Kugira amaso abona ibyo Imana izaraga abera by Ev. NTWALI Fidele

 

Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi. Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu. (Abaheburayo11:13-16)

 

…………….Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero………….. (Abefeso1:15-21)

 

Kugira aya maso niho hari imbara z’umukristo. Yesu ajya gusubira mu ijuru yabwiye intumwa ze ko murugo kwa Data hari amazu menshi ko iyo aba adahari aba abibabwiye.Umenya neza ko ayo mazu ahari ni ufite amaso abona ibyo Imana izaraga abera. Itorero rya Kristo rijya rihura ningorane nyinshi hano mu isi ariko igitangaje nuko nubwo Imana idahita ibakura muri izo ngorane ntago iterwa isoni zo kwitwa Imana yabo kuko yabiteguriye umudugudu ariyo mpamvu abakristo dukwiye kugira amaso atuma tumenya neza iyo twerekekeza tukamenya ku makuru y’urugo tujyamo kuko abafite ayo maso ijya ibereka aho bajya.

Imana ihamagara abisirayeli Bibiliya yerekana ko bahagurutse muri Egiputa barenga 6000 bafite ifeza n’izahabu kuko ntibahagurutse imbokoboko ariko igitangaje n’uko Yosuwa na Kalebu bo bahugurukanye undi mutima wabateraga gukumbura igihugu berekejemo bitandukanye nabo bahaguranye kuko abandi bo bahugurukanye ibazabatera kuremererwa bahuye n’ingorane mu butayu kuko byabyateraga kwibuka ibyo basize muri Egiputa birimo amadegede baryagayo bitewe nuko bo bahugurukanye umutima wo muri Egiputa.

Iyo urebye ifeza n’izahabu bahugurukanye byabafashije mu kubaka ihema ry’ibonaniro ariko kubera kutumvira kwabo ntago byabujije Imana kubatsinda mu butayu bakahapfira kuko Imana ntiyita kubyo dukoresha bigirira umurimo wayo akamaro ahubwo yita ku mutima dufite turi mu urugendo nicyo cyatumye abisirayeli bagwa mu butayu ariko Yosuwa na Kalebu bo barakomeje kuko bari bazi iyo bajya, gusubira muri Egiputa byarashobokaga ndetse n’impamvu zo gusubirayo zari zihari ariko kuko bashakaga gakondo iruta icyo gihugu kuba kiza byatumye bakomeza urugendo nta mutima uhagaze.

Impamvu zatuma ukora ibyaha zirahari ariko imbere y’Imana nta mpamvu nimwe yemewe ahubwo irashaka ko duca bugufi tukihana ibyaha,urugero rwa hafi ni Saduraka,Meshaki n’Abedenego kuko kugihe cyabo kugirango ubeho byagusabaga gupfukamira igishushanyo ariko kubwo kumenya aho bajya baranze bagira guhamya gukomeye bagira bati naho Imana itabatabara ntibateze gupfukamira icyo gishiushanyo. Mose muri Egiputa hari impamvu zari gutuma akora icyaha kuko yarabayeho neza ateganyirizwa kuba umwami ariko kubwo kugira umutima wo kumenya ko hari igihugu kiruta Egiputa kuba kiza yemera kwitandukanya nibyo byiza kuko yabashaga kubona neza ingororano zikomeye aribyo byatumye yemera gusiga ibyo kwa Farawo akemera kujya kurengananwa n’ubwoko bw’iwabo.

Niki kidutera kwihana ibyaha? Ushobora kuba wihana kugirango Imana ikuvugeho uri mu masengesho cyangwa  ukihana kubw’izindi mpamvu gusa niba utihanira gukurikira Yesu by’ukuri ntago ibyaha bikuvaho. Mu isi ntamuntu cyangwa ntakintu cyakumaraho ibyaha uretse Kristo wenyine. Ikingenzi ntago aricyo twakira hano mu isi ahubwo ikingenzi nicyo twakira kivuye mu ijuru nicyo cyatumara ibyaha. Ubwami bw’Imana bubaye  buri muri wowe ntago wabwirizwa kwihana kuko bugereranywa numuntu wagiye akabona umurima urimo izahabu akagenda afite umunezero akajya kugurisha ibyo yarafite byose kugirango abone uwo murima.

Rero Imana itaragukora ku maso ngo umenye ibyo yiringije abera niko ibyaha birushaho kukwegera. Ikinejeje cy’uyu mugabo nuko akimara kubona uriya murima yagurishije ibye ashyizeho umwete kugirango hatagira umutwara uwo murima.Hari abantu bavuga ko bagifite umwanya wo kwihana ngo bagendeye kubyo Imana yababwiye nyamara barishuka kuko niba tujya mu ijuru dukwiye kubikora nk’abasiganwa tukihahana ishyaka n’umwete nkuko uwo mugabo yagurishije ibye ashyizeho umwete kuko natwe icyo tuzunguka nyuma yabwo ari icy’agaciro kenshi(ubugingo buhoraho).

Abantu benshi bibwira ko  bajya mu ijuru ariko mu buryo butandukanye kuko urugero nurw’aba bakobwa icumi bose bari bagiye mu bukwe nyamara bamwe bafite amavuta mu mperezo zabo abandi ntayo bafite ariko bose bari bajyiye mu bukwe, igihe kiragera barahunikira barasinzira byatunye bamwe bataha ubwo bukwe ariko abandi ntibabutaha. Rero tugeze mu gihe kigoye aho kumenya ujya mu ijuru n’utari kujyayo bigoye kuko abantu bose bameze nkaho bahunikiriye barasinzira ariko ikibazo kikaba wowe usinziriye usinziranye iki? Wirinde kuba umucamanza ahubwo wowe ubwawe wibaze icyo usinziranye hato umukwe atazaza ugasigara hanze.

Dusabe Imana iduhe kugira amaso atuma tureba ibyo Imana yiringiza abera bayo.

 

Imana ibahe umugisha wuzuye ubwenge.

Editor: NIYIGENA Patience

-->