Healing and reconciliation commission(abakozi bashinzwe isanamitima n’ubwiyunge0,niitsinda rikorera umurimo w’Imana muri CEP UR NYARUNGE rishinzwe gufatanya n’Imana komora ndetse no kugarura ubwiyunge muri CEP nk’umuryango wabanyeshuri bo muri kaminiza basengera mu itorero rya ADEPR mu Rwanda.guhera kuwa 18/04/2016 kugeza 24/04/2016,cyari icyumweru cy’iyo commissionaho bari bafite intego iri mu ijambo ry’Imana riboneka 2abatesaloniki2:16-17.byagenze gute?Ese koko Imana itanga ihumure kubantu bababaye cyane cyane muriyi minsi turimo?
Mucyumweru cy’iyi commission hagiye higishwa amagambo y’Imana agaragaza ukuntu Imana itanga ihumure kubantu bayo bababaye kuko iyo umuntu yababaye aba afite n’ibikomere byinshi yasigiwe n’umubabaro afite.Muri icyo cyumweru,hagaragarijwemo ko ibyo abakristo bacamo byose burya Imana iba ibareba kandi iranabakunda ninayo mpamvu turiho nukubera urukundo rwayo.Imana siyo nyirabayazana w’ibibazo bitubaho ahubwo ibibazo bitubaho byinshibituruka kumahitamo y’abantu kuko Imana yatanze uburenganzira n’ubudahangarwa kubantu bwo kwihitiramo hagati y’inzira ebyiri arizo ikibi n’ikiza.aya ni amagambo yakoreshejwe kugirango herekanwe ko mubyukuri Imana yo idukunda,arinayo mpamvu tudakwiye kujya twiganyiira ahubwo duhore dushimira Imana kuko natwe ubwacu turiho turi amahoro nyuma yo kunyura mumibabaro yatewe n’abahisemo nabi none Imana ikaba itanga ihumure kubantu bayo nkuko bigaragara muijambo ryayo 2abakorinto1:2-3.
Muri iyi gahunda hagaragarajwemo koko ko Imana idukunda ariko natwe dukwiye kuyereka ko tuyikunze tubiyerekesha gukora imirimo myiza,ariyo
- Kwiyunga hagati yacu maze tukagirirana imbabazi
- Gusaba imbabazi bagenzi bacu mugihe twabakosereje,kuko ibi biri mubituma tubohoka tukabaho dufite amahoro bityo ibikomere dufite bikagenda bikira ahubwo tukuzuzwa umunezero w’Agakiza kayo
- Ariko natwe twibabarire twirememo amahoro,ibyo nibimwe mubyiza byinshi dukwiye guhora tuziritse kumitima yacu kuko umuntuubizirikana akagerekaho gukora n’ibindi byiza ntago aheranwa n’agahinda ndetse Imana nawe iramwegera ikamuhumuriza ikamwomora ibikomere byose,kandi ikamuhaibyishimo mubuzima bwe.
Ikindi kandi kerekana ko Yesu akunda abantu be nkuko bigaragara muri Yesaya 53:4,herekana kointimbazacu arizo yishyizeho.ibyo rero byerekaana ko twe abo yatoranyije mubyukuri imibabaro yacu ayishyiraho nuko akemera kuba Se w’imfubyi,umugabo w;abapfakazi.ashimwe ko adukunda!rero agakiza kacu gaturuka kuri uwo Kristo kandi agakiza burya kagizwe n’amagambo 3
Gukira ibyaha
Gukira umubabaro
Gukira ubucyene!ibyo byose biri mugakiza gatangwa na Yesu kuko adukunda,rero nubwo bimeze bityo dufite Yesu we Mana yacu uri hejuruya byose ntacyo tuzamuburana nubwo intamabara zihari,agahinda ariko ntacyo tuzamuburana dusabwa kumwizera tugakora ibyo adusaba maze nawe akatwitaho nk’Imana yacu we mubyeyi wacu.Muri bibiliya hatwereka ukuntu Imana itabara abantu babaye bafite Ibikomere,abapfakazi ndetse n’imfubyi nkukobigaragara muri 2abami 4:2..hatwereka ukuntu Yesu Imana yacu ya ajya afasha abapfakzi n’imfubyi ubwo Imana yishyuriraga uriya mugore w’umupfakazi
Mugusoza icyumweru rero,havugiwe ko nubwo tugowe ariko Imana yacu ikirimo kuduhumuriza ngo twihanganire mumibabaro yacu nayo izadusangayo idushimirishemo kuko azi ibyo yibwira kutugirira kandi byiza bidushimisha nkuko bigaragara muri yeremiya 29:11.ywe turasabwa guhitamo neza ,ntago tuzakorwa n’isoni kubw’urukondo rwe kuritwe.
GUMAMO AGUSANGEMO MAZE AKOMORE IBIKOMERE BYAWE
Yateguwe na : ORIGENE Sibomana
Phone number: 0784737399/0726677684
Email:[email protected]