Kumenya gusenga (kuramya) Imana neza Ev.NZITAKERA Augustin

Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. Dore mwebweho musenga icyo mutazi,

ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda. Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Yohana 4:21-24

Mu buzima busanzwe hari ibyiringiro by’abantu bubaha Imana bayisenga. Mukiganiro Yesu yagiranye n’umusamariyakazi Yesu yamubwiye ko abasamariya basenga Imana batazi. Mbere yuko Isirayeli icikamo kabiri Samariya yari ifatanye na Isirayeli ariko aho bitandukaniye byatumye haba amakimbirane no kudahuza hagati ya Samariya n’Abayuda bigeza no mu gusenga. Bose Sekuruza wabo yari Aburahamu nkuko umusamariyakazi yabibwiye Yesu amubwira aho ba Sekuruza basengeraga naho Abayuda basengeraga i Yerusaremu.

Ariko Yesu we ntiyarazanywe n’impaka ariko kumubwira ko igihe kigeze ubwo ikizaba gifite agaciro atarugusengera ku musozi runaka cyangwa gusengera mu idini runaka,ntago igifite agaciro ari ba sogokuruza bawe,ntago ari uko ugaragara,ntago ari uko uzi kuririmba,ntago igifite agaciro ari aho uvuka, aho usengera,chorale uririmbamo cyangwa ikindi ahubwo Imana ikeneye abayisenga(abayiramya mu kuri no mu mwuka.)

Gusenga Imana mu kuri no mu mwuka bishatse kuvuga iki? Bivuze kumenya neza Imana usenga nkuko Yesu yabivuze ati ubu nibwo bugingo,ni uko bakumenya bakamenya ko wantumye” Ntago gusenga cyangwa kuramya Imana nyakuri ari uko wigisha cyane cyangwa uririmba cyane ahubwo ni ukugira ikinyuranyo n’abantu biy’iminsi bakorera gushimwa n’abantu aho umuntu aririmba, akabwiriza akicara hasi kugeza ubwo asaraye atabikorera guhimbaza Imana ahubwo abikoreye gushimwa no kumenywa n’abantu, ababikora uko Yesu azabihakana kuri wa munsi ababwira ko ari inkozi z’ibibi atigeze abamenya.

Abantu biyi minsi dukwiye kumenya ko Imana iha agaciro impamvu twakoze ikintu ntago iha agaciro ibyo twakoze kuko bigira agaciro bitewe n’impamvu twabikoze imbere y’Imana. Abasenga Imana bitari mu kuri no mu mwuka ingororano zabo ntazo bateze kuzabona imbere y’Imana.

Gukorera Imana mu kuri no mu mwuka bishatse kuvuga iki? Bivuze kuyikorera witandukanije n’ikibi cyose imbere y’Imana. Imana twizeye n’inyembaraga nyinshi kandi ishoboye byose, yambukije abirayeli inyanjya itukura, ni umugenga wa byose, ni Imana itabangikanywa n’ikintu icyo aricyo cyose. Ikibabaje cy’abantu biki gihe rero nuko twizeye Imana igice, ugasanga umuntu witwa ko yizeye Imana nyamara agira utundi tuntu twe tudahuye n’ubushake bw’Imana, afite ikintu kintu cyangwa undi muntu yiringiye bidaturutse ku Mana.

Twegereje Pentekote twongere dutekereze ku gusenga kwacu kuko gusenga Imana nyakuri ni ugukura amaso ku biboneka tukamenya ko Imana itabangikanywa n’ikintu icyo ari cyo cyose. Twe gusenga ku bigaraga inyuma ku mubiri ahubwo dusenge Imana mu kuri no mu mwuka tubikoranye urukundo kuko ariko gusenga nyakuri kandi aribwo tuzagororerwa.

Dusabe Imana idushoboze kuyisengera mu kuri no mu mwuka kandi itwuzuze umwuka wera mu buzima tubaho bwose.

 

Imana ibahe umugisha.

-->