KUGIRA NEZA NO KUGIRA UBUNTU-SOCIAL WEEK-CEP UR NYARUGENGE

Muri iki cyumwera cyo kuwa 19-25 kamena 2023 muri cep ur nyarugenge twari mu cyumweru cyahariwe social team icyumweru cyiswe social week. Ushobora kwibaza uti ese social team ni iki? Social team ni itsinda rikorera mu muryango wa cep ur nyarugenge rishinzwe imibereho myiza ndetse n’imibanire myiza hagati y’abanyamuryango y’aba nyamuryango ndetse no gukemura ibibazo bimwe na bimwe biba byagaragaye ku banyamuryango ahanini ibibazo bigendanye n’imibereho myiza. Impamvu iki cyumweru kiba kiswe social week nuko muri iki cyumweru ibikorwa bya cep biba bigiye kuyoborwa ndetse no kwiharirwa ahanini niri tsinda mu rwego rwo kugirango abantu bose bamenye abantu muri iri tsinda mu rwego rwo kumenyana neza ndetse mu rwego rwo kugirango mu gihe runaka umuntu yakenera iyi service ya social abe yamenya umunyamuryango yagana. Mu kuri ni uko iri tsinda(social team) atari ryo gusa riba muri uyu muryango wa cep ahubwo habamo nandi matsinda atandukanye nayo ajya agira icyi cyumweru hanyuma abagize iryo tsinda bakaba mu bikorwa bya cep muri icyo cyumweru aribo baba babyiganjemo. Itsinda ryagize week yayo riba ryihariye mu bikorwa bya cep birimo nko kuyobora amateraniro, kuyobora mu mwanya wa ma cellule ndetse nizindi gahunda zose zibera muri uyu muryango. Ni muri urwo rwego nubundi kuru uyu wa kabiri nkibisanzwe muri cep ur nyarugenge habaye iteraniro rero nkuko biri ryiganjemo social team haba mu kuriyobora bo mukwibwiriza ndetse nibindi bikorwa birimo gusura ama cellule nibindi. Kuri uyu musin taliki ya 20/06/2023 ahagana mu masaha ya saa kumi niwe z’umugoroba iteraniro ryari ritangiye muri salle ya MUHABURA P001 ihererye muri UR Nyarugenge. Ni iteraniro ryatangiye neza aho umuyobozi wa gahunda IRADUKUNDA Celine yatangiye yakira itsinda ryo kuramya no guhimbaza rikorera muri cep ryitwa ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM batangirana n’iteraniro ryose mu ndirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuyobozi wa gahunda IRADUKUNDA Celine

Nyuma yo kumva ndetse no gufatikanya na Elim WT, umuyobozi wa gahunda yakiriye Gilgal choir kugirango iririmbire Imana ndetse nabari bitabiriye iteraniro ryose maze nayo irimbira Imana maze imitima yabari bitabiriye irahembuka.

GILGAL CHOIR

Umwanya wo kwakirana, umuyobozi wa gahunda yakiriye umuyobozi wa social team NKUNZIMANA Daniel muri cep kugirango aze maze yakire iteraniro muri rusange kugira ngo buri muntu wese aze guterana yiyumvamo ikaze mui iteraniro.

NKUNZIMANA Daniel

Hanyuma yuko buri wese yari amaze kwiyumvamo ikaze mu nzu y’Imana umuyobozi wa gahunda yaje kandi kwakira Nazir choir kugirango iririmbire Imana ndetse nabari bitabiriye iri teraniro maze bararirimba Imitima yabari bitabiriye iri teraniro.

NAZIR CHOIR

Nyuma kandi yo kumva nazir, umuyobozi wa gahunda yakiriye social team yose muri rusange maze nabo baratambuka baririmbira Imana ndetse n’iteraniro muri rusange maze bagishyika ku ruhimbi nubundi mu myitwarire ya gisociale babwira iteraniro ryose bati nimuhaguruke dufatikanye kuririmba maze social team n’iteranira ryose dufatikanya kuririmba indirimbo ya 286 mu ndirimbo zo gushimisha Imana (Biba Mu Gitondo imbuto z’ineza ….).

SOCIAL TEAM

Ijambo ry’Imana( kugira neza no kugira ubuntu)

Nyuma y’agahunda nyinshi nziza zabereye muri iri teraniro, Hakurikiyeho kandi nindi gahumwe Imwe muri gahunda z’ingenzi ziba ziri mu zigize amateranoro yose yera ariyo kumva ijambo ry’Imana.

Uyu mwanya twawufashijwemo kandi n’umuyobozi wa kabiri wungirije wa cep ufite mu shingano cyane iki gice cya social MWENEGITARE Israel.

Ev ISRAEL MWENEGITARE

Abaheburayo 13:10-16 “10. Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.11. Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo.12. Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.13. Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe,14. kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.15. Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.16. Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.

Kugira neza ni imbuto y’umwuka wera nkuko bigaragara mu rwandiko pawulo yandi itorera ry’abagalatiya 5:22

Umumaro wo kugira neza no kugira ubuntu

  1. Kugira neza Bizana abakizwa kuri yesu. Hano umwigisha yatanze urugero rw’umu missioneri wakundaga gusura umuntu umwe iwe maze akamwigisha ijambo ry’Imana hanyuma umumi
  2. Biharurira inzira umugambi w’Imana wo kugutabara

Hano hari ingero nyinshi ariko reka tuvugemo ingero eshatu byibura.

  • Morodekayi ni urugero rwiza kuko Imana yabujije umwami amahoro maze atumaho ibitabo byubwenge maze abona ko harumuntu wigeze kumugirira neza ariko ntagororerwe maze agirwa neza mu gihe yari yarasabwe n’umwanzi we ariwe Hamani.
  • Loti nawe ni urundi rugero rwiza kuko yaje gucumbikira aba malayika maze Imana iramukiza mu gihe yarimbura sodomu.
  • Rahabu nubwo rwose uyu yari maraya ariko Imana iramukoresha acumbikira abakozi b’Imana hanyuma aba bamaze gufata igihugu bibuka ineza yabagiriye nabo baramwitura.

3. Imbuto izakugirira neza kandi ikagirira neza nabandi mu gihe cyizaza. Hano hari urugero rwiza rwa yonataniubwo yagiriye neza Dawidi nuko Dawidi nawe amaze kwima ingoma

4. Ntajya apfa kuko ahora mu mutwe wabantu

5.Bituma Imana yivuguruza. Imana yibutse kugira neza kwa Tabita nkuko yajyaga agirira neza abantu kandi agafasha n’abapfakazi akabadodera imyenda maze iramuzura kubwo kurira neza kwe.

6. kugira neza binezeza Imana. Matayo 6:1-4

7.Bituma Imana ikwemera kandi ikakwemeza n’abantu. koroneliyo Imana yamugiriye neza maze imwemeza nabandi barimo petero kubera kugira neza kwe.

Mu gusoza umwigisha yongeye gushimangira ko abagira neza Imana itazabura kubibuka nkuko bigaragara mu ijambo ryayo Matayo 6:1-4.

“MUGIRE UBUZIMA BWIZA BUZIRA ICYAHA (SOCIAL TEAM)”

2 Replies to “KUGIRA NEZA NO KUGIRA UBUNTU-SOCIAL WEEK-CEP UR NYARUGENGE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *