Ibyakozwe n’intumwa28:5 Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro ntiyagira icyo aba.Bene data bakundwa, nshuti z’umusaraba dufatanije urugendo n’imibabaro ibonerwa muri Kristo Yesu, dutegereje kandi guhishurwa k’Umwana w’umuntu ubwo azagaruka afite ishusho y’ubwiza bwe, by Ev MAOMBE Theogene
Bene data bakundwa, nshuti z’umusaraba dufatanije urugendo n’imibabaro ibonerwa muri Kristo Yesu, dutegereje kandi guhishurwa k’Umwana w’umuntu ubwo azagaruka afite ishusho y’ubwiza bwe, dufatanye gushima no kwibuka ko ikiturimo kiruta ikituriho cyangwa se ikiturimo ntigifatwa, kiruta cyane, kirakomeye, kirahambaye, nticyagereranwa n’ikintu icyari cyo cyose.
Pawulo yandikira abefeso yarabasabiye ngo Imana y’umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza: mumenye ibyo mwiringizwa n’iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri (Abefeso1:17-20). Agaciro ntitugahabwa n’ikituriho keretse ikiturimo kakagaragarira ku kituriho. Iyo utazi uko ungana cyangwa ureshya bishobora gutuma hari ibyo wangiza cyangwa bikakwangiza. Bakristo ndifuza kongera kubibutsa ko iturimo ivugana natwe ikomeye cyane ingana n’Ijambo ryayo itubwira. Nubwo turi mu isi ariko ntitwicaye turi mu rugendo rugana iwacu kandi duhagarariye igihugu cy’iwacu niyo mpamvu dutungwa n’inkunga y’iwacu, ibiryo(umutsima=ijambo) biribwa iwacu nibyo bidutunga niyo mpamvu ab’inaha (mu isi) batabikunda kuko badafite ububirya (bugingo) kuko batabyawe n’Imana ariko twebweho ntitwabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umuntu ahubwo twabyawe n’Imana (Yohana 1:13). Imyaka tubara si yo dufite ahubwo twariho kera mu bitekerezo by’Imana (Yeremiya1:4), ntabwo twaje kubw’impanuka ahubwo turi abo yaremye (Abefes2:10) niyo mpamvu n’ibitubaho bigenwa nayo.
Imana idukoresha tudafite ubunarijye ahubwo dufite ubunariyo. Pawulo yabwiye abafilipi ko afite impamvu nyinshi zo kwirata ariko amaze guhura na Yesu amukuramo umutima w’ibyari indamu byose asigara abibona byose nk’igihombo kubwa Kristo ndetse abitekereza gutyo kubw’ubutunzi butagira akagero aribwo kumenya Kristo (Abafilip3:7) agera aho avuga ngo “nabambanywe na Kristo ariko ndiho nyamara sijye uriho ahubwo ni Kristo uri muri jye”. Yesu ashaka ko ariwe utubamo gusa tugakora byose kubwe tukaronka imigisha yose yo mu gakiza ke kubw’ubuntu. Ibiduhiga n’ibiturwanya ntibizadushobora kuko dufite Kristo. Pawulo na bagenzi be bamaze gukira mu Nyanja, bafatwa n’imbeho. Pawulo ateranya umuganda w’inkwi arazicana, incira imuruma ku kiganza. Bene data mu buzima bwa gikristo tugira igihe cy’imbeho abantu benshi bagakonja,bagafatwa n’intege nke, bakareka umurimo ariko ni ngombwa gushaka inkwi ugacana ukazamuka umusozi ukajya gututira umuba ukivomerera amazi azagutunga mu gihe cyo kugotwa. Nubwo kandi hari igihe inzoka izamuka mu muba uri kwicanira niko isanzwe ntizatworohera kuko turwanya ubwami bwayo na Yesu yasoje iminsi 40 iraza kandi yaravuze ngo namwe muzaba muhirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi babampora(Mat5:11). Komeza usenge ukunkumurire igikururuka mu muriro nubwo bene igihugu baterana na Yesu ntafata icyemezo Abayuda batateranye ngo abavuga ngo idaca urwa kibera ntimukundira kubaho ariko iturimo irishoboye ntikangwa n’ibituriho.
Komeza urugendo urwane intambara nziza Kristo ni imbaraga zawe, iyo nta kikurimo utsikamirwa n’ikikuriho(intambara,ibibazo,ibigeragezo,ibyaha,…)ariko dukwiye kunesha ibyo byose kuko ariko Imana ibishaka. nubwo abanyegiputa barwanisha amacumu ariko twe twitwaza inkoni(ubutware) kuko iturimo yaduhaye ubutware bukomeye afite imfunguzo z’urupfu na kuzimu, no mu mbeho ntatinya akora ibihe byose. benaya mwene yehoyada yishe umunyegiputa yitwaje icumu mu gihe cya shelegi(2Samweli 23:21), Imana ishaka ko tutabatwa n’imvune z’amacumu Abanyegiputa badutera umunsi ku munsi kdi no mu gihe cya shelegi(imbeho) tukarwana kuko iturimo itaneshwa ahubwo twibukeko kwa Yesu dufite ubutware n’ubushobozi iyo twizeye amagambo ye uko yayatubwiye. Ikikurimo nicyo kikugira uwo uriwe,imura satani n’ibindi byose wimike Yesu uzatsinda kdi kubwe uzasohora mu Ijuru amahoro.
AMEN
EV MAOMBE Theogene