Nkuko twabibamenyesheje choral Gilgal kuva kuwa gatanu 29/07/2016 ubu turi mu ivugabutumwa mu itorero ry’akarere ka rutsiro, Paroisse Congo Nil,Aho igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu twaramukiye mu muganda wo kubakira abatishoboye dufanije n’ubuyobozi bw’akarere ka rutsiro, n’Umunyamabanga mukuru muri ministeri y’ubuhinzi TONI SANGANIRA , abakuru b’ingabo na Police mukarere ndetse n’abaturage b’umurenge wa Gihango
Uyu mugoroba rero wo kuwa gatandatu 30/07/2016 ,twari muri stade mukebeya y’I rutsiro. Stade ijyamo nk’abantu 500. Imana Ibanye natwe cyane ,habaye igiterane gikomeye cy’imbaraga no guhembuka. Twarikumwe n’abavugabutumwa bafite amavuta y’Imana ,Pastor IYAKABUMBYE ETIENNE NA Pastor HABIMANA BERNARD.
Benedata Imana ituramburiye ukuboko, Isuka ububyutse muri stade hano I rutsiro, abantu barabohoka , abarenga 45 bakiriye agakiza . Lt Col George Twahirwa amaze gutangariza abantu bari buzuye stade ko ntayindi mana ibeshaho Nawe ari umugabo wo kubihamya. Naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango we ati “ kuva nagera muri uyu murenge ni umurenge wa gatatu nyoboye ariko nibwo bwa mbere nabona agakundi keza,agakundi muriro ,agakundi k’Imana . Dushoje habaho igikorwa cy’ubwitange bwo kugura intebe zo murusengero byose Imana yabigenje neza Imana ishimwe ko ariyo yumva ibyo isabwa.
Ndagirango mbibutse ko ivugabutumwa rikomeza no mu materaniro kuri Paroisse ya Rutsiro ndetse hari nindi concert nyuma y’I teraniro.Imana ikomeze ibishimire