Yesu ashime ,Uwiteka Imana twizera irahambaye cyane ndetse irushaho kugirira abayizeza imbabazi, ni umukunzi mwiza udahemuka. Ni Imana ivuga bikaba, yategeka bigakomera. Yobu yaranditse agaragaza ko Ivuga rimwe cyangwa kabiri nubwo umuntu atabyitaho.
Dusome: Abaheburayo 2. 1 Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.
Insanaganyamatsiko: KWITA KUBYO TWUMVISE
Uhereye kera kose ubundi Imana iravuga, ifite uburyo bwinshi inyuramo ikavugana n’abana bayo, harimo rimwe ikoresha abahanuzi, abaririmbyi, iyerekwa, ivugabutumwa, … hari ibyo nawe yakubwiye bimwe bigukomeza, ibindi biguhugura, ibindi bikuburira bikwereka inzira cyangwa umurongo ngenderwaho. Hari impamvu nyinshi zitwereka ko dukwiye kwita kubyo twumvise,
Icyo biduha:
- Bituma dukomera mu rugendo rujya mu ijuru. Mu isi duhura n’ibintu bitugora, bituvuna, bikaduca intege ariko iyo twibutse ko Yesu yavuze ati “Muhumure nanesheje isi” twumva dukomeye.
- Tugwiza ubwenge. Mwumve uko Pawulo yavuze “Muri we (Yesu Kristo) ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe (Abakolosayi 2.3), tumaze kugwiza bwenge bwose bituma dusanukirwa uko twitwara n’uko dukora umurimo w’uwaduhamagye.
- Tuguma mu mugambi w’Imana. Icyo Imana yagambiriye kuva kera ni uko abantu bose bumva ubutumwas bwiza kandi iherezo ryaborikaba kubona ubugingo buhoraho.
Hari abantu batembanwe bakabizamo, Yuda yari Intumwa nk’abandi bose ariko igihe kimwe natekereje ko yibagiwe ko Yesu kristo ari umunyembabazi afatwa n’agahinda kenshi bituma yiyahura. Yona (Yona 1.3,Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka.) nawe igihe kimwe nawe yibagiwe ko ingoma ya data ari ingoma y’ubwami aho icyo umwami ategetse aricyo gikurikizwa gusa, ashaka gutembanywa n’urufi. Sawuli igihe kimwe yategetse kurimbura Abamaleki ariko ntiyumvira Imana bituma imuca ku ngoma (1 Samweli 15.26, Samweli abwira Sawuli ati “ …..kuko wanze ijambo ry’Uwiteka, nawe yanze ko uba umwami wa Isirayeli”)
Hari abagize Umwete wo kwita kubyo bumvise, Yosefu muri Egiputa imbere ya Mukapotifari, Saduraka, Meshaki n’ Abedenego mu gihugu kitari icy’iwabo, Yobu mubihe bikomeye, n’izindi ntwali zatubanjirije.
Ndabifuriza kurushaho kugira umwete wo kwita kubyo twumvise kugira ngo Tudatembanwa tukabivamo
Hariho ibintu byinshi byatuma dutembanwa: Ubushomeri, Inzara, Ubupfubyi, Ubukene, Gutsindwa (Abanyeshuri), Guhemukirwa n’’Imiryango, Incuti n’Abavandimwe,…. Ariko ndakwifuriza kwita kubyo Uwiteka Imana ivuga.
Imana Irakubwira iti” Humura, komera, Shikama, ndi Imana yawe, ninjye uzabyikorera, nijye uzagutabara, nzabana nawe, nzagendana nawe,…
Abamaze gusogengera bakamenya ko Imana igira neza, dufite inshingano ikomeye: Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye, Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka, N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze. (Zaburi 78.3,4)
Uwiteka Imana aduhe kurushyaho kugira umwete wokwita kubyo twumvise mu izina rya Yesu Kristo, Amen
Innocent NDIKUBWIMANA