Kugira ngo ubukwe butahe busaba abantu batatu(Umuranga umukwe umugeni) by Ev. Karambayire clemat

Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye. Yohana, 3:29. Mugihe cya cyera kugira ngo ubukwe butahe byasabaga kuba bariya  bantu 3.Inshingano z’umuranga byabaga arukujya guhuza umukwe n’Umugeni.

No kwa Yesu rero kujya muhora mumuhimbaza mumubyinira burya muba mukomeje gukora ibituma umukwe ahimbarwa.Kugira ngo Yesu ariwe mukwe  akujyane maze Imana ikubere sobukwe bizaterwa n’ibyo ukora hano mu isi.

Umuranga rero ni itorero ni Yohana wagize uti uwo umugeni asanga niwe mukwe.Umuranga rero iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva akanyurwa  n’ijwi rye n’impumuro.Rero umuranga ni hano mu isi ni idini.Iryo dini wahisemo niryo muranga wawe.ahubwo urebe niba umuranga wawe akorana na bibiliya ariyo ijambo ry’Imana.Umukwe ni Yesu kandi umugeni ni Umukirisitu rero niba ufite umuanga ukwiye kumenya ko iryo dini kuribamo bitandukanye no kuba umukirisitu.nibyiza ko ukurikiza bibiliya

 

Inshingno z’umuranga ni izo guhuza umukwe n’umugeni,abikora abatoza kwitandukanya n’igice cy’ibyaha n’ibisa nabyo.Matayo 15:19.Iyo umaze kwihana aribyo kwitandukanya n’ibyaha umuranga arakwemera akaguha ubuhamya.Ingorane z’umukirisitu rero iyo amaze kwemerwa n’idini yitwara nk’uwemewe n’Imana kandi siko biri ahubwo iyo ubibona utyo uba urimo kwihimbaza.

Iyo ufite ubuhamya bw’umuranga ntabuhamya by’umukwe ufite,imbere y’Imana uba ufite ipeti ry’umugabo ntabwenge wagiye nta rwandiko rw’inzira agira ngo azinjira nk’abandi ariko bamubajije urwandiko ararubura asubizwa inyuma abuzwa kwinjira.Ibyo ukora byose rero:umwigisha,umuvuga butuma ni ibihamya by’idini.Rero birashoboka ko uri ntabwenge kandi ukora ibyo.Isuzume.

 

Umuryango ushinzwe amahoro ku isi ni itorero(idini)kuko ibindi ni imikorere ya satani ho amaraso amenekera kuko satani abirusha imbaraga akabyaka amahoro yakabaye ahari.Ariko niba waragiriwe ubuntu Imana ikaguha agakiza ukwiye gushima Imana kuko ni muri Yesu wabonera amahoro adashira.Gusa ntiwibagirwe ko ayo abungabungwa n’itorero(idini).Ni iki gituma Imana ikubonamo nk’umugabo ntabwenge?Nuko ibyo uba ukora burya uba wihimbaza ufite ubuhamya bw’umuranga ntabuhamya bw’umukwe.

Yohana 5:41.Umudayimoni mubi utuma tutizera ntidushimwe n’Imana ni ukwigereranya ushaka gushimwa n’abantu.Uyu mwuka mubi utuma abantu bifuza gushaka ishimwe ry’abantu wishe umuranga(itorero) kuko akenshi usanga abantu batakihana uko bikwiye.Abantu ntibacyatura kuko bashaka ko abantu bababona neza,abantu barihanira kwa pastor,umushumba cyangwa bakananga kwihana no kwatura muri iyi minsi.

2abakorinto 7:10,iyo umuntu agiye kuruka se ahitamo aho ajya kuruka cyangwa ni ibirutsi biguhitiramo aho ujya kuruka?None mwe mwirirwa mwirukaaaaaaaaaa!!ibyo ntago ari ukwihana.Kandi niba ushaka ko Imana igushima emera kugawa n’abantu wikita kubantu.urumva!Naho niba ushaka kubaho abantu bagushima ko umeze neza kandi utameze neza urikwijyana ahabi(Gihenomu)emera kwambara ubusa mubantu ariko ku Imana wambare(wikishimira ko abantu bakubona neza kandi imbere y’Imana uri mubi uri umunyabyaha).

Emera kwatura wihane.Wikihana utunganya ingeso hagati y’abantu ariko ku Imana warayimye umwanya ukora ibyaha wihishe abantu.Kuko bitari ibyo satani azakomeza kuguteza ibibazo kandi ntiwirengagize ko idini ryamize Yesu!Ntiwibeshye rero ko wowe rizakurebera izuba.Va mubuyobe ugendere kubitekerezo by’ijuru ugendere kubyo bibiliya ivuga nibwo uzagira amahoro n’iterambere.Mwene data rero ibyo uririmba byose udafite ubuhamya bw’umukwe, urimo kwica abantu b’Imana.Ibyo ukora byose ntamwuka wera, uba urimo kwica ubwoko(intama z’imana).

