Kuva33:21: kdi uwiteka ati hariho ahantu bugufi bwanjye,nawe uzahahagarare ku rutare.
Bene data ncuti z’umusaraba dufatanije gucungurwa n’amaraso ya yesu kristo, ngarutse iyi ncuro ngo tuganire kuri iri jambo Imana ishyize ku mutima wanjye rivuga: Imbaraga z’umuturanyi wa bugufi.
Bene data, mbibutse ko gukomera kumuntu kugaragazwa n’imbaraga(z’ubwenge,z’amafaranga,z’ubutunzi,…..) afite. Ndetse benshi bifuza kumera nkabo bashingiye kubintu batunze n’ukuntu bameze. Abantu benshi bahagaritswe imitima cyane no kugwiza zimwe muri izo mbaraga. Iyo umuntu afite umuturanyi ufite izo mbaraga aba ahiriwe kubera ko hari bimwe abona atarabikwiriye. Hari amahirwe akugeraho bitewe n’imbaraga z’umuturanyi ufite nk’amashanyarazi,ibikorwa-remezo,amashuri,imihanda myiza,…. .
Reka mbibutse ko uwo utindanye nawe usa nawe, icyo ufashe kigusigira impumuro yacyo. Bakristo dufite umuturanyi wa bugufi kdi ukomeye uwo niwe ureba isi igahinda imishyitsi yakora ku misozi igacumba(zab104:32). Dukomejwe n’umuturanyi wacu wa bugufi uhora uturangaje imbere akaduha kuneshereza muri kristo yesu. Nidutumbira yesu tuzaba nkawe.
Imana yabanaga na mose nk’incuti ariko ikamusaba ko ayisura iwe ngo imwiyereke babonane ikamutuma kubisirayeli. Ariko hari ukundi kuntu yashakaga yanze kumwiyereka noneho nk’incuti isanzwe imugenderera imusaba ko aza agatura ahantu bugufi bwayo kgo imwiyereke ukundi. Hari abantu babana n’Imana muburyo busanzwe nk’abagenzi bagenda ariko kugwa kwabo kukaba kunini kubera aho bubatse. Aha bugufi bwayo hari urutare(kristo) umuntu yubakaho agakomera, imvura iragwa,imivu igatemba,umuyaga urahuha,byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa,kuko yari ishinzwe ku rutare(matayo7:25). Petero avuga urwo rutare yaravuze ngo nimumwegere niwe buye rizima ryanzwe n’abantu ariko ku mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro kinshi(1pet2:4).
Ihishurira mose iri banga yaramubwiye ngo ubwiza bwanjye bukikunyuraho,nzagushyira mu busate bw’igitare,ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho(kuva33:22). Hafi yayo uhabonera ubwiza bwayo,imirasire iyiturukaho ikugeraho, izuba ryo gukiranuka rirakurasira rifite gukiza mu mababa yaryo(malak3:20). Imana ishaka kudushyira kure y’ibiducogoza tugakomezwa n’imbaraga itanga ku kigero cy’umwuzuro wazo. Bugufi bwayo ikubika mu busate bw’igitare(ubwihugiko) ugakingirizwa n’imbar’aga z’igitare zitsikamira ibintu byose, uba murwihisho rw’isumbabyose azahama mu gicucu cy’ishobora byose(zab91) iyo utinze mu ifu usa n’ifu, watinda mu makara ugasa nayo, ariko tinda mu rutare use narwo maze ukomere.
Kdi hejuru y’uru rukuta rw’urutare igutwikiriza ikiganza nk’isakaro, ntuvirwa n’imvura,ntubonwa na bose,ntugerwaho na byose, bisaba uburenganzira kwa nyir’urugo nyir’imbaraga, nyir’ubutware, umuturanyi wa bugufi. Bugufi bw’Imana ugira imitekerereze nk’iyayo,imyumvire irahinduka,imigendere irahinduka,ugera kurwego rwo gusa nayo(abefeso5:1). Imana iduhamagarira kugera ku gihagararo cya kristo (abefeso4:13)ikadusaba kudahora mu bya mbere bya kristo kgo tugere aho dutunganirizwa(abaheb6:1).
Hari abakristo batuye kure y’Imana (kure y’imbaraga,ububasha,ubwere,imigambi,ubushake bwayo). Bakora uko babyumva,babaho uko bashaka,bagenda bigana abandi, bagira imyumvire yabo ariko Imana ishaka ko tugera ku kigero cyo kwakira imbaraga z’akamero kayo mu bwere bwayo zikatuyobora tugasa nayo muri byose.
Bene data mbifurije gutura bugufi bw’Imana kugira ngo ibiyereke muyindi ntera(dimension) kugira ngo muneshe ibyabaneshaga, mubiheshejwe n’imbaraga zituruka ku muturanyi wa bugufi,muhuze imyumvire n’imitekerereze,munganye umutekano,ndetse mugire uburinzi bungana kuko hafi aho nta mbaraga zindi zihegera.
IMANA IBAHE UMUGISHA