KURUYU WA 13/03/2016 IZINA CEP/KIST-KHI N’IBIRANGO BIGENDANYE NARYO BYABAYE AMATEKA…
Hashize igihe kinini hitegurwa uyu munsi wo gutangaza ku mugaragaro izina rishya rizasimbura CEP/KIST-KHI dore ko ryari imbogamizi bitewe n’impinduka zabaye mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda. Iki cyumweru rero bamwe mu bayobozi bakuru muri ADEPR ,abayobozi ba ONAP n’ibwo bahishuye ibi birango byari bideye rwose mu ishusho y’inkoni maze biba ikimenyetso muruhame ko iyahoze ari CEPKISTKHI ihindutse CEP-UR NYARUGENGE, Tubonereho kubibutsa ko iri zina ryemejwe na STATUS ivuguruye ya CEP-Urnyarugenge yemejwe ikanatorwa n’inama rusange ku bwiganze bw’amajwi hafi 96% mu itora ryabaye kuwa 06/03/2016.
Izina rero siryo gusa ryashyizwe ahagaragara ahubwo nyuma y’igihe kitari gito iyi CEP igikoresha BLOG(free &limited website) ,MEDIA GROUP CEP-Urnyarugenge yashyize ahagaragara website ngari ijyanye n’igihe, yitezweho ko izarushaho kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa kubari hafi na kure sibyo gusa kuko iyi Group ya MEDIA yerekanye na Film documentaire ikubiyemo amashimwe n’amateka y’ibyo Imana yakoze muri uyu muryango kuva watangira 2005 dore ko watangiranye inzitane n’ibibazo byinshi nkuko bigaragara muri iyi Film.
Ngayo nguko rero hehe n’izina CEP KISTKHI.Ikindi kandi birumvikana ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugirango iyi website igere kumwuzuro wayo mu ivugabutumwa.Imana Ibishimire