niyihe mpamvu Yesu yitwa Kristo?

 

“Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”

(Luka 2:14)

Abami bo mu isi bateje urugamba, N’abakuru bateraniye hamwe, Kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize.’ (Ibyakozwe 4:26)

 

Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, Igusiga amavuta yo kwishima, Ikakurutisha bagenzi bawe.”

(Abaheburayo 1:9)

Yesu agira amazina menshi muri bibiliya uhereye mu itangiriro kageza mu byahishuwe, kuko Impamvu bibiliya yabayeho kwari ukugirango ivuge Yesu kristo, usanga haraho yitwa igitare, uwasinzwe nandi menshi.

 

Yesu ni izina risanzwe muri isirayeri ariko kristo si izina risanzwe, mugihe cya Yesu hari abantu benshi bitwa ba Yesu ariko ntawitwaga Yesu kristo. Yesu atangiye umurimo yatangiye avuga ko ari kristo abantu bati hoya uri Yesu ariko nturi kristo. Kuko Kristo bisobanura uwasizwe, kandi icyo gihe hazigwaga abantu batatu aribo umutambyi, umwami n’Umuhanuzi.

ubundi mu isi twese tugira amazina ariko abenshi ntidusa nayo, usayitwa mugira neza ariko ugasanga nta neza agira urwo ni urugero cyangwa undi akitwa mbabazi ari ugasanga ntambabazi agira ariko Yesu we asa n’amazina ye, ni kristo.

 

Kuva cyera ubundi ubwoko bw’Imana bwayoborwaga nabantu basizwe, aribi umwami, umutabyi n’Umuhanuzi, Yesu Kristo yaje akora ibyo abo batatu bakoraga byose icyarimwe

 

Yesu kristo mugihe cye ni umuhanzu. Cyera icyarangaga umuhanzu ni ugahura ibizaba Yesu kristo nawe yarabikoze mugihe cye inyigisho ze zarangwana no kuvuga ibizaba nuko ibihe bigenda bihinduka, Umuhanuzi yarangwaga no gukora ibitangaza Yesu kristo mugihe cyo ku isi yarabikoza kandi nanubu aracyakora ibitangaza.

 

Yesu kristo ni umutabyi, kumusaraba Yesu kristo yari umutabyi kuko yaritanze, arinda azuka ari umutabyi nubu aracyari umutabyi kuko aratuvugira mu Ijuru imbere y’Imana. Asobanura gusenga kwacu ku mana kandi ahora asabira abantu iteka

 

Yesu kristo naza azaba agarutse azahagarika imirimo yubutambyi yinjire mu mirimo y’ubwami bwiteka ryose hamwe namwizeye bakamukorera, Yesu Kristo ni uwasinzwe kandi yasigiwe wowe nanjye kugirango kugira ngo adukize ibyaha atwinjize mu bwami bw’Imana.

 

(ADEPR Gatenga, Iteraniro ryo ku cyumweru taliki 17/06/2018)

-->