Inshingano z’umukristo ku Mana no kubantu

Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho
kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose
mu izina ryanjye akibahe. Yohana 15:16

Kuko tubisi mu isi buri wese agira inshingani bitewe nigihe yinjiyemo cyangwa agezemo, umubyeyi agira inshingano zo kwitakumwana no kumuryango we wowe, umusore akagira inshingano zo kwiyitaho kwiyubaha, umwana akagira inshingano zo kubaha ababyeyi be, gutyo gutyo iminsi yose umuntu amara kwizi ayimara afite inshingano agomba kuzuza.

Uko niko no mugakiza bimeze, kuba Yesu yaragutoranyije ukagira Ubuntu bwo kumenya Yesu si ibyo gupfusha ubusha hoyaa, ahubwo bigusha inshingazo zo kwera imbuto burigihe ahantu hose.

Ntabwo kera imbuto bikorwa kugirango Imana yumve gusenga kumuntu wera imbuto gusa, cyangwa ngo bibe mugihe umuntu ari kwinginga Imana ayisenga kubwibyo ari kunyuramo ahubwo kwera Imbuto ni inshingano y’umuntu wese witirirwa izina Kristo.

Ntibikwiye ko umukristo afata Imana nkibindi abantu bita imana. Bene abo bakora imana zabo zo kubafasha mubibazo runaka, imana zibaha ibyo kurya, akazi, abagore, ubutunzi nibindi, bene abo baba baratoranyije imana yabo, ariko twebe Yesu yabivuze neza Atari twe twamutoranyije kubwacu ahubwo niwe wadutoranyije.

Yesu ajya kugutoranyayarazi ibibazo byubuzima ubamo, yarazi ko bijya bikugora ndetse yarazi ko agomba kugufasha kubicamo neza ariko kuko azi neza ko afite ubushobozi bwo kubicyemura utaranabimusaba icyo ntiyashimye ko biba inshingazo zawe kubimubwira gusa, ahubwo yashimye ko umugirango inshingazo zo  kwera imbuto gusa kuko ibyo bindi nawe arabizi.

Wowe era imbuto, uzere aho bakureba naho batakureba ubundi witurize, iso nizo nsingano zawe

-->