ITERANIRO RYO KU WA KABIRI MURI ACADEMIC 2022-2023
Tariki 13/06/2023
Iteraniro ryari riyobowe na “IGITANGAZA Sandrine” wiga mu mwaka wa 2.

Twatangiye dusenga maze Elim worship Team idufasha mu kuramya no guhimbaza maze turirimba indirimbo ya 93 “umunsi mwiza nibuka ni uwo nakwemereyeho” n’iya 120 muzo gushimisha Imana “mu ijuru imbere y’Imana”.

Umuyobozi wa gahunda yakomeje atuganiriza ku nkuru z’umwana w’Ikirara wigiriye inama yo gusubira iwabo gusaba imbabazi. Nyuma yaho yakiriye chorale Nazir ngo ize itwakire mu nzu y’Imana.
Chorale Nazir yatangiye itubwira uburyo ari muri Yesu kristo no mu mibabaro ye no mu rupfu rwe Imana yiyungiye natwe ntiyaba ikitubaraho ibicumuro kandi itubwira uburyo izina rya Yesu riruhura kandi nta numwe mu barihungiyeho wabuze ibyiringiro.


Nyuma yaho umuyobozi w’umuryango yaratwakiriye ahera ku banyeshuri basoje kwiga hano bagarutse kudusura (poste cepien), akurikizaho barumuna baba abafinaliste, akurikizaho abiga mu wa 3 no mu wa 4 biga imyaka itanu, ubundi akurikizaho abiga mu wa 2 maze akurikizaho abiga mu mwaka wa 1 (abashya). Maze avuga ko 25/06/2023 tuzakira abashya bakaba abanyamuryango,maze asoreza ku bashyitsi basengera ahandi.
Umuyobozi wa gahunda yakomeje yakira korari Gilgal ngo iririmbe turi no gutanga amaturo.
Chorale Gilgal yatangiye itubwira ko hahirwa umwami uje mu izina ry’uwiteka maze iririmba indirimbo ivuga ku urukundo Yesu yadukunze akemera kutubambirwa niyo mpamvu dukwiye kwirata umusaraba we maze tukamukunda.

Umuyobozi wa gahunda yakomeje azamura indirimbo ya 74 mu zo guhimbaz’Imana ivuga ngo njye mfite umukiza ujya amvugira ku Mana. Maze nyuma yaho yakira Elim worship Team ikomeza mu mwanya wo guhimbaza Imana .
Elim worship team yatubwiye uburyo imbaraga z’Imana zikomeye bakomeza bahimbaza Imana bavuga ko Imana ituba hafi kurenza imyambaro twambaye kandi yitwa Ntihemuka.
Ijambo ry’Imana
Twakomeje n’umwanya wo kumva ijambo ry’Imana n’umuvugabutumwa witwa “Samuel”

atangira asoma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko.10:17-24 havuga iby’umusore w’umutunzi na Matayo.19:27-30 havuga iby’abarekeshejwe ibyabo no gukurikira Yesu.
Intego: Kwegurira Yesu urufunguzo rw’imitima yacu.
Umuvugabutumwa yakomeje asobanura icyo Yesu adushakaho ko ari ukumwegurira urufunguzo rw’imitima yacu maze akinjiramo agasura ibyumba bibiri mu mutima wacu harimo icyo kubeshya,urwango n’ibindi bitandukanye.
Yakomeje atubwira no ku nkuru za Petero wemeye gusiga ibyo yari atunze byose kugira ngo akurikire Yesu maze nyuma akagororerwa. Yasoje adusaba ko twakwisuzuma tukareba ibyumba biri mumitima yacu maze tukemerera Yesu akabisura.
Umuyobozi w’umuryango yakomeje avuga ko tudakorera Imana ngo igire icyo idukorera. Ubundi atubwira amatangazo maze turasenga turasoza.
Yesu kristo Naze aganze