KWIZERA NO KUMVIRA INTAMBWE ZITUGEZA KU MASEZERANO Y’IMANA

Itang 6:22
Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.

Ubwo Imana yahaga Nowa inshingano zo kubaka inkuge yo kubaka umwuzure kuko ari we yabonye akiranuka mubo mu gihe cye,

Bibiriya ivuga ko Imana yamusabye kubaka inkunge ikamuha igiti azayubakamo ndetse n’ibipimo byayo kuko ari yo yari izi ikizabaho ndetse n’umubare w’inyamaswa azakira.

Umurongo twanditse uhamije ko Yabikoze byose uko Imana yabimutegetse

Nowa yumvise ibyo Imana ivuze kuyizera bimutera kubikora ntacyo yongeyeho nta n’icyo akuyeho bityo yumvira Imana arokora ibiremwa nawe adasigaye.

Niko natwe dusabwa kumenya neza icyo Imana idusaba kuko kugishyira mu bikorwa uko kiri niho harimo agakiza kacu kuzuye.

Maranata!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *