IJAMBO RY’UMUNSI

KWIZERA NO KUMVIRA INTAMBWE ZITUGEZA KU MASEZERANO Y’IMANA

Kuwa3, Le24/08/2022

1Sam15:22
Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

KUMVIRA
👉🏾Nk’uko twabivuze, nyuma yo kumva (ugasobanukirwa ibyo ubwiwe) hakurikiraho kwizera, nyuma yo kwizera hakabona kubaho kumvira.

Kumvira ni ugushyira mu bikorwa ibyo wabwiwe uko wabibwiye hatabayeho kugabanya cyangwa kongera ku byo wabwiwe.

Ukwiriye kwitoza kumvira Imana kuko kuyumvira bizana umugisha kutayumvira bikazana umuvumo.

Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.
Yesaya1:19-20

Maranata!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.