Impamvu zo kutiyumanganya=Ntituzaceceka

ibyakozwe n’intumwa 4:20 kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.
Bene data ncuti z’umusaraba ngarutse na none kuri iyi ncuro ngo dukomeze kuganira ku ijambo ry’Imana impamvu zituma tutiyumanganya tukavuga ubudatuza. Ubusanzwe ntawushobora gupfuka isoko ngo abishobore kuko ubigerageje amazi yagutombokana agasandarira ahandi agashaka inzira yo gucamo.

Kubera imbaraga amazi afite iyo uyahaye inzira uba uyorohereje noneho rero igihe ayibuze arayishakira kdi akaza mu buryo budasanzwe. Niko n’imbaraga zibiturimo zidashobora kwihishira iyo haramutse habaye impamvu zituma zitabona umuyoboro wo kunyuramo ziratoboka zikaza mu buryo budasanzwe.
Bene data, kugira ngo ugere ku rwego rwo kudaceceka nuko haba hari isoko idudubiza ibintu udafitemo ububasha bwo guhagarika cg kwiyumanganya, kandi kgo unanirwe kwiyumanganya nuko agaciro,ireme,ingano,uburemere bw’ibyo wabonye cg wumvise biba byakurenze bikamera nk’umuriro urimo ugutwika cg ukotsa. Ntiwakwiyumanganya nta bintu wabonye cg wumvise kdi ntiwavuga wiyumanganije. Ireme ry’ibintu rituma imbaraga zo kwiyumanganya zibura tugatoboka nkuko ubwinshi bw’amazi bwishakira umuyoboro. Iyo ikigega kidafite ubuhumekero kirasandara. Kuvuga ni igikorwa kigaragara inyuma ariko kwiyumanganya ni intambara ibera imbere mu muntu bitewe n’ikintu cyabaye kidasanzwe (igitangaza).
Bibiliya itubwira ibyabaye ku bagabo babiri byatumye bananirwa kwiyumanganya; bamaze guhura n’ikirema kizwi na bose gihora gisabira ku irembo ry’urusengero ariko barategeka kirahaguruka nuko ububombampori burakomera,kinjira mu rusengero maze bose bavuga ubuhamya bisigara ari amateka (ibyak3:1-10) bimukura ku rwego rwo gusaba agera kurwego rwo gutanga kubera gutumbira ikibitse muri petero na yohana. Umuririmbyi yaravuze ngo ibyiza yakoze mbifitemo umufasha,Imana ishimwe cyane. Amaze gukira abantu bateranira ku irembo rya salomo baratangara ariko petero ababwira ko atari imbaraga zabo zibahaye kumugendesha cg kubaha Imana kwabo ahubwo Imana y’aburahamu na isaka na yakobo,ariyo mana ya ba sogokuruza,yashimishije umugaragu wayo yesu, bahita baboneraho no kubibutsa ibyo bakoze bati mwebwe uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya pilato,amaze guca urubanza rwo kumurekura. Ariko mwihakana uwera kdi umukiranutsi musaba ko bababohorera umwicanyi barahamya bati nuko wa mukuru w’ubugingo muramwica ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo. Bongeraho bati kdi uyu ,uwo mureba kdi muzi kuko yizeye izina ry’uwo niryo rimuhaye imbaraga kdi kwizera ahawe n’uwo niko kumukirije rwose imbere yanyu mwese. Icyakorewe ku musaraba n’icyabaye nyuma y’iminsi itatu imva ikarangara ntikitwemera guceceka kuko yahawe izina risumba ayandi(filip2:9) kdi ryifitemo ubushobozi no gukiza kose. Izamuzuye ntizitwemera kwiyumanganya ziradutwika zakuyeho urusika rwo kwiyumanganya ziduha guhora tuvuga iteka.
Nyuma bafashe abo bagabo bàbarega bababajwe cyane n’uko bigisha abantu bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye guturuka kuri yesu ariko mukubafunga nabwo benshi mu bumvise ijambo ry’Imana riguma gukora umurimo kuko ikiturimo kidafungwa no muri gereza kiguma gukora kuko ari imbuto itabora. Barongera babata hagati barababaza bati: ni mbaraga ki cg ni zina ki byabateye gukora ibyo? Baba bakojeje agati mu ntozi kuko iyo amazi uyafungiranye aba ariho uyateye gusandarira ahantu hose ndetse ari menshi kuko ikiturimo kidafungiranwa nta n’iterabwoba cyumva Petero yuzuye umwuka wera ababwira ukuri kose batware b’abantu namwe bakuru,uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye kdi turabazwa icyamukijije,ariko mumenye ko mwese n’abantu bose bo muri isiraheri yuko ari izina rya yesu kristo w’inazareti,uwo mwabambye Imana ikamuzura ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. Ahita abatangariza ati yesu niwe buye ryahinyuwe namwe abubatsi kdi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kdi ntawundi agakiza kabonerwamo kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu dukwiriye gukirizwamo. Iri zina ryatubereye icyuzuzo(kolos2:10).
Babonye ubushizi bw’amanga bwo kutiyumanganya kdi ari abaswa batigishijwe baratangara kuko babanaga na yesu, uwo tubana nawe dusa nawe kdi iyo nzira abagenzi naho baba abaswa ntibazayiyoba. Uba uwo uriwe bitewe n’uwo ubana nawe.baguma gushaka uko basibanganya ibimenyetso ngo batagira uwo babwira muri iryo zina ariko akeza karigura ntibyabashobokera. Bongeye kubabuza kuvuga no kuryiryishamo bababwira ko atari byiza kubumvira kuruta Imana.
Bene data Imana yacu ibitse byose niyo mpamvu tudakwiriye gutinya ibintu keretse ubifite mu kiganza.
Haceceka udafite ibyo avuga kuko umusemburo ntutwemerera guceceka.Iyo nta kikurimo biroroshye kurangwa n’urusaku nk’urw’ingunguru itarimo ikintu namba ariko iyo hari ibikuzuyemo ntibishobora gutanga urusaku ahu bwo no mu makuba tubana n’uyategeka(1kor1:5). Ibikuzuyemo nibyo usohora inyuma nkuko akuzuye umutima gasesekara hanze.
Iyo ushyize amazi cg ibuye mu kintu bifata umwanya uzwi runaka naho umwuka ukuzura ahantu hose uwushyize kdi ukoroha cyane. Niko n’umuntu utagira umwuka wera aba aremereye kdi ibyo afite bitamwuzuye ahubwo bikaremerera uruhande rumwe.ugasanga arangwa no kwikakaza,amahane,urugomo,kubeshya,…rimwe na rimwe ibimusohokamo bitandukanye n’izina afite,avuga yesu ku rurimi ariko imirimo ye ikamuhakana.
Iyo umeze nk’ibuye cg amazi uriremerera kuko biba bigwiriye hamwe gusa ariko iyo wuzuye umwuka wera nka petero urahamya ibikuzuye nibyo bigutwika bikagusohokamo kuko biba binyanyagiye muri wowe hose uroroha ugira ibiro biringaniye ntakwikakaza. Iyo nta mwuka wera nka simoni ibyumvikana hamwe muri wowe sibyo byumvikana ahandi uba witandukanye wifitemo ukuntu kwinshi wiyoberanya bikemera kdi uhungabanwa n’umuyaga ariko umwuka aje uba petero ntuhinduka cg ngo ukangwe n’abandi ubahamiriza ukuri kw’iyazuye uwo bishe .

Stefano awuzuye nta nzika yagiriye abamwicaga kuko bamuteraga kujya mu iyerekwa bakamwegereza Imana ati data ubababarire, uba ureba impamvu y’ikibazo aho kubatwa n’ikibazo.
Wumva ibyo abandi batumva cg babona kdi ibigusohokamo byerekana uwo uri we, ufitanye isano n’ibikurimo? Ibyo wasogongeye wamize ntucira(1peter1).
Senyera ibyakwiyimitsemo bikuremereza maze wimike izina rihatse byose riguhe ubutware kdi ibyo riguha ntibikwemera kwiyumanganya cgo uceceke.
Amen
Ev maombe theogene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *