Kubwiganze bw’amajwi hemejwe itegeko rishya muri CEPKIST-KHI
Kuri iki cyumweru tariki 06/03/2016,Inama rusange y’abanyamuryango ba CEP KIST KHI yatoye itegeko rishya (status)rigenga umuryango ku ijanisha rya 96%.
Hashingiwe ku mpinduka zabaye mu makaminuza ya leta, amazina n’uburyo bw’imikorere bigahinduka, Gufata imyanzuro Mu bikorwa birebwa n’itegeko rigenga umuryango byari ingora bahizi cyane cyane nko mu ngingo ya mbere (1) ivuga ibijyanye n’izina ry’ umuryango, ingingo ya munani(8) ivuga ku ngeri z’Umuryango, n’ingingo ya 31,32,33,34 n’ 35 zivuga kubyerekeranye n’amatora, Dore ko status CEP KIST KHI yakoreshaga ari iya 2004 mu itangira ry’uyu muryango.
Hashize rero igihe kitari gito inama rusange yemeje commission yihariye ishinzwe kwita ku bikorwa birebana n’ivugurura ry’iri tegeko rigenga umuryango.Nyuma rero y’igihe kirekire iyi commission isuzuma iri tegeko ingingo ku ngingo igafata n’umwanya wo kurimurikira Inama ngishwanama nayo igafata igihe gihagije cyo kuritangaho ibitekerezo nyuma rikamurikirwa commite executive ya CEPKIST-KHI nayo ikaritangaho ibitekerezo, ku itariki 28/02/2016 iri tegeko ryasomewe Inama rusange y’umuryango w’abanyeshuri ba CEPKIST-KHI.

Agapapuro kakoreshejwe mumatora
Itariki 06/03/2016 nyuma y’amateraniro n’ibwo habaye amatora yo kuritora kugirango rihabwe uburenganzira bwo kuritangaza kumugaragaro kuri 13/03/2016. Abantu bangana na 96 batoye yego maze haba hemejwe ivugurura ry’itegeko No 19/09/2005 ryo kuwa 19 nzeri, 2005 rigenga imikorere y’ umuryango w’ abanyeshuri b’aba Pentekote biga muri kaminuza y’u Rwanda (Campus Nyarugenge).
By SINJYENIYO Salomon