Imigisha yacu Iva mukugenda nkuko Imana ishaka by Ev. Jibu Alpha Buntu

Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi

Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro

Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza

(Zaburi1:1-3)

Bibiliya ibivuga neza ngo aho ubutunzi bw’umuntu buri niho n’umutima we cg se ibitecyerezo bye biba kandi bury ubutunzi bw’umuntu niyo mahirwe ye cg niwo mugisha we mu bundi buryo

abatazi Imana cg abatayubaha iteka satani abereka kandi akabahera amahirwe mubibi runaka cyane ko ari sekibi,

ariko twebwe abakijijwe na Yesu kristo amahirwe yacu si aho aba, bibiriya ibivuze neza ko imigisha yacu ihabanye nibyo abatubaha Imana bakora

 

Twebwe abakurkiye Yesu, Imana itugenera Imigisha yacu igendeye kuko dukora ibyo Uwo twakurikiye ashaka ko dukora, Yesu ntanarimwe ashaka ko dukurikiza imigambi yababi, isi dutuyemo tubana ndetse dukorana nabatubaha Imana benshi ndetse nabajijisha ngo barayubaha benshi, duhurira nabo muri gahunda nyinshi zubuzima ariko bibiliya itibukije ko tutagomba gukirikiza imigambi mibi iyriyo yose bagambirira turikumwe, ahubwo tugomba kubana nabo kbashyitsi, tutivanga muriyo mirimo mibi umwanzi satani abashoramo burigihe,

 

benshi muriyi minsi bagwa mubibi byinshi banga kwiteranya ninshutiza zabo cg abavandimwe babereka ibyo gukora kandi bibi bababwira ko bagomba guca akenge

ariko ntidukwiye kwibagirwa ko kubaha Imana arbwo bwenge kandi ko ari ko kujijuka, arega kandi nttukirengagize ko kandi abafite ubujiji bo bibwirako abajijutse aribo njiji. isi ntidushuke bene data ngo dushakire imigisha yacu aho itari, imigisha yacu ntiva mubantu dufite nkinshuti cyanga icyo dukunze kwita connection dufitanye nabantu, cyane ko bibiliya utubwira ko hagomba kuvumwa umuntu uwariwe wese wiringira umwana w’umuntu, bivuze ngo kwiringira abantu bituzanira umuvumo gusa

 

umugisha wcu uri mukudakurikiza imigambi yabababi, inzira abanysabyaha bakoresha babona akzi si izacu twebw abazi Imana, uburyo bakoresha batera imbere sibyo bwacu, inzira bacamo biga cg babona abagabo cg abagore sizimwe nizacu, kuko twe ntituri abubatse kumusenyi, dukanguke tureke gukurikiza ibyo abisi bakora ngo ni aho isi igeze cg ngo ibyubu sikimwe nibyacyera, Imana yacu ntabwo ihinduka, uko niko natwe tutagomba guhindukana nibyisi, kuko IMANA IBASHA CYANE KUTUBESHAHO IDUHERA UMUGISHA MUKWISHIMIRA IBYO IDUSABA

 

Twibuke ko isi dutuye iyoborwa na sekibi kandiko agwiza ibibi ashaka uko yatwisasira ngo atuvane ku Mwami Mana

 

Genda were Imbuto mubandi, uhamye neza ko Yesu agira neza anwe azagaragaza ko ibyo uvze kuriwe ari ibyukuri

 

 

b

-->