IJAMBO RY’UMUNSI

Yeremiya 29:11
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.

Aya magambo Imana yayabwiye abisirayeli bendaga kujyanywa mu bunyage ibibutsa ko nubwo bimeze bityo ifite umugambi mwiza kuri bo.

Ukwiriye nawe kumenya ko n’ubwo waba unyura mu biruhije cyangwa ibyoroheje, Imana ihorana umugambi mwiza kuri wowe bigatuma ukomeza kuyizera.

Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyatura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.
(Zaburi 40:6)

Hallelujah!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *