Kwenda umutsima mu ijoro wagambaniwemo

IAbakorinto11:23;Nuko icyo nahawe n’umwami kumenya nicyo nabahaye namwe,yuko umwami yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima.

Nifuje kubasangiza iri jambo mwese bakristo mukunda uru rubuga, ryo kwenda(gufata)umutsima mu ijoro satani yakugambaniyemo kdi impamvu yakagambane iruta akagambane ubwako. Ubusanzwe amajoro agenda agira ireme kubera ikiyarimo, gusa twibukiranye ko ijoro ridakunze kutinyukwa na buri wese, kdi umwifato w’umuntu mu ijoro uhinduka bitewe n’uririmo ndetse nuko rimeze.

Pawulo yandikira abakorinto yababwiraga ko yesu yafashe umutsima mu ijoro bamugambaniyemo. ijoro ririmo umugambanyi(satani) ritandukana n’andi majoro kdi umugambanyi ntakindi kimuzana keretse kwiba,kwica no kurimbura(yohana10:10).mu ijoro abayuda bagambaniwemo bafashe umwanzuro barasenga iminsi itatu babwira Imana yemera kubarengera,amatangazo yari yaramanitswe arahinduka,morodekayi ijoro satani yamusabiyemo anyuze muri hamani niryo Imana yamwigaragarijemo kubera kuguma kwizera no guhamya Imana(esiteri6:1-3).hari imyanzuro ifatirwa mu isi y’umwuka ikatugiraho ingaruka mu isi y’umubiri(yobu1:6-).Imana yatanze yobu ngo ageragezwe ariko ibika ubugingo bwe,hari igihe Imana yemera kudutanga tukageragezwa mu buryo butandukanye ariko dukwiye kugaragaza ko dukunze Imana no mu byago ndetse tukagumana kristo(jambo=mutsima). Benshi,iyo bageragejwe bahita bava mu byizerwa kdi niho Imana ibonera ko tuyikunda by’ukuri kuko tuba dufatanije na kristo imibabaro(1petero4:12-).

Hari abantu bagira inyoroshyo bigatuma batumva ijoro,cg bakagira ababarwanaho, ku kidendezi cy’I betesida hari umuntu wari uhamaze igihe kirekire arwaye yarabuze umujugunyamo nk’uko abandi byagendaga ubwo malayika yazaga agahinduriza amazi. Iyo ijoro warigambaniwemo,abantu bakuvaho,ibyishingikirizo bikavaho ukagumana na yesu uhoza abarira pawulo yaravuze ngo ubwo itimanye umwana wayo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose. Sisiteme ya malayika iratinda hagenda umwe,udafite umuntu akahatinda ariko hahirwa abafite intwari ya yakobo ho umutabazi,ntibakangwa n’igikombe baka ahubwo bagihindura ahantu h’amasoko,imvura y’umuhindo ikacyambika umugisha,abo bagenda bagwiza imbaraga umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’imana isiyoni(zab84:7-).iyo yesu aje arategeka ukikorera ingobyi ukagenda,ntihabaho ufite umuntu umujugunyamo ahubwo habaho ufite yesu kuko we arategeka bikamwumvira,bamwe biringira amagare n’amafarshi ariko twebweho twiringiye uwiteka Imana yacu niyo izakora ibikomeye izategeka isi yose,tuzanesha nidusaba.

Imana ikunda umuntu uhagarara mucyuho nubwo yaba ari wenyine,abisiraheri barwanye urugamba n’abafiristiya baraneshwa maze barahunga bose ,ariko eleyazari we arahaguruka yica abafiristiya,ukuboko kwe kugwa ikinya ariko kumiranwa inkota…(2sam23:10-). Kunanirwa kumuntu warwanye si ikibazo, warwana ukuboko kukagwa ikinya ariko wirinda guta inkota(ijambo ry’Imana). Mu gihe unaniwe mu rugendo rwawe rebesha ukwizera ibiri mu ijuru usabe uwiteka agufashe nawe ntatinda, ufite uwo mwana afite ubugingo, umwizera naho yaba yarapfuye(yhn11:25).nubwo wananirwa, guma muri position y’urugamba ugumane inkota mu ntoki ariyo jambo ry’Imana, satani agira ngo uracyakomeye,wibuka icyo abayuda babikijwe barusha abandi, yesu niwe mutsima w’ukuri umufite afite ubugingo buhoraho ntazapfa.

Mwene data ukwiriye kutita ku ngamba warwanye zitarangira n’izo bagusizeho wenyine ngo ujugunye inkota(ijambo) ahubwo yigumane mu ntoki satani atakubona urwaho kdi igihe kirageze burenda gucya, nimuze dutegereze igitondo twiringire Imana yacu niyo izakora imirimo.

IMANA IBAHE UMUGISHA

EV MAOMBE THEOGENE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *