Ijoro ryo gutabaza || Gilgal choir cep-ur Nyarugenge kuri ADEPR GITEGA

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 06/12/2022 kuri ADEPR GITEGA nibwo hari hateganyijwe ko hagomba kubera igitaramo kiswe “Ijoro ryo gutabaza” gifite intego igira iti “Ntabaza ndagutabara” igaragara muri Yeremmiya 33:3. Muri iki gitaramo kandi Gilgal choir ikorera umurimo w’Imana muri CEP-UR Nyarugenge yari yatumiwemo kuvuga ubutumwa muri cyo. Ahagana mu ma saha ya saa kumi n’imwe n’igice nibwo Gilgal choir yari isesekaye kuri ADEPR GITEGA .

Iki gitaramo cyatangijwe n’umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’iteraniro ryose, nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’indirimbo nibwo umuyobozi wa gahunda yakiriye umuyobozi w’itorero rya Gitego kugirango yakire iteraniro ryose muri rusange.

Nyuma yo kwakirana umuyobozi wa gahunda yatangiye kwakira amakorari ku ruhimbi ngo aririmbire Imana ndetse n’abandi bantu bose bari bitabiriye iki gitaramo.

Nyuma yo kumva chorale yo kuri iri torero yitwa “abategereje Yesu” iririmba nibwo umuyobozi yakiriye chorale yari yatumiwe (chorale y’abashyitsi) iyo chorale ntayindi ni Gilgal choir. Bamaze gushyika ku ruhimbi basenga Imana maze baririmbira Imana ndetse nabandi bantu bose bari bitabiriye Imitim yabo irahembuka kubw’ubutumwa bwiza bwumvikanye mu ndirimbo baririmbye zuzuye amavuta.

Gilgal choir bati hariho igihugu cyiza aho tuzabona ibyo amaso atabonye nsetse nibyo amatwi atumvise byose tuzabibonayo, bati kandi urakomeye Mana we , indirimbo yongeye gukomeza abantu ndetse irabanezeza cyane kuko muri yo Gilgal choir yongeye kwibutsa abakristo ko bashinganye bati ”Nubwo bikomeye nimutuze kuko turashinganye”. Bongeye kandi kwibutsa abaraho ko umucunguzi wacu Yesu kristo ariho mu ndirimbo yabo nziza yitwa “Umucunguzi” Baririmbye nizindi ndirimbo nyinshi zahembuye imitima yabari bitabiriye iki gitaramo.  Nyuma yo kumva chorale y’abashyitsi ariyo Gilgal choir, haurikiyeho umwanya mwiza wo gushima Imana kubw’imirimo ikomwyw yakoreye  abantu bayo.

Ijambo ry’Imana || Ev. Maombe Theogene

Nyuma y’umwanya utari muto wo kuririmbira Imana ndetse no kuyitambira hakurikiyeho umwanya mwiza wo kumva ijambo ry’Imana rifite intego ivuga ngo “Ntabaza ndagutabara” hamwe numwigisha Ev.Maombe Theogene.

EV MAOMBE THEOGENE

Ijambo ry’Imana : Yeremiya 33:1-3

Ubukene bwa mbere umuntu agira ni ukutamenya uwo utabaza, Abakristo barahiriwe kuko bafite uwo bafite uwo batakira ariwe Data wa twese Imana yacu.

Burya nujya utabaza Imana ujye ubanza kureba ndetse no gusobanukirwa neza imbaraga z’Imana urimo gutabaza, Ibi nibyo Imana yakoreye Yeremiya nkuko bigaragara mu gice cya 33.

Dawidi ni urugero rwiza rwo kumenya uwo atabaza kuko niwe watangaje urupfu rwa Goliati mbere yuko amwica kubwo kwizera Imana aramubwira ati “uyu munsi ndakwica ndetse ndakubagira ibisiga” Aya magambo yose yayavuze kubera ko yari azi neza imbaraga z’Imana iyo yatabaje kandi yabanye nawe.

Hariho abantu baba mu magereza atandukanye y’ibyaha babamo bigatuma satani ababohesha imbaraga z’umwijima bigatuma babaho mu mbaraga zisa na gereza z’ibyaha bagenderamo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ariko Uwiteka Imana niwe mucunguzi wacu kandi Ikomeje gutegera amaboko abayitabaza ngo ibatabare, Nuko rero twe gucika intege ahubwo duhore dutabaza uwiteka kuko ariwe murengezi wacu kandi aka n’umutabazi wacu utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana ryakoze ku mitima ya benshi bari bitairiye, hari nabatsinzwe naryo barihana barahindukira ndetse nabari barasubiye inyuma bongera kwiyunga n’Imana kugirango bajye batabaza uwo baziranye (Batabaza Imana baziranye nayo).

Mu gusoza iki gitaramo, umuyobozi wa gahunda yongeye kwakira Gilgal choir ku ruhimbi kugirango bongere baririmbire Imana ndetse nabari bitabiriye cyane ko hari na zimwe mu ndirimbo Gilgal choir yari yaririmbye zigafasha cyane abari bitabiriye bikaba ngombwa ko Gilgal isabwa kongera kuziririmba. Murizo harimo “Umucunguzi”.

Gilgal choir bati nzi yuko umucunguzi wange ariho kandi amaherezo azahagarara ku isi bati amaso yange azamubona umutima wanjye umarwa n’umurukumbuzi.Iyi ndirimbo Gilgal choir yayiririmbye ifatanyije na chorale abategereje Yesu ndetse n’abakristo bose bari bitabirriye.

Gilgal choir, Abategereje Yesu Choir ndetse nabadi bakristo bariririmba Umucunguzi

Byari byiza cyane mu ijoro ryo gutabaza kuri Adepr Gitega, ndetse abari bitabiriye iki gitaramo bahembutse ndetse bongera gusubirana ibyiringiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *