Kwibagirwa bigereranywa no gupfa by pastor Zigirinshuti Michel

Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo…………………………….” Gutegeka Kwa Kabiri 4:9

Kwibagirwa bigereranywa no gupfa mu gihe gito ukagaruka.Imana yagiye ibyiyama Abisirayeli cyane kuko yabonaga bakunda kuyibagirwa bagasubira mubyaha no mubidashimishije Imana kandi ariyo yabakuye muri Egiputa ndetse ikagenda ibagirira neza cyane. Imana yo yumvaga ibyoyariyarakoreye abantu bayo byari bihagije kubyibuka kwari impamvu ituma Imana inezerwa kuko nayo hari uko yari yarakoze muburyo bwo gutuma bibuka iyo neza yayo.

Hari icyatumye ibitekereza ityo(nk’abantu bazayibagirwa) kuko yari izi neza ko abantu bazabyibagirwa. Ibaze! Burya Imana nawe  yagutekereza ityo? Reka mbabwire:kugira ngo uzibuke ineza y’Imana ugomba kugira ikimenyetso ujyana aricyo kigarazwa n’ibyo Imana yagukoreye cyera hashize. Reka turebe iki: Twebwe abantu uko tubana umuntu iyoagiriye neza undi umuntu aba yumva uwo agiriye neza yajya ahora yibuka uwo wayimugiriye kuko bitera agahinda kubona umuntu atibuka ineza wamugiriye.Imana nayo niko iba ibyifuza.Kutabikora birayibabaza ikagutekereza ityo!

Yagiriye neza Abisirayeli ibakura muri Egiputa n’imbaraga zikomeye ndetse nyinshi inahatakariza abantu bayoyiremeye iremera barahapfira. Iyo urebye uko abisirayeli bageze muri Egiputa ubona batotezwaga kugeza ubwo uburetwa buriye abisirayeli batabaza Uwiteka arabumvira atuma Mose ngo ajye kubwira Farawo arekure abisirayeli. Kuva ubwo Farawo atoteza abisirayeli kurushaho. Byateye Imana kubabara yiyemeza kurengera ubwoko bwayo mu buryo bwose. Iyo usomye mu gitabo cyo kuva mu bice 6,7,8,9 usangamo ibyago byose 10 Imana yateje Egiputa ngo Farawo arekure abisirayeli nk’ubwoko Imana yakundaga kandi yifuzaga gutabara kubw’imbaraga zikomeye z’Imana.

Iyo ukemeje ukareba mu butayu Imana yagiriye neza bikomeye abisirayeli ariko izi neza ko bashobora kwibagirwa. Iyo urebye muri Ezekiyeli ibice 36 Imana igira iti “Icya mugahorana umutima ubanyubahisha” bigaragara ko hari uburyo Imana ituzi ko nubwo itugirira neza hari  abantu b’abantu turi babi.

Mu myaka 400 abisirayeli bamaze muri Egiputa Yozefu yabasabiye umudugudu wabo wo guturamo. Mu gihe Imana yatezaga biriya byago icumi ubona ko Abisirayeli bitabageragaho na gato. Umwijima waraje umara iminsi itatu nta muntu uva aho ari ari umwijima wakoraho nkuko umuntu yafata ikindi kintu gifatika ariko amazu y’Abisirayeli ho harabonaga (hari umucyo), Imana ishimwe.

Imana ikora ibitangaza nk’ibyo,ibigukoreye ukibagirwa yaguhana cyane. Mu kwica ibintu n’abantu by’imfura Abisirayeli bo ntibyabagezeho. Imana ikoze ibyo ikabona uzabyibagirwa yakakwigijeyo niba ari uko ikuzi nk’umuntu uzibagirwa ineza y’Imana. Kuba twibagirwa Imana  ntitujugunye n’ukubera Kristo uhora atwingingira ngo hatagira urimbuka.Ariko ndakwinginga ntukibagirwe Imirimo y’Imana yagukoreye.

Imana yadushyiriyeho umudugudu w’ubuhingiro kuburyo niyo waba umunyabyaha ute ukemera  kuhaza uratabarwa ariko ikibazo nuko Imana yabidukoreye ityo nuko abana b’abantu tukabyibagirwa. Gutegeka kwakabiri 4:1-4. Aha ubona uko Mose yigishije urubyiruko rw’abisirayeli ababwirako ko bakwiye kwibuka imirimo Uwiteka yakoreye ba sogokuruza babo kugira ngo bibatera kubaha amategeko yabahaye ngo babashe kumvira Uwiteka.

