ikinabutumwa ry’itorero Ndabirinze ry’aba finalists 2016

Iyi nkuru ya muhoranekeye nayo irababaje ubonye ngo ananirwe kurinda ibyamusezeranijwe byitwarirwe n’abandi!!!! itorero Ndabirinze ryari rishinzwe ibikorwa by’ikinabutumwa mu ba finaliste ryaduteguriye imikino myiza kandi yanyuze benshi.

Nkuko twakomeje kubibagezaho tumaze iminsi turi mucyumweru cyahariwe aba finalist(abasoza amasomo yabo muri iyi campus ),muri byinshi batugejejeho bari baduteguriye byose byibandaga ku ntego bari bahariye iki cyumweru iboneka muba Heburayo 6:11 ,harimo nk’ijambo ry’Imana ,ndirimbo ,Batekereje no kunyuza ubu butumwa bari batugeneye no muburyo bw’ ikinabutumwa ahari kugirango buri wese akuremo ibye.

itorero Ndabirinze ryari rishinzwe ibikorwa by’ikinabutumwa mu ba finaliste ryaduteguriye imikino myiza kandi yanyuze benshi ,ndetse ibatera kwiyinira no kwisuzuma,Mu mukino badukiniye twavuga INGARUKA ZO KUTARINDA IBYIRINGIRO.

Twifuje rero gusangira namwe inshuti za Cep ur-nyarugenge campus isomo riboneka mu ikinabutumwa itorero Ndabirinze ry’abafinalist ryadukiniye kuri iki cyumweru 27/03/2016

N’inkuru nukuri ibabaje y’Umukobwa bitaga Muhorakeye,umukobwa wo mubatindi,w’umukene ,Reka rero Umwami amuceho yitemberera mu matware ye y’ibumbogo maze amubenguke,nyumvira nawe uwo mwari w’icyaro,ariko Umwami aramubenguka ,Mbehe nkuko natwe Yesu yaduciyeho twigaragura mu ivata akavuga ngo tubeho tukabaho.

Umwami rero ntakindi yakoze yamushyizeho ikimenyetso kimutandukanya n’abandi bakobwa bose ,amwambika ikanzu nziza y’ibwami ariko kandi amuha amabwiriza ,aramwihanangiriza ati :”Uramenye nzagaruka nkujyane iwanjye iyo kanzu niyo izakuranga. Ntuzayikuremo haba mumvura,watutubikana kubera izuba kuko ushobora kuyikuramo naza nkakubura.

Nyamara Umwami agitirimuka ,umukobwa yahuye n’ibigeragezo by’inshuti ze harimo ba marigalita, Bati dutize twigere,yabahakaniye igihe gito nawe atangira ku namuka ngo aha, UMWAMI yaramubeshye yarabyibagiwe ntazagaruka.

Yewe Umwana yatangiye gucika intege no gutentebuka atangira gutiza ikanzu ye ngo abandi bigere,

Aha rero wamuseka kuko asa nuwarutangiye kuba umupfapfa ariko isuzume nawe urebe, Ese wowe ibigeragezo n’amajwi ameze nkayaba sanibarati ntibyaba bikubanye byinshi, ,ukaba nawe utangiye gutanga gakondo yawe k’utuntu tudafite umumaro nkuwo dutegereje kuzabona Kristo aje gutwara itorero?? Isuzume

Gusa ikibabaje nuko MUHORAKEYE ,Akimara gukuramo ikanzu ye agerageza gutiza mugenzi we ngo ajye mubirori nibwo umwami yamusuye amutunguye asanga Margarita niwe uyambaye bakiri aho bombi Nuko margarita yariye amasezerano ya Muhorakeye kubera kutarinda ibyiringiro no kunamuka. Yasabye imbabazi arisobanura ariko biba ibyubusa,ntakimenyetso kimugaragaraho. Ese wowe ufite ikimenyetso,hari cash ya mwuka wera ikuriho???

Bibiliya itwereka ingero nyinshi z’abantu bagiye bamera nka muhorakeye bakanizwa kurinda ibyiringiro byuzuye n’utuntu duto . ariko kandi dufite n’ingero nyinshi nziza z’abarinze bapfa bakizera ,bakirinze ibyasezeranijwe ngo babibonaga biri kure bakabyishimira bakabona ko ari aba shyitsi n’abimukira mu isi.Wowe wumva wajya muruhe Ruhande?? Ihe umwanzuro,Wegere yesu uracyagukeneye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.