Inyungu n’umumaro w’Ibyanditwe byera (Bibiliya) By Musanganya Jean

Mariko12:24-26 24Yesu arabasubiza ati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana? 25Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

Ibyahishuwe 1:3, 3Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi

2Timoteyo 3:16, 16Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka 17kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

 

Impamvu yo kuganira kuri iri jambo nuko hari n’ibindi byanditswe bitera nyamara biri hano ku isi.Kandi ibiri muri Bibiliya nyose ari ibyera nubwo abantu muri iyi minsi badakunda gusoma Bibiliya ndetse nabandi bakayisobanura uko bishakiye ndetse bakayisobanura bijyanye nuko irari ryabo rishaka.Yeremiya ariko yarahanuye ngo abantu bazabona ishyano bomora inguma zabantu banjye babica hejuru bababeshya.Itorero ririho kubw’ubutumwa bwo :

 

Kwihana: Uku kwihana niko kuduhesha kuba abo Imana yaronse kandi twamamaze ishimwe ry’uwaduhamagaye.Bibiliya yatubwiye ko igituma ibyaha bisigaye biri mubantu  kandi bagaraga nk’abakijijwe,nuko batagifite ibyanditswe byera muribo nawe uzasanga hari ibyaha biri muri wowe kandi uba mu inzu y’Imana.Kutamenya ibyanditswe bifite ingaruka nyinsi kandi zitandukanye birimo guteza abantu b’Imana, kuko hari nabo basambanya babashukishije n’ubundi ibiri muri Bibiliya, kuko utamenye kandi utihatira kumenya neza ibyanditswe!

 

Imana yambwiye ngo hariho ubuyobe bukomeye cyane bwo kudasoma buzanwa no kudatunga ibyanditswe byera mu bantu bayo aribwo buzanwa no guma  Bibilya ndetse n’abandi nabo bakabiyobya bakayivuga muburyo butaribwo bishakira indamu.Kutamenya ibyanditswe ni ikibazo gikomeye kandi ikimenyimenyi uzasanga ijambo ryo mu itangiriro risobanura iryo mu byahishuwe.Kandi ntago wasoma ijamb ry’Imana ngo ureke gukizwa.Oya riraguhindura kugeza ku gakiza.Kandi ndashaka kubibutsa iki: gukizwa ntago ari mumutima gusa ahubwo iyo wakijijwe urahinduka kandi n’abandi bantu bakabona koko ko  ukijijwe ureke abubu mbona harimo n abaririmba hip up bambaye uko bashaka bavuga uko biboneye abandi bakaramya babyina uko babonye wagira ngo bari mukabari  bitwaje ngo gukizwa ni mu mutima ariko sibyo, sibyo, sibyo.Akuzuye umutima gasesekara kumunwa.Kandi dukwiye kuzirikana ko koko niba ukijijwe uri urwandiko rusomwa na bose.None ubwo wowe bagusomamo iki?

 

Umumaro w’ibyanditswe ni ukwigisha umuntu,ubu ndi kwibaza ikibazo kukobona umuntu yiga akajya kwiga mumashuri menshi akaza no kumenya gusoma cyane ariko ugasanga batajya bafata akanya nagato ngo basome Bibiliya ariko ubwo uragana he?Umva haranira gusoma ibyanditswe byera kandi bizagufasha ninabyo bigukwiriye kandi bizaguhugura binakwigishe uko ukwiye kwitwara ku Imana Data.Undi mumaro nuko bitumenyesha kwihana kandi ari nabyo biduhesha kugirwa abana nyakuri b’Imana.Hanyuma rero Imana iguhe umutima wihana ubibwirijwe nibyanditswe byera wasomye.Ibi byanditswe rero nibyo biguhesha kuba icyaremwe gishya bikaguhesha isura nziza imbere y’Imana n’abantu kuko usanga batangira kukwita umwana mwiza kuko wakijijwe ukakira Yesu kandi ukihana.

 

Ikindi kandi ibyanditwe bigira umumaro wo gutunganya umuntu ukaba umwana w’Imana nyakuri ari nawe Imana ishaka mumaso yayo.Iyo bigutunyaje biragufata uri umukobwa wambara ubusa bikagutunganya ukava kukwambara ubusa.Waba unywa inzoga ibi byanditswe byera biragutunganya ukazireka.Umuntu utaratungana rero wenda tuvuge muri iyi minsi,uzasanga afite utuntu tw’inyogosho y’utuntu tw’udusunzu njya mbona abantu bafite akenshi ari abaririmbyi  ariko utunganye neza ibyo ntago waba ukibikora!.

 

Bibiliya rero irongera ikaduhanira gukiranuka.Rero ndakwinginga mwene Data kugira ngo ukunde (Ibyanditswe byera)gusoma Bibiliya bizaguhesha amahoro kandi uzunguka ubwenge ndetse uzabika ijambo ry’Imana muri wowe bikurinde gukora ibyaha ahubwo bitumen wishimira cyane gukora ibyo Imana ishaka kandi bizaguhesha kubaho neza hano mu isi no mu ijuru naho.

 

Imana ibahe umugisha kandi ibashoboze gukunda ijambo ry’Imana nibwo buzima bwiza budukwiriye twese abantu Imana yaronse.

 

By:ORIGENE Sibomana

-->