Imana n’ikugira neza ntuzadamarare ngo wibagirwe kugeza ubwo ubura umwanya wo guterana  ukabura umwanya wo guterana kwera,ukabura umwanya wo gutanga icya cumin go wabuze uko ujya mu materaniro,Imana izabikuziza!. Wasenze Imana ngo igire icyo ikora ku bibzazo byawe!Rero ibisubizo Imana yaguhaye birashoboka ko byakuviramo ibyago bikomeye cyane mu gihe udakomeje kubaha Imana mugihe biguteye kujya kure yayo. Ushaka kwibagirwa ngo Imana igutekereze ityo?

Kuva 12:24-27Pasika bisobanura kunyuraho ariko unkingiye ikibaba ngo undengere. Imana itegura Pasika byabaye ngombwa ko ihindura ingengabihe yari isanzweho kugira ngo itabare ubwoko bwayo. Kubara 3:11-13,Uwiteka abwira Mose ati “Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye.Kuko abana b’imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.”

Imana yategereje ko abisirayeli bayizanira abana b’imfura iraheba niko kubabwira ayo magambo kuko bibagiwe isezerazo bagiranye n’Imana ryo kujya bazana abana b’imfura bakabatura Imana kandi bakazaba ab’inzu y’Imana,ariko abisirayeli batangiye guhindura igihango bakayima abo bana ihitamo kwihitiramo abana b’Abalewi. Urwibutso nyamukuru rwakaguteye guhora wibuka imirimo ikomeye y’Imana nuko ukwiye kumenya ko niba uriho hari uwapfuye,niba Imana ikuzamuye hari uwo imanuye, niba uri ahantu runaka nuko hari uwahavuye,kuba Imana yaragutoranyije hari uwo yanze. Ntago ari urundi rwango ahubwo ni itegeko rigenga guhitamo. Kuba uriho uri imfura hari iyindi mfura yapfuye urwo nirwo rwakakubereye urugero nyamukuru rwo gushima Imana.

Kuva muri Egiputa ugera i kanani ntihari harehare ariko Imana yahisemo kubanyuza inzira yindi. Hari imigezi ibiri yo kwambuka,umugezi wo kwitangiriro nuwo ku mpera. Uwambere wari uwo kububakamo ibyiringiro ko urugendo rufite uzarukora ubwo babonaga ingabo za Farawo zarohamaga mu nyanja.

 

Umugezi wa kabiri(Yorodani) hari hafite imimaro ibiri:

-Kuvanamo amabuye y’urwibutso kuko kuhambuka nta mwanzi wari inyuma yabo hari mu mahoro.Ayo mabuye basabwe kuyatwara ku rutugu bayacyura bakayashyira ahagaragara mu nzu zabo.Umumaro wayo mabuye wari uwo kugira ngo abana babo nibababaza iby’ayo mabuye bazabwire uburyo Imana yabambukije inyanja itukura Ibakuye muri Egiputa n’amaboko akomeye.Wowe iwawe ufite iki cyakubera urwibutso kuburyo wabwira abana bawe ibyo Imana yagukoreye?

-Undi mumaro wa Yorodani niho Yosuwa yaherewe icyubahiro ubwo igihe ku nyanja itukura ariho Mose yaherewe icyubahiro.Yosuwa yazamuwe nyuma yo gusuzugurwa, nawe ukwiye kumenya ko kubahwa bibanzirizwa no gusuzugurwa.Rero iyo Imana igukoreye ibikomeye ukibagirwa iraguhwitura ngo wibuke niba rero wumva kwibuka bikunaniye ukwiye kwihanganira guhwiturwa kandi uzirikane ko guhwiturwa n’Imana Atari ibyo kwifuzwa ahubwo wakora ibyo ishaka ugahora uyishimisha umutima ukiranutse kandi uyinogeye uko niko kuyibuka biyikwiriye.

Inzira yo kutibagirwa ibyo Imana yagukoreye rero nuko udahanga amaso ibyo itarakora ahubwo uhora uyishimira ibyo yagukoreye kuko hari nubwo urugendo rwarangira ntabindi ikoze.

Gutegeka kwakabiri 20:5-8, 5 Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze. 6Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.

iyo umurwanyi nyakuri ntago utinya ikintu icyo aricyo cyose. Niba ujya mu ijuru ukwiye kujyayo wese.Ujye uhora uzirikana ineza y’Imana buri gihe Imana nibona ko uri uwo kurama uzarame kandi niba uri utaha uhore witeguye gutaha. Ntago dukwiye kwifuza ubuzima bwo hanze(bw’ibyaha) aha ahubwo dukomeze ikibitsanyo twahawe.

“Unyubaha niwe nzubahisha unsuzugura nzamusuzuguza” niko Uwiteka avuga.

 

Imana ibahe umugisha kandi ibabashishekuba abo yifuza ko muba abo ishaka ko muba kandi Imana ntikicuzekubwanyu.

 

 

By: Chief Editor

Edited by : SIBOAMANA Origene

 

-->