Kwizera by Pst Zigirinshuti Michel (Icyumweru cy’aba finaliste)

 

Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 1petero1:6-7

Bibiliya isobanura neza ko kwizera ari ukumenya ubyiringirwa udashidikanya kobitazabura kuba.

Pawulo yandikira Abaroma 10: 9 yasobanuye iby’uko kwizera. Nukuvuga ko ubanza kwizera mbere yo kwatura kuko amarangamutima y’umuntu agaragara ikibeteye cyamaze kubaho kuko kwizera kuzanwa no kumva kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.

Mbere yuko nizera hari urugendo rwo Kwizera Kristo yabanje gukora ashaka abo kumbwiriza bambwirije ndumva,ntago numvise umunsi wa mbere nabwirijwe bisaba ikindi gihe kuko benshi bumva bamaze kubwirwa kenshi.

Iyo wizeye haba habaye iki? Abaheburayo6:1-3 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka. Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.

Umunsi wihannyeho nibwo wumvise kuko muri wowe habaye intambara z’abami babiri, ugushaka n’ukumaranye igihe,ibyaha byo muri wowe byarimo bicirwa urubanza. Kwihana k’umunyabayaha kubanzirizwa n’agahinda ko mu buryo bw’umwuka kuticuzwaniyo mpamvu muri wowe hari uko wu,vaga umeze kudasanzwe kuko iyo ukijijwe by’ukuri ntago ubyicuza uhora unejejwe nuko wakijijwe.

Ufite kwibaza ese ndakijijwe? Uterana kenshi, witanga kenshi,uri umuririmbyi ukomeye cg ukomeye mu itorero. Niba udakijijwe neza urebe neza uko waje kuko Yesu ashaka ko ibi bintu tubizamo aruko ijambo rya Yesu ryatanze ikintu icyaricyo cyose cg umuntu uwariwe wese kudufata.

Agakiza kinjira umunsi wizeyeho,ntigasiga umwenge kinjiriyemo,karagenda kakaba mu mutima nta muntu ushobora kukabona n’amaso. Uminsi wizeyeho ugakizwa ntago kwizera kwabaye umutungo wawe ugaragara kwaje kujya mu mutima wawe (Yobu1:12). Kwizera ni umtungo w’Umukristo abika ahatagerwa, kuzanwa no kumva.

Kwizera ninka matiel premier, rero iyo umuntu arimo ataka ni ikigeragezo cyahuye no kwizera(yakobo1:2-3), mu kugeragezwa k’umukristo haba harimo kugeragezwa kwizera kwe. Umuntu yubatswe mu kwizera, nta muntu wihamagarira ibigeragezo ariko ijambo ry’Imana kwa Yakobo dukwiye kubifata nkiby’ibyishimo kuko kugeragezwa ko kwizera kwacu gutera kwihangana kuko kwihangana Atari impano y’umuntu ahabwa n’undi, ntago kugemurwa ahubwo ni umusaruro wo kugeragezwa ko kwizera kwa nyirako. Kwizera gutera kwihangana,kwihangana gutera kunesha,kunesha kubyare ibyiringiro,bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni. Niba ushaka ibyiringiro bidakoza isoni emera kugeragezwa kenshi nikikuvamo kandi nabyo bigeragezwe kuko niwumva muri wowe kw hangana kwanza uzatokeshe dayimoni. Kwihanga kugomba kugeza imperuka. Dutandukanye kunesha no kunona ibyo wari wizeye kuko kunesha ni ukunesha ya majwi yose akugusha bikazana ibyiringiro. Iyo ugeragejwe kenshi bikuzanira ubucuti na Yesu.

Abaheburayo10:37-39 “Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

 

(Iri Jambo ry’Imana niryo turi kwiha muri iki cyumweru cyahariwe aba finaliste muri CEP UR NYARUGENGE)

By Patient

-->