Iyo wahuye n’umuranga mwiza rero akugeza k’umukwe nawe akagira inshingano yo kweza umutima w’umugeni akagutandukanya n’icyaha n’ibitekerezo  bibi.Ntabwo Yesu ashaka kukuvura ibikuriho ahubwo arashaka kukuvura ibikurimo kuko nibyo bituma ibyo byose bikuriho.Emera akuvure,Mwakire.Ibitekerezo byawe byose bishyiremo Imana kuko nibwo bizagira umumaro kuko niyo ibasha kugutoranyiriza ibikwiriye wowe.Niba utabikoze utyo rero uragowe.Umutwe n’umusatsi ikibi ni ikihe?ni umutwe!nawe niko kwihana kwawe kugaragara wihana byabindi byinyuma nyamara ukanga gukata umutwe(inkomoko y’Icyaha)Yesu rero arashaka kugukiza iyo nkomoko y’ibyaha ufite(kugukata uwo mutwe).

Impamvu udakira nuko uri indyarya kuko wanga gukizwa neza ukiyita umukirisitu nyamara ibyaha bikuzuye.Ibyiza byose wifuza wakabibonye ariko se uri iki imbere y’Imana kuburyo yaguha ibyo uyishakaho?Ni uwuhe muti Yesu yaguha kugirango ubwonko bwawe(UMUTIMA)ukire?nukugira ibitekerezo byiza kandi ukemera kuyoborwa n’ijambo ry’Imana.

Abarokore nti mugisoma bibiliya!yohana17:17,zaburi119:1,zaburi34:1,Yohana8:31-32,36.Abantu banze kwezwa n’ijambo ahubwo barashaka kwezwa n’umudiho,ibi ntibikora rwose ubimenye.Nibyiza ko nyuma yo kumva ijambo ry’Imana ufata akanya ugasenge Imana kugiti cyawe,ukegera  umukwe.Wikiringira umudiho ibyo ntaho byakugeza rwose.Reba niba uri kumva neza kuko abarokore biki gihe bari kumva nabi!ijambo ry’Imana ntibakiribika muribo ahubwo bose bari kwishinga umudiho.

 

Ni iki kizakubwira ko ufite ubuhamya bw’umuranga ariko ntabuhamya bw’umukwe?nuko umukwe nagukoza ikibazo kumubiri uzabura amahoro y’umutima kubara 14:1,Aba bisilayeli Yesu nk’umukwe yabakojejeho ikibazo kumubiri maze ahubwo bitotombera Imana.Ni iki kizakubwira ko ufite  ubuhamya bw’umuranga ariko ufite n’ubuhamya bw’umukwe kubara 14:6,aba basore bari bafite imbaraga z’umutima.Igihe cyose rero uzashaka ubuhamya bw’umukwe,imbere uzahasanga ikibazo inyuuma uhasange icyaha ibi ni ihame.None wowe ibaze ikibazo kibuza amahoro?

Twese tuziko kibuza amahoro kurwego rwa satani kuko ho biremewe ariko kwa Yesu ntago aribyo kuko biba byaranditswe ko ubwo ntamahoro y’umupfakazi cyangwa ntamahoro udafite amafaranga.Rero sibyo.Ahubwo ikibuza amahoro ni icyaha.Ubwo rero bantu mwanze guhuza ibitekerezo n’Imana ngo murebe ikibuza amahoro ko ari ibyaha ahubwo bakumvira satani ubabwira ko ntamahoro udafite amafaranaga,ubukungu mbega abantu bafite amakuru y’ikuzimu ko ntamahoro y’ikibazo.Umva hungira icyaha mu kibazo Imana izagusanga ikugirire neza(wisamabana kugira ngo ubone akazi,ahubwo emera ubure akazi arinacyo kibazo ufite aho kugirango ukore icyaha.kandi k’umunsi w’Imana izaguha n’akazi keza)

 

Naho niba Atari ibyo  wuzuye abazimu,ntabwo ufite ubuhamya bw’umukwe.Ibi bintu rero bituma abantu kuko bafite ubuhamya bw’idini gusa wumva ngo ntamahoro y’ikibazo bizakuviramo gukora ibyaha.Murokore wowe urumva urihe?na Satani ntago azakwemera!

 

Imana ishaka ko ahubwo utinya icyaha usanga ikibazo nkuko Yesuwa na Karebu bari bameze bahungiye icyaha mu kibazo kuko bamenye ko umwanzi bafite ari icyaha.Yosefu nawe yahungiye icyaha mu kibazo aremera ajya muri gereza kuko ntago yari akiri kurwego rwo gushaka ishimwe ry’abantu ahubwo yashatse ishimwe ry’Imana.None ko ushaka umugisha urabona uri kurwego rwa Yosefu?Ibyo ushaka byose rero wabibona ariko se uri kuruhe rwego?Wowe usanze urihe?uhungira ikibazo he?ufite ubuhamya bwande?Haguruka usenge Imana

 

Imana ibahe umugisha n’imbaraga zo kugendera mu bushake bwayo.

 

By:Origene SIBOMANA

-->