Kugira umutima w’ihumure

Bene Data banyamuryango baCEP UR-NYARUGENGE, Abapostes, inshuti za CEP UR-NYARUGENGE, Namwe Banyarwanda muri rusange, muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, mbanje kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo

mboneraho n’umwanya wo kwihanganisha buri muntu wese mwifuriza gukomezwa n’umwami wacu Yesu Kristo,kugirango Amahoro atanga abe muri we!

Nejejwe cyane no kuganira namwe Ijambo ry’Imana rifite intego ivuga:”Kugira umutima w’ihumure”. Mwese abakurikira urubuga rwa CEP UR-NYARUGENGE, nkomeje kubaha ikaze muri iki kigisho ndetse no kubifuriza umugisha w’Imana.

Turasoma Ijambo ry’Imana muri “2Abatesalonike:16-17 na Yeremiya29:11”. Dukurikije aya magambo, turibaza ibibazo bibiri: Ni uwuhe mutima ukeneye ihumure, ninde utanga ihumure ry’umutima?

Umutima wose udatuje ukeneye guhumurizwa kugirango ukomere, kandi Yesu wenyine niwe ufite ubushobozi bwo guhumuriza umutima.

Umutima wose udafite ihumure, utera nyirawo (umuntu) guhuzagurika mu mikorere no mivugire kuko imirimo yose dukora n’amagambo yose tuvuga ahanini aterwa n’uko umutima umeze. Igihe kimwe ashobora gukora neza ubundi agakora nabi bitewe no kudakomera umutima ngo akomerere mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri 2Abatesalonike2:16-17. Uku gukomera mu mirimo myiza biterwa nuko umutima utekeraza wahumurijwe. Mu mutima habamo ibitekerezo n’ imigambi myinshi cyane (ibitekerezo by’ubuzima, iby’amateka, uko azabaho ejo, inzira yanyuramo ngo abeho uko yifuza, cyangwa ngo akemure ibibazo afite,…) kandi  iyo migambi cyangwa ibyo bitekerezo akenshi Bizana impagarara mu mutima. Ibyo byose bituma umuntu akora neza cyangwa nabi, avuga neza cyangwa nabi kandi agakora atyo agamije gushakisha igisubizo umutima wibaza.

Nta nzira n’imwe mu isi umutima ushobora kurebamo ngo iwuzanire ihumure uretse kumurikirwa n’umucyo w’umwami Yesu akawuha ibyiringiro by’iteka ryose kandi bikomeye. Iyo dusomye muri Yohana4, dusanga iiganiro yesu yagiranye n’umusamariyakazi ubwo  yamusangaga ku iriba yesu akamusaba amazi yo kunywa.  Ku murongo wa 10, “Yesu yaramubwiye ngo iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ariwe, nawe uba umusabye nawe akaguha amazi y’ubugingo”. Bishatse kuvuga ko ntayindi mpano Imana yageneye isi uretse Impano yitwa yesu. Muri we harimo amahoro, muriwe harimo ibyishimo, muri we harimo umunezero muri we harimo ubugingo kandi niwe wenyine uhumuriza imitima y’abantu bose.

Inshuti ntizaguha ihumure, ababyeyi ntibaguha ihumure, abavandimwe ntibaguha ihumure, imiryango ntiyaguha ihumure, umugore mwiza ntiyaguha ihumure, umugabo ntiyaguha ihumure, umwana wabyaye ntiyaguha ihumure, amafaranga ntiyaguha ihumure, amashuli ntiyaguha ihumure, ubutunzi ntibwaguha ihumure, Ihumure ritangwa na yesu Kristo. Ibyo byose ndetse n’ibindi byinshi turabikeneye ariko bitarimo yesu ntahumure byatuzanira mu mitima.

Umuririmbyi wa 90 mu gakiza aravuga ngo muri iyi si huzuye umuruho n’amahane, icyo nkeneye cyose simperako nkibona, ariko kumunsi mukuru ubwo nzbona umucunguzi niringiye kuzabona ingororano yanjye. Nubwo mu isi bimeze gutyo, Yesu niwe uzi ahantu atuyoboramu tukaba amahoro kuko umuririmbyi wa 30 mu gakiza aravuga ngo ubwo tuyoborwa n’umukiza wacu Yesu dufite amahoro muri urwo rugendo.

Imitima yacu rero ikwiriye guhora ireba yesu wenyine kuko ariwe humure ry’abari m isi bose. Muri iyi si hari inzira nyinshi umuntu ashobora kunyura akagera kubutunzi cyangwa ibindi binezeza byo mu isi. Nubwo bose atariko babigeraho, hari ababigeraho. Unyuze munzira yo gukiranuka ushobora kubigeraho, kandi unyuze no munzira yo gukranirwa ushobora kubigeraho. Ikibazo kumuntu wanyuze inzira yo gukiranuka ntabigereho, bishobora gutuma ubugingo butentebuka, ariko umuntu uhora ahanze amaso yesu ntazigera acika intege ahubwo ahora asubizwamo intege, Zaburi84:6-8. Dukwiriye guhanga amaso Yesu akaduha ihumure ry’imitima kuko azi neza ko ibyo duhangayikiye tubikeneye, kandi azi neza ibibazo byacu byose duhura nabyo, azi intege nke zacu.

Tugana ku musozo turafatanya kuririmba indirimbo ya 68 mu gakiza cyane cyane igitero cya kabiri kivuga ngo: Amba hafi ndetse buri munsi kandi angerera ubuntu bunkwiriye. Ajya anyikorerera imitwaro niwe data kandi niwe Mana. Nguko uko ajya antunga buri munsi, ajya andamira muri ibyo byose. Buri munsi azajya ampa imbaraga iryo ni isezerano yampaye. Yesu azi byose kandi agufitiye byinshi mukiganza cye binezeza umutima.

Mboneyeho no gusaba umuntu utarakira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza we ko yakwihana ibyaha akareka inzira mbi akiyuzuza n’Imana kuko yesu niwe nzira ukuri n’ubugingo ntawe ujya kwa Data atamujyanye(yohana14:6). Uwizera Yesu afite ubugingo buhoraho ariko utamwizera amaze gucirwaho iteka(Yohana3:18).

Yesu abafashe, Yesu abagirire neza kandi Yesu ahumurize imitima yanyu, Amen!!!

Ev.NTWALI Fidele

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *