Kwizera kurenga ibigaragara kukagera kubitagaragara by Ev. HABIMANA J Baptiste

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.

Abaheburayo 11:1-2 Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe. Abaheburayo11:39-40

Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho. Umwami nyir’ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen. 1Timoteyo1:16-17

Uku kwizera ni ukwizera kurenga amashuri,ubutunzi,icyubahiro,kwambara,urugo rwiza … kukagera ku bitagaragara uko niko kwizera Imana idushakaho.Ubusanzwe kwizera kurimo ibice bibiri:Kwizera rusange no Kwizera kw’abana b’Imana.

Kwizera rusange rero n’abapagani barakugira. Yesu yavuze ko iyo ikirere gikeye abantu bose bizera ko uwo munsi ari umucyo cyaba kijimye bikavuga ko uwo munsi imvura iragwa, kwizera ko watura heza cyangwa waba umukire uko ni ukwizera rusange ushingiye kubyo ubona n’ikerekezo ufite.

Kwizera kw’abana b’Imana ni ukwizera kurenga ibiboneka kukagera kubitaboneka,ni ukwizera abisirayeli bagize bakazenguruka Yeriko 7 bucece inkike zikariduka, ni ukwizera Mose yagize arambika inkoni ku nyanja itukura icikamo kabiri. Mu baheburayo twasomye ni urwandiko rusobanuro Yesu neza kuko ruhera ku batambyi kugirango rusobanure Yesu neza, rugasobanura amaraso ye kandi rukanasobanura ba Sekuruza bacu mu kwizera. Kwizera ni ubuzima bw’abakristo, ni ubuzima bwa buri munsi,nibyo tubana nabyo bitagaragara, ni ubuzima tubamo abantu bikabacanga bakabona ko amaherezo yacu ari bugufi ariko bagategereza bagaheba.

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. Uku kwizera ab’isi ntibakugira kuko bibaza ibyo tubamo, iminsi yose dusenga rimwe na rimwe bagategereza umusaruro ugaragara inyuma bagaheba nyamara tuzi neza ko tubeshejweho no kwizera kandi Data azatugororera kubwo kwizera.

Kwizera biba mu isi y’umwuka ahatagaragara kandi ibyo umuntu yizeye bimubaho. Muri iki gihe abadafite kwizera bafite ubwoba nyamara abafite kwizera tuzi neza ko iyahabaye mu minsi yashize izakomeza kuhaba n’ubwo itagaragara n’amaso irahari. Uku kwizera kutunyuza mu mibabaro ntitwumve imibabarao tukabona Yesu. Uku kwizera Sitefano yakugize bamutera amabuye aho kumva imibabaro abona Yesu. Kwizera ni ikinya cy’abantu bubaha Imana. Dukwiye kugira kwizera kurenga amafaranga, icyubahiro, ibirayi, ubukwe, kurenga amasezerano kuko ibyo byose ntibibuza ibibazo kuza,tukagira kwizera kurenga iy’isi. Abaheburayo11:13 Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi.

Imana irashaka ko twizera tugapfa tugihumeka,bivuze iki? Kujya mu ijuru ni ugupfa tugapfa ku mubiri ariko imbere(roho cg mu mwuka)turi bazima. Kubaha Imana nyakuri nuko wakemera gukena, kurengana, gukubitwa no kurenganywa ugatuza Imana ikitwa Imana. Kujya mu ijuru ni ukwizera Imana kugeza gupfa.

Irebe ubu nubwo ufite ibibazo kera siko wari umeze wari habi kurutaho. Muri make uko biri Imana yarakoze ahasigaye tuyizere izaduhe ubugingo buhoraho.

Tugeze mu gihe kigoye aho Imana ikeneye kwizera ku muntu ku giti cye, kwizera kurenga ibintu byose kukagera ku Mana kugakomanga. Aburahamu agira kwizera gutuma abona umudugudu azabamo bituma ajya kuba mu ihema ni umwana we Isaka biba uko. Iki gihe kiragoye aho umuntu akizwa mu rusengero gusa aho tuba tukabihisha kuko kwizera ntako. Imana yo ikeneye ko twizera birenze kwifuza ko mu isi tukagira itandukaniro nab’isi batizera Imana yatureba ikabonako turi abayo koko tuyizeye.

Kubana na Yesu bidusaba kwihangana tukihanganira ibitugerageza tukizera gutabarwa nawe kuko hahirwa abihanganira ibibagerageza kuko nibamara kwemerwa bazabwa ikamba ry’ubugingo iryo Imana yasezeranyije abayikunda.

Ese ufite kwizera kwaguhesha kuzabana na Pawulo, Petero, Aburahamu, Yakobo, Yozefu n’izindi ntwari zasoje urugendo? Suzuma neza ubashe kuririmba Imana n’Ijuru uzi. Abantu b’iyi minsi baraterwa n’ibibazo bagasenga amasengesho yo kutizera kugeza ubwo babohora Imana. Ese ufite kwizera?Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite. Uhereye kera kose mbere yo kuremwa kwacu twari mu mugambi w’Imana yari izi uko tuzabaho ariyo mpamvu uko turiho ubu Imana bitayitunguye nubwo twe byadutungura.

Abarokore bo mu minsi y’imperuka ntago bizera. Umuntu arumva ngo aturanye n’umurozi agahita akwira imishwaro avuza induru ingo zigasenyuka. Umunyabwoba ntago azajya mu ijuru kuko ntiyizera. Mariko 16:18 bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Aba ni abafite kwizera naho abatinya abarozi  ntibizera.

Hari ibintu Imana itwima bidatewe nuko itwanze ahubwo bitewe nuko ibona ko ibiduhaye twayicika ntiyongere kutubona kuko kwizera kwacu iba ibona ko kugarukira kuribyo.

Mureke twizere kuko utizera ntanezeza Imana.

Dusenge dusabe Imana itwongerere kwizera kurenga ibyo tubona mu izina rya Yesu.

 

Imana ibongerere kwizera mu izina rya Yesu.

 

 

 

Editor: Patience NIYIGENA

-->