezerwa.

Nazir Choir || CEP-UR NYARUGENGE
Ahagana mu masaha ya saa moya z’umugoroba (19h00) nibwo umuyobozi wa gahunda yakiriye Nazir choir ku ruhimbi kugirango baririmbire Imana ndetse nabari bitabiriye iki gitaramo cy’amasengesho. Nazir Choir ku ruhimbi yabanje gusenga ishimira Imana yabanye nabo mu myiteguro yiri vugabutumwa hanyuma abanaziri bataramira Imana mu ndirimbo zabo nziza maze nabari aho bose baranezerwa maze imitima yabo irahembuka.




Mu ndirimbo nyinshi zitandukanye za Nazir baririmbye muri iki gitaramo zafashije abari bitabiriye harimo nka isi ikwiriye kumenya ko Yesu yapfuye akazuka, Ntawe uhwanye n’uwiteka ngo Imirimo ye iradutangaza bati mu bahozeho nabazaza hanyuma Imirimo ye iratangaje izahoraho. Nazir choir yakomeje kuvuga ubutumwa maze batambira Imana icyubahiro cyayo kirazamurwa muri iki gitaramo.

IJambo ry’Imana
Nkayandi materaniro menshi yabizera Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo haba hari n’umwanya wo kumva ijambo ry’Imana ryanditswe muri Bibiliya binyuze mu muvugabutumwa. Rero ahagana mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba nibwo umuyobozi wa gahunda yakiriye Umuwigisha wari wateganyijwe kwigisha muri iki giteramo.
Ezira 8:21-23 (“Biyiririza ubusa ku mugezi Ahava Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose,kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abasirikare n’iz’abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n’umwami tuti “Amaboko y’Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.”)

Tugiye kuganira kubagabo ba 3 ninshingano bari bafite kurusengero rw’Imana .
- Zerubaberi
Zerubabeli yaje aje kubaka urusengeri bivuze kubanza kwakira agakiza kubanza kwihana ariko muruku kubaka yahuye nimisozi 3 nkuko tubisanga muri
zekariya 4:6-7
zerubabeli ajya kubaka urusengero yajyanye nabasore n’abasaza, ariko abasore bagashaka kubaka uko babonye bigezweho ariko abasaza nabo bagashaka ko rwubakwa nkurwambere kuko abasore vatari Bazi uko urwambere rwari rwubatse maze bitera impaka bituma rudindira imyaka 15 Kandi haribenshi bategereje gukonerezahi bigeze byerekana. ko zerubabeli yahuye nimisozi 3 (kutumvikana,gusubira mubunyage no kudindira kurusengero (zekariya 4:6-7)) Ariko iyo misozi yose uwiteka azana ihumure amutumaho umugaragu wayo zekariya maze aramubwira ati wa musozi we wiruhiriza iki imbere yumugaragu wanjye zerubabeli
Dore umwe mu mumaro ukomeye w’ubuhanuzi nuko
ubuhanuzi busuzugura ibibazo ufite na zerubabeli yakiriye ihumure maze asuzugura imisozi yari imbere yiwe
2. Ezira
Ezira yaje agiye kwibutsa ijambo ryimana (kuzana ububyutse murusengero, ndetse no kumenyesha abisirayeli ibizira nibizirurwa )yaje aje gufasha kugira ngo azirure urubyiruko ndetse b’abari bamaze imyaka mubunyage ibikwiriye abana b’Imana
ikiciro kigeze agiye gutaha Nehemiya Dore bimwe mubyatumye umwami ashaka kumuha ingabo zimuherekeza
i. Bamuhaye izahabu
ii. Kugenda urugendo rwa amezi ane
iii. Aho yacaga hari abambuzi mukibaya cya Ahava
ariko Ezira amenya amaboko y’Imana arikumwe nawe yanga ingabo nuko aragenda bageze mukibaya cya Ahava benewabo baramuhinduka bamujyira inama yogusubira yo akaka ingabo ariko arabanangira yanga gusubirayo kuko yamenyeko imbaraga z’Imana zigihari (Ezira 8:23)
Nuko natwe ntidukwiye gusubira mubyakera ngo nuko duhuye nibibazo ahubwo dukwiye kumenya imbaraga ‘Imanq twizeye ahubwo tugakunda kumva amakuru yumurwa twerekeramo
3. Nehemiya
Nehemiya yaje agiye kubaka (Gusana), kongera gushyiraho korotire arinde akajagari maze Asana inkike zurwo rusengero
Ni byiza ko dukwiye kumenya imbago zaho tugarukira nkabana b’Imana maze tugashyiraho umupaka udutandukanya n’ibyisi tugatumbira iby’ijuru.
Nyuma kandi y’Ijambo ry’imana NAZIR Choir yongeye kwakirwa ku ruhimbi kugirango bataramire abari bitabiriye igitaramo maze abanaziri baririmbira Imana ndetse barayitambira Abari aho bose imitima yabo iranezerwa.


Ababashije kwitabira iki gitaramo bose banezerewe ndetse bataha imitima yabo yongeye gusubizwamo ibyiringiro.
Murakoze cyane gukurikira cepurnyarugenge.org aho mushobora kubona amukuru ndetse n’ivugabutumwa bwiza. Iman ibahe umugisha.
Praise our lord 🙏🙏🙏
Byari byiza cyane