Impamvu nyamukuru y’Imibereho y’Umukristo

 

…mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose
muzabyongerwa. (Matayo 6:33)

Ntabwo Gushaka ubwami bw’Imana bivugwa aha ari ukubanza kujya murusengero bakagusengera ukakira Yesu, ubundi ukabatizwa ukitabira amateraniro, ugasenga, Icyacumi ukaba umukristo nkuko tubyita hoya.

 

Yego nabyo ni ngombwa ariko iri Jambo rivuga ubushacye, kugira ubushake bwo kumenya Imana, kugira inyota yo kubana n’Imana mu mibereho yawe cyangwa  kugira amatsiko yo kuva ushaka kubaho ubuzima cyangwa Imibereho irimo Imana,  ugahora wumva ushaka gukiranuka muri byose, mbese ugahora wumva ushaka kuba mubuzima buri mucyerecyezo cyo gukorana n’Imana cyangwa kubaha Imana.

 

Kubatizwa ni ngwomba, kujya mumateraniro ni ngomba gusenga, kuririmba guhimbaza byose ni ngombwa ariko ikiri ngombwa cyane arinacyo Bibiliya iri kutubwira hano n’Impamvu ibigutera, Impamvu Ikwiye kugutera gukora ibyo byose ni uko uba ufite ubushacye bwo kugira ubwami bw’Imana muri wowe no gukiranuka kwayo.

 

Wibikora kuko ushaka ko Imana iguha iki niki, wifasha abarwayi kuko ushaka ko Imana iguha amafaranga, hoya wivuga ubutumwa kuko ushaka amafaranga hoya, wijya mumateraniro ngo nuko ariko wabisanze, wijya muri chorale ngo nuko ufite Ijwi ryiza hoy ape, ahubwo ibyo ukora byose mumaso y’Imana bikore kubera inyota yo gushaka Imana muri wowe nko gukiranuka kwayo.

 

Mugire amahoro.

-->