Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023 ahagana saa moya za mu gitondo nibwo itsinda ry’abinginzi/abanyamasengesho cyangwa Intercession group mu rurimi ry’icyongereza , iritsinda no kuri uyu munsi nibo babimburiye abandi kuhagera bakomeza kwinginga Imana basabira iteraniro muri rusange ngo Imana ikomeze kuba muri ryo.
Nyuma yo kuragiza Imana iteraniro ry’umunsi ahagana saa moya n’iminota 50 za mu gitondo itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Elim Praise and Worship Team niko ryatambukaga imbere ku ruhimbi, ari nako ryatangizaga iteraniro mu buryo bwabo bakunze gukoresha bw’indirimbo zigiye zitandukanye. aha batangiye bagira bati “Mesiya ukuraho ibyaha by’abari mu isi yarabonetse, atanga ibyishimo mukimbo cy’amarira ni ubugingo mucyimbo cy’urupfu”
Elim Praise and Worship Team
Nyuma yiri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ,Umuyobozi wa gahunda HAGENIMANA Jean Bosco yatambutse afata gahunda y’umunsi yatangiranye n’isengesho ryo gushimira Imana ko yongeye kwemera ko habaho guterana kwera, nyuma y’isengesho haririmbwe indirimbo ya 93 mu gushimisha Imana.
Umuyobozi wa gahunda yahise yemerera Korali Gilgal indirimbo imwe. Nayo yaje iririmba imwe mundirimbo yabo yitwa “Niwe soko” yakomeje igira iti”Yesu niwe soko, y’amazi y’ubugingo Imara inyota,abera mu rugendo. Kandi itwibutsa ko ubugingo buhoraho n’ amahoro yuzuye tubibonera muri Yesu. Iyi ndirmbo yongeye guhembura imitima ya bari aho benshi.

Nyuma ya Korali Gilgal umuyobozi w’umuryango MUNYARUSISIRO Wensislas yatambutse yakira iteraniro ryose ahereye kuri Korali Gilgal yarimaze kuririmbira Imana n’iteraniro ari nako yakomeje yakira Korali Nazir ndetse na Elim Praise and Worship Team nka avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mu buryo bw’indirimbo.
Aha ni nako yakomeje yakira n’andi matsinda yose akorera umurimo w’Imana muri CEP-UR Nyarugenge. akomeza aha ikaze n’abandi banyamuryango muri rusange aha ni nako yahise yakira n’abandi banyamuryango bashya bari bazanye ibyemezo by’ubuhamya bwiza n’abo bahawe ikaze mu muryango mu gari wa CEP-UR Nyarugenge.
AKANYA KO GUSENGERA ABAYOBOZI BASHYA
Umuyobozi w’umuryango MUNYARUSISIRO Wansislas asoje kwakira iteraniro yemereye umuyobozi wa gahunda HAGENIMANA Jean Bosco aba ariwe uhamagara abayobozi bashyashya bose (Widden committee 2023-2024), batowe muri uyu mwaka w’amashuri bagiye bayoboye mu matsinda yose akorera muri CEP-UR Nyarugenge, maze batambuka imbere kugira ngo basengerwe byumwihariko.
Iyi committe yagutse(Widen committe) yarirangajwe imbere n’abayobozi 9 bakuru (Exective committee) bayoboye CEP-UR Nyarugenge muri uyu mwaka wavuzwe haruguru.


Ubwo HAGENIMANA Jean Bosco yamaraga kubahamagara yasabye Pasiteri NIZEYIMANA Ignace wari waje kwifatanya n’umuryango muri aya materaniro akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi, kuza akabasengera abasabira Imana kuzabashoboza muri uyu mwaka bagiye kumara bahagarariye abandi.
Pasiteri Ignace mbere yuko azamura isengesho yabanje asomo ijambo ry’Imana riboneka mugitabo cy’ Ibyakozwe N’intumwa 15:22-25 Pasiteri yasomye amagambo ari muri iki gice kuriyo mirongo hanyuma abasaba guca bugufi arabasengera.
Nyuma yo gusengera abayobozi Korali Nazir yatambutse ku ruhimbi: mundirimbo yabo yitwa “Ntarababariwe” kuri ubu wasanga no kuri youtube channel yabo yitwa NAZIR CHOIR CEP-UR NYARUGENGE.

Aha bagize bati:” Yesu yahaye agaciro intambwe imwe yanjye, atera nyinshi ansanga, ankura mu isayo y’ibyaha anyuhagiza amaraso ye yigiciro. bati “sinkiri imbata y’ ikibi cyose nahinduwe mushya n’amaraso ya yesu” bati “narababarirwe *4” Uwiteka ashimwe we utubabarira ibyo twakiraniwe byose Utere intambwe imwe yo kwizera Kristo waducunguye gusa ubundi ugahabwa imbabazi. Imana ishimwe.
Umwanya w’ijambo ry’Imana
Umwigisha ariwe Pasiteri NIZEYIMANA Ignace yatangiye kwigisha asoma ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’ Ibyahishuwe 20:11-15 ( 15. Umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo ajugunywa muri yanyanja yaka umuriro.) Kuri uyu munsi wo kugaruka k’uwiteka abantu twese tuzaba tungana twese tuzajya imbere y’intebe y’ ubwami ni iyera ducirwe urubanza rw’ibyo twakoze. Ibyo dukora byose birandikwa ndetse nkuko mubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Matayo 12: 36( “kandi ndababwira yuko ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga,bazaribazwa ku munsi w’ amateka.) ibyo tuvuga byose birandikwa , ndetse nku umuhanuzi Yesaya yabihanuye mu gitabo cya Yesaya 65:6 uwiteka azatwitura ibyo twakoze byose kuko byanditswe ndetse izabitwitura bitugere ku mutima.

Urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye abakorinto mu gice cyarwo cya 3: 11-15 umurimo w’umuntu wese uzerekantwa kuri urya munsi, uzapimishwa umuriro hari imirimo izashya iyo banyirayo bazabura inyungu ariko abi imirimo yabo itazashya bazahabwa ingororano.
Mu gitabo cyo Kuva 32 :33 Uwiteka yabwiye Mose ati: “ Uncumuyeho wese niwe nzahanagura mukure mugitabo cyanjye.” Ibi bigaragaza ko ibicumuro byacu aribyo bituma duhanagurwa mu gitabo cy’ ubugingo kandi tuzineza ko utanditswe muri icyo gitabo azajugunywa munyanja yaka umuriro ,
ese hari uwakwishimira kujugunywa muri iyo Nyanja? Oya , Ahubwo birakwiye ko twongera tukihana tugasaba uwiteka akongera kutwandika mu gitabo cy’ubugingo.
Dukomeze tujye imbere dutsinde ibigeragezo turwanye ibicumuro dusabe imana imbaraga tudahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo.Uwiteka adukomeze mu rugendo tuzabashe guhagarara imbere y’Intebe ye y’Ubwami bw’Imana tutariho umugayo n’urubanza kandi ibyo dukora byose bibe ibyo kuzadutsindishiriza kuri wa munsi w’ urubanza mu izina rya Yesu Kristo Amena.
Nukur imana ibahe umugisha media group kutugezaho uko amateraniro yari ameze kand mukomeze kushyiramo imbaraga uwo murimo muzawuhemberwa .