KUBERA ABANDI UMUGISHA- UESA NYARUGENGE

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 ukwakira 2022 nibwo muri kaminuza y’urwanda ishami rya Nyarugenge(UR Nyarugenege) hari hateganyijwe igitaramo cy’amasengesho mpuza matorero gifite intego ivuga “Kubera abandi umugisha” , aho umuryango mugari w’amatsinda y’abanyeshuri babakristo bo muri iyi kaminuza UESA, wari wateguye ko haba igitaramo cy’amasengesho ahuza amatorero ndetse n’amadini ya gikristo akorera umurimo w’Imana nubundi muri iyi kaminuza .

Ushobora guhita wibaza uti ese UESA ubundi niki?

UESA ni amagambo yimpine asobanuye mu magambo arambuye ngo “Union Evangelical Students Association”. Uyu murango ukaba urimo amatsinda menshi ya gikristo (7) na CEP ikaba ibariza muri uwo muryango nkuko nyine nayo ari itsinda rya gikristo. Ni muri urwo rwego mu mikoranire myiza yaya matsinda hateguwe amasengesho ayahuza yose kuri uyu munsi.

Ahagana mu masaha ya saa moya nibwo umuyobozi wa gahunda yari atangije gahunda ku mugaragaro, iki gitaramo cyamasengesho cyatangijwe no kuramya no guhimbaza Imana n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana

Ahagana mu ma saa moya nigice z’umugoroba nibwo umuyobozi wa gahunda yatangiye kwakira ku ruhimbi amatsinda aririmba yaturutse muri iyi miryango itandukanye yari yahuriye muri iki gitaramo. Ku ruhimbi habanje itsinda ryaturutse muri CEP ryari rigizwe nihuriro ry’amatsinda aririmba akorera umurimo w’Imana muri CEP (Interchoir). Tubibutsa ko CEP ari umuryango uhuza abanyeshuribo muri kaminuza babakristo bo mu itorero rya ADEPR mu Rwanda.

Ntabwo ari itsinda riririmba ryo muri CEP gusa ryari ryitabiriye kuko nindi miryango yari yitabiriye yose yari ihagarariwe n’amatsinda aririmba.

Call on Jesus choir. Iyi ni chorale ikorera umurimo w’Imana wo kuririmba muri RASA, kubadasobanukiwe neza RASA ni umuryango uhuza abanyeshuri babakristo basazwe bakorera umurimo w’Imana muri Anglican.

Nyuma kandi ya Call on Jesus, hakurikiyeho itsinda ririmba rikorera umurimo w’Imana muri PSA, kubadasobanukiwe, PSA ni umuryango uhuza abanyeshuri biga muri kaminuza basanzwe ari abakristo bo mu idini rya PERESEPTARIENE mu Rwanda.

Aya matsindo yosse asoje kuririba hakurikiyeho umwanya wo gushima Imana nubundi twafashijwemo niri tsinda ryo muri PSA.

Ijambo ry’Imana || Kubera abandi umugisha Hamwe na Pastor Hortance MAZIMPAKA

Nkuko byari biteganyijwe kandi nyuma yo kumva iubutumwa bwiza mu ndirimbo nubundi twari dutegereje no kumva ijambo ry’Imana hamwe n’umwigisha wari watumiwe ariwe Pastor Mama Hortance.

Pastor Hortance MAZIMPAKA

Ni gute umuntu yabera abandi umugisha

Esiteri 4:14. Gukorera Imana ni igikorwa gikomeye umuntu akora kubw’itange kandi nkuko Morodekayi yabyandikiye Esiteri ntabwo Imana yabura umuntu ikoresha

Itangiriro 12:2 .Kuba aburahamu yari yarahamagawe n’Imana ni ukugirango aberer abandi umugisha ni nako biri no bakristo ba none natwe twahawe agakiza kugirang tubere abandi umugisha.

Ntabwo ushobora kubera abandi umugisha nawe ubwawe utari umugisha, Imana ibanza kuguhindura umugisha. Ntabwo umuntu uba umugisha ntabwo ari umukristo gusa ahubwo aho abakristo tubera abandi umugisha ubahuza kandi na kristo, aha niho abakristo batandukanira n’abandi batari abakristo.

Yohana 16:16. Nkuko tubisoma muri iki gitabo cy’ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana, mtacyo byaba bimaze kubera abandi umugisha utabagejeje kuri kristo kuko icyo gihe tuba tubabereye umugisha byigice.

Rero mu gihe tubera abandi umugisha( gutanga ibyo kurya, ibyo kwambara, gusura abarwayi no kufasha abakene n’bindi bikorwa ) ariko ntugeze uwo wafashije kuri Kristo uba ubaye uwumugisha byigice. Gusa nanone ntabwo washyikiriza abantu kuri kristo ariko Tudakora neza ngo tubane nabandi amahoro. Gusa ibi byose bikwiye kutubera envelope nziza yo gutanga ndetse no kumenyesha abantu Kristo nkuko byanditswe ngo mugire ingeso nziza hagati yabapagani kugirango nibabona imirimo yanyu myiza ibatere guhimbaza Imana (1petero 2:12).

Luka 2:28-32, umugisha wa mbere mwiza ni ukuba umucyo nkuko Kristo ari umucyo uvira amahanga yose kandi natwe akaba yaraduhaye uwo murage wo kuba umucyo. Igitereko Imana yaduhaye ni aho uherereye ubu (aho uri mu gihe cyose uhari) kuko dukwiye kuba umucyo kandi ntawakonjyeza itabaza ngo arishyire mu mwobo ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugirango rimurikire abinjira bose (Luka 11:33-34). Mu banyeshuri, aho umunyeshuri aho kubera umucyo ni ku ishuri ndetse naho ducumbitse.

Yohana 5:35. Yesu yari arimo guhamiriza Yohana ko yari itabazi rimurika (rigurumana) kandi rimurikira abandi kandi yarinze apfa yarakoze icyo yagombaga gukora mu gihe cye gito yamaze yarahawe n’Umwami Imana yo kubaho.

Ese ni iki kikubuza kubera abandi umugisha; Ni Ibikomere by’ibyakubayeho ? Intege nke ukaba uba wumva udashaka gusenga? Ubukene? Amateka yaho uturuka se ? Ibyo wakuriyemo se?

Uko byaba kose nta rwitwazo umuntu akwiye kugira ku murimo mwiza w’Imana kandi nkuko twabyize kandi twabyigishijwe kuko twabonye ko ahantu hose uri ukwiye kubera abandi umugisha kuko nicyo Imana yahagushyiriye. Ahubwo Dukwiriye gusenga Imana kugirango idukize ibi bikomere kugirango tubashe kuba umugisha aho Imana itwohereje.

Kugirango tubashe kubera abandi umugisha nuko twemera kuyoborwa n’Imana muri byose ndetse tukayemera ikatuyobora no muri discipline isanzwe yo mu buzima bwa buri munsi. Burya dukwiye kumenya ndetse no gusobanukirwa ko ahantu hose Imana idushyize iba ishaka ko tuba umugisha aho itwohereje kandi iyo umuntu asoje icyo Imana yamushyiriye aho ari irakwimura ikakujyana ahandi kubw’umugambi wayo.

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana twumvise kandi n’itsinda ririmba ryaturutse muri catholic, CIUS choir. Iyi ni chorale ikorera umurimo w,Imana wo kuririmba muri catholic.

Ijambo ry’umuyobozi wa UESA Association usoje ishingano

Umuyobozi wa Association usoje ishingano yafashe umwanya wo gusobanura by’umwihariko iyi association ndetse anavuga ko igizwe nama association arindwi(7). Iyi committe ya association isoje ishingano ikaba yari iyobowe Bosco wari na president wa GBU ndetse nabandi bayobozi bayandi ma association.

  1. Kubwira abanyeshuri bose Yesu no kubamenyesha ko ariwe Mwami watanze ubugingo bwe kugirango aronke ubugingo bwa benshi.
  2. Gufashanya kw’amassociation yose uko ari arindwi kandi no gusengeranira muri byose, umutwaro wa association imwe ukaba uw’izindi zose (Kwikoreranira imitwaro)

Nyuma yo gusobanura neza ishingano z’iyi association nibwo yahise anafata umwanya wo gutanga ishingano ku mugaragaro (Handover). Kuri iyi nshuro iyi association (UESA) ikaba igiye kuyobarwa na President Avite akaba ariwe president wa Association ya catholic. Ushobora kwibaza uti ese ubundi bashingira kuki batora umuyobozi uhagarariye abandi. Ntakundi bikorwa rero ahubwo buri mwaka umuyobozi wa association imwe ajyaho yavaho hagajyaho uwindi ikurikiyeho nkuko bipanzwe (Ntabwo batorwa ahubwo biragenwe).

One Reply to “KUBERA ABANDI UMUGISHA- UESA NYARUGENGE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *