Inshamake y’uburyo Imana yabanye na korali Gilgal Byumba

Mu masaha asatira saa moya za mugitondo nibwo choral GILGAL yari ihagurutse muri  campus ya nyarugenge aho ikorera umurimo yerekeza k’umudugudu wa kamitsinga muri paroisse ya byumba itorero ry’akarere rya gicumbi.   Nubwo habura nk’iminota 15 ngo basesekare ibyumba imodoka imwe muzo barimo   yagize ikibazo bituma habaho gukererwaho kugihe cyari cyateganyijwe ariko Imana yigaragaje  bashyikayo amahoro.     20160605_084751   Kuri uyu mudugudu mushya wabyawe na paroisse ya byumba ku itariki 19/06/2014 twahahuriye na choral TURIMURUGENDO yo kuri paroisse ikaba ari nayo ifite mu nshingano uwo mudugudu wa kamitsinga.    DSC_9222      Nyuma yo kwakirwa nandi ma choral yarahari Gilgal nayo yahawe umwanya.          Nshuti za GILGAL njye nk’umunyamakuru sinabona amagambo mbisobanuramo gusa Imana yabanye na GILGAL mu buryo bwose,   Stage yarimeze neza ,music ,amajwi mbese muri byose Imana yigaragaje kandi uko indirimbo za kurikiranaga niko choral nabaraho bavaga mubwiza bajya mubundi burushijeho.DSC_9289

Ijambo ry’Imana mu iteraniro rya mbere ni Pasteur Claude kuva inyarugenge wigishije ari nawe wari waherekeje GILGAL byumwihariko.

INTEGO:Ibanga ryo kutananirwa,(matayo17:17,zekariya4:6,abafiripi3:20) Mu busobanuro bunoze kandi buyobowe n’imbaraga z’Umwuka wera yatubwiye  ibintu 4 bituma umukristo anamba mu gakiza ntasubizwe inyuma n’ibicantege.

  1. Guhagurukana intego yo kujya mu ijuru
  2. Kugira intego yo gutababaza yesu
  3. Kumenya umuhamagaro wawe ukawukunda ukawugumamo
  4. Kubana na yesu(yesaya 40:17,) iyo ubana na yesu ntushobora kunanirwa kandi nicyo twahamagariwe kuko ibishaka kugukamuramo imbaraga yesu arabigufatira ukabikubita mu izina rye.yatwibukije ko abadayimoni ntamasezerano bagira bubatseho abarengera, ariko twe Yesu ati nuntabaza nzagutabara,nkwereke ibikomeye…..yesu nawe ubwe ntajya yumva impamvu unanirwa!!!!!.IMG_20160605_123103

Nyuma yiri jambo abantu barenga 40 bakiriye yesu nk’umwami n’umukiza.

Iteraniro rya mbere rigisoza,Umuririmbyi wa Korali GILGAL akaba n’umuyobozi muri CEP ushinzwe amasengesho, isanamitima n’ubwiyunge EV.Habaguhirwa Maombe Theogene niwe wahawe kuyobora iteraniro rya kabiri ryaranzwe n’indirimbo,ijambo ry’Imana naryo ryigishijwe na Afande Phillipe nawe wari waherekeje GILGAL mu ntego igira iti: Ni iki Data yakoze mu isi?

Korali GILGAL yanafatanyije n’abandi baraho mu gikorwa cy’ubwitange mu buryo bwo gushyigikira uwo mudugudu mushya wa kamitsinga igikorwa nacyo cyayobowe na EV.Nshimiyimana J.Pierre mu ijambo ry’Imana.

Iki giterane kigana k’umusozo GILGAL Choir yasezeranye amasezerano y’umubano na Choral TURIMURUGENDO yo kuri paroisse ya byumba imbere y’iteraniro ryose ndetse n’abayobozi bakuru babiha umugisha babisengera.

Imana Ishimwe Rero ko ihora ibereye Maso umurimo wayo,  Ntitwasoza tutabibukije ko ukwezi gutaha 29/07/2016 GILGAL Choir ikomereje urugendo  rw’ivugabutumwa(GILGAL EVANGELICAL TRIP) nk’uru, Mu itorero ry’akarere rya Rutsiro aho biteganyijwe ko izamara iminsi 3 muri uru Rugendo rw’ivugabutumwa.20160605_124517

BY SINJYENIYO Salomon

email:[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *