Mubuzima bwacu bwa gikirisito ; Umuntu akeneye kubaho arikumwe n’Imana kuburyo yumva Imwegereye rwose . Iyo Umuntu atandukanye nayo ;Satani aba afunguriwe irembo rigari muriwe bigatuma atangira kumukoresha ibibi byinshi uko yishakiye.
Komatana :bivuga gufatana kuburyo budasubirwamo ,iyotwomatanye n’Uwiteka tuba umwe nawe ntituba tugikora ibyo twishakiye kuko tubatuyoborwa na we.(Yosuwa 14 ;8 -9) ariko benedata twajyanye bahisha imitima y’Abantu ubwoba ;jyeweho nomatanye n’UWITEKA IMANA yanjye rwose.Maze uwomunsi Mose ararahira ati : « ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba Gakondo yawen’iyabana bawe iteka ryose ;kuko womatanye n’uwiteka IMANA yanjye rwose ».Ir’ijambo ryavu zwe na Kalebu ubwo yibutsaga Yosuwa ibyo IMANA yamuvuzeho ko azahabwa Gakondo mugihugu yakandagiyemo ;ubwo yajyanaga na Bagenzibe gutata Igihugu UWITEKA yari yarabasezeranije ;maze bahindukira icumi muribo bakavuga inkuru z’incamugongo bigatuma Uwiteka ategeka ko Bazarimbukira mubutayu kuko Bari bitotombeye IMANA na Mose ;uretse Yosuwa na Karelebu hamwe n’Abana bato nibo bagezemugihugu bari barasezeranijwe.
Iyo umuntu yomatanye n’Uwiteka aba afite undi mutima kuburyo Imana Itagira isoni zo kumuhamiriza rwose (Kubara 14 :23) ’’ Ni ukuri ntibazabona igihugu narahiye basekuruza ko nzakibaha ; nta n‘umwe wo mubansuzuguye uzakibona ; keretse umugaragu wange Kalebu kuko yari afite undi mutima agakiranuka uko muyobora muri byose ;Nzamujyana mugihugu yagiyemo urubyaro rwe ruza kigira gakondo ‘’. Nubwo Kalebu yari umunyamahanga yahawe gakondo kubwo komatana n’Uwiteka bivugango komatana n’Imana bituza nira imigisha tutari dukwiriye kubona.
Muri ikigihe Imana Ikeneye :
- Abasore bafite undi mutima (batari mububata bwa kamere).
- Abakobwa bafite undi mutima (badatuma IMANA yicuza impamvu yaremye umuntu).
- Aba papa n’Abamama (Bayihesha icyubahiro).
Dukwiriye kugira iyihe mvugo turi imbere y’Imana?
IMANA Ireba hose ntaho ihishwa.Icyo wavugira imbere yayo cyose naho waba udatekerezako ikumva yo iba Yumva. Yabwiye Mose iti: “numvise kwitotomba kw’Abisiraheli banyitotombeye’’.Babwire uti Uwiteka Aravuga ati:”ndahiye guhoraho kwange yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mumatwi yange”. Yavuzeko bazagwa mubutayu kuberako yari yabumvise bavugako byarikuba byiza iyo bigwira mubutayu cyangwa bakagwa muri egiputa.Umuntu womatanye n’Uwiteka ntiyitotomba;yemera ibyo Imana Imutegeka byose.
Ibintu byatuma Imana Itabana natwe
Gusubira inyuma no kudakurikira uko Uwiteka atuyobora nibyo bituma atabana natwe.Niba ushaka ko abana nawe iminsi yose hitamo komatana nawe; abantu nibakwitegereza bakubone nk’Umuntu ufite Imana muri we.
Ndangije nshimira wowe ufashe umwanya wo gusoma;ukumva kandi ugasobanukirwa n’ububutumwa Imana iguhe umugisha. Ese waba utarakira Yesu nk’Umwami mumutima wawe? waba warasubiye inyuma? bwira Imana uti:Mana y’imbabazi nyinshi ,sinomatanye nawe ahubwo naragutaye, ariko noneho ubu ndaje ngo umpe imbabazi zawe. Sinzasubira inyuma ukundi nzahorana nawe itekaryose kugeza ubwo uzampamagara nkaza iwawe Amen.
Ik’icyigisho cyateguwe na E.V NIYONSHUTI vedaste(tel:0726452408)
Imana iguhe umugisha kubwiki cyigisho muvandimwe
E.V NIYONSHUTI vedaste