Mu buzima bwacu bwa buri munsi, twiringira ibintu byinshi bitandukanye; ariko buri muntu wese yiringira ikintu cyangwa se umuntu yizeye neza ko ari cyo cyamutabara kurusha ibindi byose. Ikindi kandi iyo umuntu cg ikintu ugize ibyiringiro kidahari nawe uba uri mu bibazo bikomeye, aho akaba ari ho Kwiringira bitandukanira no Kwizera kuko iyo wizeye umuntu ho ikintu runaka ntakigukorere umwita umuhemu ariko uba ushobora kubona n’ubundi buryo, mu gihe iyo wiringiye umuntu bivuze ko atagufashije nta bundi buryo.
Ku bwa kristo Yesu, abenshi twahishuriwe gukomera kw’Imana n’imbaraga zayo nyinshi, bidutera Kuyizera kugera ku rugero ihinduka ibyiringiro byacu. kwiringira Imana ni ikintu gikomeye cyane kuko abantu n’ibintu byo mu isi byose bigira iherezo (bivuze ko ubyiringira nawe gutabarwa kwe ari ukw’igihe gito), Umuhanuzi Yeremiya yavuze ku bantu biringira abandi ko bahwanye n’inkokore yo mu butayu kandi icyiza nikiza bo ntibazakibona (YEREMIYA17.5-6). Gusa Imana yo ihoraho iteka ryose bivuze ko abayiringiye bazahorana gutabarwa; Umuhanuzi Yeremiya yabavuzeho ko bazahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gihora gitoshye ibihe byose kigahora kera imbuto zacyo (YEREMIYA17.7-8). Ariko se, Kwiringira Imana biturinda amakuba?
“Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, 9twibwira ko duciriweho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. 10Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora kandi twiringiye yuko izakomeza kuturokora” 2ABAKORINTO 1.8-10
AHO KURINDA KW’IMANA GUTANDUKANIRA NO KURINDA KW’ABANTU
Twebwe abantu twemeza ko turinze iyo icyo turinze kitahuye na gato n’icyo tukirinze, urugero iyo ingabo zirinze igihugu zigomba gukumira uburyo bwose bwatuma umwanzi ahura nacyo kuko iyo bibaye biba bisa naho ntacyo barinze kuko nabo ntibaba bagishoboye kurinda igihugu kandi kiri mu mwanzi. Ibi rero bitandukanye no kurinda kw”imana kuko yo ibasha no kurindira ubugingo bwacu mu makuba. akenshi twemera gusa ko imana iturinze ari uko ntakibi tubona, nyamara si ko biri kuko kubaho mu gihe kimeze gityo ntibitangaje ahubwo kubaho kandi ugoswe n’amakuba impande zose nibyo bitangaje. Urugero: Ni nko kubona umwana muto yambuka kaburimbo itarimo ikinyabiziga na kimwe; nta muntu numwe wabitangarira. Ariko tekereza uko wakwifata ubonye umwana wiga kujyenda yambutse kaburimbo ya metero 12 anyuranamo n’imodoka zirenga 20 ntizimugonge; ndakeka byaba bitangaje!
Intumwa Pawulo nawe yahuye n’amakuba menshi muri Asiya kandi byumvikana ko atari ayiteze mbere yaho, ndetse ayagezemo yatekereje ko ari bumwice rwose, ariko hano yandikiye abakorinto abaha ubuhamya bw’uko atapfuye ahubwo imana yayamurokoreyemo, abahamiriza ko ikiri kumurokora ndetse yizeye neza ko izakomeza kumurokora. Bivuze ko noneho nta na kimwe ashobora gutinya mu bizaza kuko afite ubunararibonye kubyo Imana yamurindiyemo bikomeye. Uyu mutima ukomeye Pawulo yagize niwo Imana yifuza ku bantu bayiringiye by’ukuri kuko ubarinda kunyeganyega uko ari ko kose mu buryo bw’umwuka, kabone nubwo ibibanyeganyeza byaba ari byinshi cyane (ZABURI125.1). Imana kandi yivugiye ko nk’uko imisozi igose I yerusalemu ari ko nayo igose abantu bayo (ZABURI125.2), hari impamvu itavuze INKIKE ikavuga IMISOZI; ni uko iyo umurwa utewe, inkike zishobora gusenywa ariko imisozi yo ntiyimuka. Bivuze ko abatuye muri yerusalemu bakwiye kurindwa n’imisozi kuruta inkike nubwo ari zo zibegereye, natwe rero dukwiye kurenza amaso ibyo tubona hafi yacu byatubera ibyiringiro by’igihe gito maze tukiringira imana, nubwo mu bwenge bwacu dushobora kwibwira ko ituri kure ariko niyo burinzi buhoraho no mu gihe cy’amakuba.
Wari uzi ko:
1. Imana idashishikajwe no kukurinda guhura n’amakuba ahubwo ishishikajwe no kurinda ubugingo bwawe kunyeganyezwa nayo: akenshi usanga duhura n’amakuba tugahita twumva ko Imana itakiturinze ibyo bigatuma twebwe ubwacu twinyeganyereza ubugingo, nyamara dukwiye kumenya neza ko nubwo turi mu makuba Imana iri gukora umurimo ukomeye wo kuturindira ubugingo.
2. Amakuba yose duhura nayo mu buzima bwacu adufitiye umumaro: nk’uko pawulo amakuba yahuye nayo yamuteye kumenya cyane ukurokora kw’imana no gutinyuka ibiri imbere byose, bigatuma asohoza neza umurimo we w’ivuga butumwa yari afite muri Asiya, ni ko Natwe rero dukwiriye kwigira cyane ku bikomeye ducamo maze tugashira ubwoba tukanarushaho kwiringira Imana kugirango tubashe gusohoza imirimo dushizwe hano mu maze ku iherezo tuzagororerwe.
Mwene data, bibiliya itwereka kenshi ko abiringiye uwiteka bafite amahirwe (ZABURI84.13, ZABURI146.5 n’ahandi), ayo mahirwe kandi si ayo gutabarirwa mu isi gusa ahubwo anabahindurira kuba itorero rya kristo, akabezaho imirimo ya kamere yose (ubuhehesi, kwica, kwiba, urwango n’inzika, ishyari, kuroga, ubwibone, ubuhemu, intonganya n’amahane,……..), bityo azabinjiza no mu bugingo buhoraho (IBYAHISHUWE 22.14-15). Nawe se urifuza ayo mahirwe? Urifuza se kugirira amahoro n’umutima ukomeye muri iyi si yuzuye amakuba n’ibigeragezo? Izere YESU Kristo niwe nzira n’igisubizo cya byose. Amen!
EV AIMABLE TURAHIRWA